Rwanda: Amagambo Madame Yvonne IDAMANGE avuga aturuka ku MANA RUREMA (Faustin Twagiramungu)

Akarengane Madame Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA yavuze FPR-Inkotanyi ikorera Abanyarwanda nawe niko kari ku mukorerwaho, arimo yicwa urubozo aho yashyizwe mu mazu y’ibagiro y’abicanyi b’inkotanyi yiswe gereza. Nubwo bimeze gutyo ariko, Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi ntabwo bicaye ubusa, kuwa gatandatu taliki ya 20/03/2021 mu bihugu binyuranye abo Banyarwanda barashaka kwereka ibihugu bikomeye kuri iyi si bikingira ikibaba abicanyi b’agatsiko ko muri FPR babohoje u Rwanda, amahano bakomeje gukorera Abanyarwanda.

Abanyepolitiki b’Abanyarwanda nabo ntibicaye ubusa, amashyaka yabo yose barimo ndetse n’abari mu Rwanda bose intero n’imwe, barasaba Abanyarwanda guhaguruka aho bari hose bakarwanya akarengane bari gukorerwa na FPR -Inkotanyi.  Ku rukuta rwe rwa Twitter, umunyapolitiki w’inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu alias RUKOKOMA, yahamagariye Abanyarwanda aho bari hose gushyigikira Madame Yvonne IDAMANGE, ndetse Twagiramungu we akaba avugako amagambo ye avuga yayatumwe n’IMANA RUREMA

Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na RTV-UBUMWE , urubuga rwo kuri YouTube rwa Madame Espérance MUKASHEMA, Bwana Faustin Twagiramungu yashimangiye ko Madame IDAMANGE ari intumwa y’Imana. Muri icyo kiganiro, Bwana Faustin Twagiramungu yiyamye bikomeye abayobozi b’ishyaka rya FPR-Inkotanyi babohoje igihugu cy’u Rwanda, ko bagomba guha amahoro no kwirinda gucungeza ingengabitekerezo y’ingirwamoko ya HUTU-TUTSI mu mitwe y’urubyiruko rwavutse mbere gato y’umwaka w’1994 .

Muri uwo mwaka w’1994 nibwo jenoside yatangiye mu Rwanda itangijwe na FPR- Inkotanyi ubwo yirengagizaga amasezerano y’Amahoro y’Arusha, ikarasa indege ya perezida Habyarimana Juvénal taliki ya 6/04/1994Mushobora gukanda kuri iyi nteruro mukumva icyo kiganiro Cyose cya Bwana Faustin Twagiramungu.

Abumva ururimi rw’igifaransa bashobora kumva hasi aha ubutumwa buhamagarira Abanyarwanda kwigaragambya mu bihugu bitandukanye kubera ihohoterwa Madame Idamange n’Abanyarwanda banyuranye barimo Paul Rusesabagina bari gukorerwa mu Rwanda. Kuki iyo myigaragambyo igomba kubera mu bihugu bitandukanye? Ni iki abazitabira iyo myigaragambyo basaba abayobozi b’ibihugu izaberamo? Ni iyihe gahunda n’amasaha bizakurikizwa muri iyo myigaragambyo? Ibisubizo murabisanga muri vidéo iri hasi aha:

 

Veritas

2 Comments

  1. Twagiramungu Faustin byamutwaye igihe kugira ngo amenye ububi bw’inkotanyi!!! Iyo aza kuba yarize amateka yari kumenya ko abuzukuru ntaho bataniye na ba sekuru.

  2. Certains éléments d’Inkuba que Twagiramungu avait créées ont commis des massacres de masse contre les Tutsi et les Hutu. Des milliers d’entre eux croupissent en prison. Il aurait dû avoir l’outrecuidance de reconnaitre ces faits et sa responsabilité.

Leave a Reply