Rwanda: « Amafaranga yo kurwana muri Mozambique Kagame yayakuye he? (Faustin Twagiramungu)

Nyuma y’ikiganiro cya Paul Kagame cyanyuze kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda ku cyumweru taliki ya 05/09/2021, Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza, yagize icyo akivugaho. Icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku ntambara ingabo za Paul Kagame ziri kurwana muri Mozambique, umubano n’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique  kandi zikaba ziriyo kubushobozi bw’u Rwanda, izo ngabo zikaba zaragiyeyo kurwanya ibyihebe bituruka mu karere k’ibiyaga bigari  bivuye mu bihugu by’u Rwanda, Uburundi, Uganda na Tanzaniya. Kuri iki kibazo Bwana Faustin Twagiramungu we asanga Kagame yaragiye kurwana muri kiriya gihugu kugirango arengere inyungu z’igihugu cy’Ubufaransa kubera Gazi yabonetse muri Mozambique kandi ibyo akaba yarabyumvikanyeho na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron; indi mpamvu yajyanye inkotanyi muri kiriya gihugu akaba ari uburyo bwo guhiga impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Mozambique no mu bindi bihugu by’Afurika y’amajyepfo. Bwana Faustin Twagiramungu akaba asanga Kagame agomba gusobanura aho amafaranga yo kurwana iyo ntambara yayakuye, yabivuze muri aya magambo (fungura amajwi munsi y’ifoto):

Ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, Twagiramungu asanga warazambye; kuriwe abona igihugu cy’Uburundi kigomba gutinyuka kigasaba ubutabera kuri perezida wabwo Cyprien Ntaryamira wiciwe mu Rwanda mbere yo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Twagiramungu kandi asanga Kagame na Museveni bagomba kumvikana mu ibanga bakareka kwiha rubanda bagakemura amakimbirane bafitanye ashingiye ku mabanga menshi y’intambara bashoye mu karere k’ibiyaga bigari. Ku kibazo cya Rusesabagina, Bwana Faustin Twagiramungu abona atagomba kuburanishwa na Kagame kandi ari nawe umurega ahubwo Rusesabagina agomba kuburanishwa n’igihugu cye cy’Ububiligi niba koko hari ibyaha Kagame amurega .

Kanda kuri iyi nteruro ufungure ikiganiro cyose cya Bwana Faustin Twagiramungu.

Veritasinfo

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.