Rwanda: Aho kwitaba RIB , bantegetse kujya nitaba ibitaro by’i Ndera kugirango bajye bantera urushinge rw’uburozi! ( Barafinda Sekikubo Fred)

Nubwo Barafinda yakorewe iyica rubuzo agaterwa n'inshinge z'uburozi ntabwo ibitekerezo byagiye kandi iterabwo ryo kutavugana n'itangazamakuru ntiryamuhungabanyije

Bwana Barafinda Sekikubo Fred umuyobozi w’ishyaka R2UDA yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru kandi akaba n’umuyobozi wa Radiyo “Ubumwe” Madame Espérance Mukashema kuri iki cyumweru taliki ya 19/07/2020. Bwana Barafinda Sekikubo Fred akaba yatanze ubuhamya bukomeye cyane ku buzima amaze iminsi abayemo muri gereza y’ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’indera. Bwana Barafinda yatanze ubuhamya buteye ubwoba bw’uburyo yajyaga aterwa inshinge z’uburozi kuburyo yakuyemo n’ubumuga!

Ikiganiro Barafinda yagiranye na radiyo Ubumwe kigaragaza uko ubutegetsi bwa Kagame bukoresha abaganga mu kwica abaturage! None se aba baganga baroga abantu biteguye kuzabazwa ubu bwicanyi barimo bakora? Barafinda yagaragaje uburyo arongwa maze atanga n’igisubizo yaha Kagame baramutse bahuye, dore uko Barafinda abivuga:

Iyi mikorere yuzuye ubugome ya leta ya Kagame ni ubukunguzi buzakurikirwa n’amahano azagera mu gihugu cyose uretse ko n’abakora ibi nabo batazasigara! Biteye isoni, kubona Kagame agirira ubwoba Barafinda kugeza aho ategeka ko bamuroga ngo ahinduke ikigoryi ngo bitewe n’uko avuga akarengane gakorerwa abanyarwanda! Aho gukosora ibitagenda bahisemo kumuha uburozi ngo adashobora kuvuga! Ese abanyarwanda bose bazabaroga kuburyo batazashobora no kuvuga akarengane bakorerwa?

Muri iki kiganiro Barafinda yagiranye na radiyo Ubumwe harimo amakuru menshi, ibitekerezo byiza ndetse n’ubuhanuzi! Barafinda yavuze ko atari umunyepolitiki gusa ko ahubwo ari n’umuhanuzi ku buryo yavuze ko hari icyorezo cy’indwara gikomeye cyane kigiye gukurikira coronavirus ndetse akaba yavuze ko hagiye kuvuka intambara nyinshi cyane hirya no hino ku isi zigiye guhitana abantu benshi cyane.

Kanda kuri iyi nteruro wumve ikiganiro cyose ku buryo burambuye Barafinda yagiranye na radiyo Ubumwe

 

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments