Rwanda: Antoine Kambanda aho kwiha Imana, yihaye FPR-Kagame!

Mu kiganiro Antoine Kambanda yagiranye n’ikinyamakuru “La Croix” cyandikirwa mu Bufaransa, icyo kiganiro kikaba cyarashyizwe ahagaragara n’icyo kinyamakuru  kuri uyu wa gatanu taliki ya 04/06/2021; Bwana Antoine Kambanda uzwi nka Cardinal muri kiliziya gatulika, yagaragaje ko yihaye FPR kurusha uko yihaye Imana! Ntawe ukeza abami 2 nk’uko Bibiliya ibitubwira kandi akuzuye umutima gasesekara ku munwa! Antoine Kambanda ni umukozi wa FPR-Kagame wihishe muri Kiliziya Gatolika, ibyo bikaba bigaragarira buri wese. Ikibazo ni ukumenya niba iyi mikorere ya Kambanda igiye gusenya Kiliziya y’u Rwanda, abakristu Gatolika kugera kuri Papa François bayibona!

Kuba Antoine Kambanda yaragaragaje ko akorera FPR-Inkotanyi cyane kurusha uko akorera Kiliziya gatolika ntabwo byatunguye Abanyarwanda kuko n’ubundi bisanzwe bizwi ko ari Intore yo mu rwego rwo hejuru; icyatunguranye cyane kuri Kambanda mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru “Laurent Larcher” wa La Croix, ni uko yibagiwe ko ari mu rwego rw’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatilika ku isi ,ku buryo ndetse ashobora no kuba Papa! Muri icyo kiganiro Antoine Kambanda yagaragaje ikinyoma, urwango afitiye igice kimwe cy’Abanyarwanda no guha umugisha ubwicanyi bwa Paul Kagame. Dore ibisubizo by’uwitwa Cardinal Antoine Kambanda yatanze ku bibazo bikurikira:

[Ikibazo cya “La Croix”: Ni iki uvuga ku ijambo Emmanuel Macron yavugiye i Kigali?

Igisubizo cya Kambanda: Nta kibazo dufitanye n’abaturage b’Abafaransa, ahubwo tugifitanye na politiki y’Ubufaransa yakoresheje ku gihugu cyacu mu gihe cya Habyarimana. Ibyo byateye amakimbirane hagati y’abaturage b’ibihugu byacu byombi. Ijambo rya Emmanuel Macron rikaba ryaragaragaje neza icyo kibazo mu gihe yemeraga uruhare rw’abamubanjirije rw’uko badutoteje; icyo ni igikorwa cy’ingenzi.

La Croix: Ese ubona kimwe na Macron, ko nta cyaha ingabo z’Ubufaransa zakoze mu Rwanda?

Antoine Kambanda: Tuzi ibyo ingabo z’Abafaransa zakoze mu gihugu cyacu. Ubwanjye nazibonye ziri kwaka indangamuntu kuri bariyeri. Zatekerezagako Abatutsi ari abacengezi b’Inkotanyi za FPR. Tuzi ko ingabo za Habyarimana zatewe akanyabugabo no kuba ingabo z’Abafaransa zari mu gihugu. Ntacyo ingabo z’Abafaransa zakoze ngo zihagarike ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga kuva mu mwaka w’1990  kugera mu ntangiriro za jenoside. Zaradutereranye, zidusiga mu maboko y’abicanyi muri Mata 1994, ibyo zikaba zaranabikoze mu Bisesero ku italiki ya 27 Kamena. Tuzi ko abicanyi bakoraga jenoside bashoboye guhungira mu gice zagenzuraga. Bigaragara neza ko Emmanuel Macron yanze kurakaza bamwe mu basilikare b’Abafaransa. Ikingenzi ni uko yateye intambwe iganisha kuruhande rwacu.

La Croix: Ese nyuma y’imyaka 27, abakristu gatolika mu Rwanda bashoboye kwiyunga hagati yabo?

Antoine Kambanda: Kiliziya y’u Rwanda ifite ishusho y’umuryango nyarwanda. Twakoze umurimo munini wo gusabana imbabazi hagati yacu. Ibyo bikaba bitangirira mu kwiyunga n’umutima nama wacu ku bibi twakoze. Ntabwo byoroshye kubyemera, twifitemo ukwinangira, ahubwo tugashakira ubuhungiro mu bugizi bwa nabi, kunywa ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi. Ariko iyo tumaze gutera iyo ntambwe yo kwiyunga ubwacu, tuba tugeze mu mwanya wo kwiyunga n’abandi.  iyo niyo nzira twiyemeje gukurikiza mu Rwanda kuko iganisha ku buzima, kwiyubaka no gutegura ejo hazaza. Twese tukaba dukomeje gutera intambwe igana imbere muri iyo nzira.

La Croix: Imiryango mpuzamahanga (ONG) ishinja Paul Kagame ibyaha byo guhohotera uburenganzira bwa muntu imbere mu gihugu.

Antoine Kambanda: Abavuga ibyo ntabwo baha uburemere jenoside yakorewe Abatutsi. Hari imbaraga nyinshi ziri hanze y’igihugu, cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga, bagifite mu mitwe yabo ingengabitekerezo yo mu mwaka w’1994. Abo banyarwanda bafite ababashyigikiye bari imbere mu gihugu. Izo mbaraga zose ziganisha kumacakubiri zikomeza guhembera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gihugu cyahuye n’amakuba akomeye. Imbere y’ibyo bikorwa, nta kwibeshya cyangwa kuba umwemeragato bigomba kubaho. Abo mwe muri hari hanze y’igihugu mwita abanyepolitiki bari mu mahanga batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, twe tuzi ko ari udukingirizo dufite ibitekerezo bishingiye ku moko, duhanganisha abaturage hagati yabo no gutera ubwoba abacitse ku icumu rya jenoside.

La Coix : Ese utekereza ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa uri mu karere k’ibiyaga bigari?

Antoine Kambanda: Ibyo sibyo, niwe wahagaritse jenoside ku giti cye. We na FPR ibyo bakoze muri Zaïre (ubu ni RD-Congo) ni intambara yo guhiga abakoze jenoside kuko abo ba jenosideri barimo bisuganya kugirango badutere. Abo bicanyi bari kumwe n’abaturage basanzwe, bakaba barabajyanye mu mashyamba y’inzitane ya Congo, abenshi bakaba baraburiye ubuzima muri iyo ntambara.

Ariko ubwo bwicanyi ntaho buhuriye na jenoside nk’uko bishaka kumvikana muri raporo yakozwe n’impuguke z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kuburenganzira bwa muntu; raporo Mapping ntabwo ivuga ukuri, nta nubwo yizewe. Impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zari muri Zaïre zasubiye mu gihugu cyazo. Ariko abayobozi, abicanyi ruharwa bakoze jenoside n’inshuti zabo z’Abacongomani nibo bahimbye icyaha cy’uko impunzi ziciwe muri Zaïre. Icyo kirego Abanyaburayi bakaba bagifata nk’ukuri.

Nyamara, abo banyamahanga babeshywa n’abafite inyungu y’uko ibibi basize bakoze iwacu bitamenyekana. Ndahamagarira abo bose bashaka kumenya ukuri kandi birirwa bakwirakwiza ahantu hose ibyo birego,  kuza mu Rwanda bakibonera ukuri!]

Nyuma y’ibyo bisobanuro bya Antoine Kambanda ku bwicanyi bwabereye kandi bugikomeje mu gihugu cya Congo ku mpunzi z’Abanyarwanda ziriyo , twibajije ikibazo gikurikira: Ese uyu Antoine Kambanda ni Cardinal muri Kiliziya Gatolika cyangwa ni Cardinal muri FPR? Buri wese ashobora kwishakira ibisubizo ariko twe tubona Antoine Kambanda ari Cardinal muri FPR kuko asobanura ubwicanyi bwayo kurusha Kagame wayishinze kandi uyiyoboye. Iyo Antoine Kambanda aza kuba ari Cardinal wa Kiliziya Gatolika, aba nibura yaravuze ko hari inzirakarene z’Abanyarwanda harimo n’Abakristu gatolika FPR yarimbuye!

Antone Kambanda yagombye kuba nibura yaributse no kuvuga ko Paul Kagame na FPR Inkotanyi baciye umutwe Kiliziya y’u Rwanda ubwo bicaga abihaye Imana i Gakurazo ku italiki ya 05/06/1994! Ese abasenyeri bishwe kuri iyo taliki nabo bari abajenosideri? Ikindi gikomeye kigaragaza ko Antoine Kambanda ari Cardinal wa FPR-Kagame, ni uko adashishikajwe no kwibuka ndetse no gufata mu mugongo Abatutsi bacitse ku icumu FPR-Kagame ikomeje gutera icumu (kwica)! Nibarize Kambanda: Ese Kizito Mihigo, Niyomugabo, Gasakure, Rwigara Assinapol, Aimable Karasira, Idamange Ryamugwiza, Déo Mushayi n’abandi bacikacumu bakomeje kwicwa no kubuzwa uburyo barazira iki ko atari Abahutu bashaka kurangiza jenoside y’Abatutsi batangiye?

Ese Antoine Kambanda yiteguye gufasha umuryango mpuzamahanga mugushinga urukiko rwo kuburanisha ibyaha bivugwa muri raporo Mapping noneho urukiko akaba arirwo rwekana ko nta jenoside yabaye muri Congo? Ese Kambanda yiteguye gushyingura mu cyubahiro kibakwiye Abihayimana bishwe na FPR? Niba nta kintu na kimwe Kambanda azakora muri ibi bibazo byose tugaragaje, mumenye ko Kiliziya y’u Rwanda izaba irimbutse burundu!

Hasi aha murabona icyo Padiri Ntamabyariro Appolinaire uzi neza kiriziya y’u Rwanda avuga kuri aya magambo ya Cardinal wa FPR!

veritas

3 Comments

  1. Muli Matayo 24, 13-…baragira bati: “Cum videritis abominationem desolationis…stantem in loco sancto, tunc qui in Judea fugiant in montes…”
    Ngibyo, nguko, cardinal “wacu”yamaze guca lya teka tumenyereye!

  2. Abanyarwanda mu nzira y’Umusaraba ku ngomba ya “PILATO KAGOME na Cardinal KAYIFA KAMBANDA”! Abakirsitu GATURIKA bo mu Rwanda bayobowe na “Cardinal KAYIFA KAMBANDA” Imana imubakize.

  3. Abanyarwanda mu nzira y’Umusaraba ku ngomba ya “PILATO KAGOME na Cardinal KAYIFA KAMBANDA”! Abakirisitu GATURIKA bo mu Rwanda bayobowe na “Cardinal KAYIFA KAMBANDA” musabe cyane Imana imubakize.

Leave a Reply