Rwanda : «Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU ntagomba kuvuga ko yakijijwe n’Imana kandi twarayirasiye ku Mulindi !» (Sheik Abdul Harerimana)

Bwana Faustin Twagiramungu waharaniye ko impunzi zitaha mbere ya 1994, FPR yamara gufata ubutegetsi ikamuheza ishyanga!

Abanyarwanda turi imbere mu gihugu dukomeje gutangazwa muri iki gihe n’imyitwarire ndetse n’imvugo z’abayobozi bakuru bo mu muryango wa FPR-Inkotanyi. Nyuma y’imyaka 28 Inkotanyi zibohoje igihugu, turimo tubona indangaciro zikomeye uwo muryango washyiraga imbere uri kuzishyira ku ruhande, ahubwo hagashyirwa imbere ibitekerezo n’imvugo byibasira Imana n’Abanyarwanda bahunze igihugu nyamara bari mu bantu bashyigikiye cyane FPR mu kugera ku butegetsi!

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri « TV 10 », uwigeze kuba Perefe wa Cyangugu ndetse akaba na Depite wa FPR mu nteko ishinga amategeko «Bwana Sheikh Abdul Karim Harerimana », yashimangiye ko Bwana  Faustin Twagiramungu alias Rukokoma wabaye Ministre w’intebe w’u Rwanda atigeze arokorwa n’Imana ! Sheik Abdul Karim Harerimana yasobanuye muri icyo kiganiro ko iyo mana Twagiramungu avuga yamurokoye FPR yayirasiye ku Mulindi wa Byumba! Biratangaje cyane kubona inkotanyi y’umuyisilamu nka Sheik Abdul Karim Harerimana yemeza ko muri 1994, nta Mana yari mu Rwanda kuko bari barayirashe!

Nta soni na mba afite, Sheik Abdul Karim Harerimana yashimangiye muri icyo kiganiro ko Faustin Twagiramungu yarokowe n’inkotanyi z’amarere! Kuvuga ko Imana yakoresheje abasilikare bo muri Minuar, bakomoka mu gihugu cya Bangladesh mu kurokora Bwana Faustin Twagiramungu wahigwaga bikomeye muri génocide yo muri Mata 1994, ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa ! Harerimana avuga ko abo babangladeshi ngo barokowe n’Inkotanyi zibarindira umutekano  kuri Stade Amahoro! Ngo ntabwo ari Imana yari ibarinze ahubwo ngo n’Inkotanyi zari zibarinze!

Depite Sheik Abdul Karim Harerimana wemeza ko Inkotanyi zarasiye Imana ku Mulindi!

Ku bijyanye n’uko Honorable Faustin Twagiramungu yarahiye yambaye ikote yaguriwe n’Inkotanyi, Sheik Abdul Karim Harerimana yashimangiye ko nta handi Faustin Twagiramungu yari gukura ikote atarihawe n’Inkotanyi! Ibi byo birasekeje cyane urebye ukuntu inkotanyi zaje zisa, zambaye amakositimu zabohoje atazikwiye, none ngo zadodeshereje ikoti Faustin Twagiramungu wari uvuye i Burayi!!!! Ku kibazo cy’uko umubare w’Inkotanyi zari muri CND zakomeje kuba 600 nk’ uko byari biteganyijwe mu masezerano y’Arusha, Depite Sheik Abdul Karim Harerimana yavuze ko nta musilikare n’umwe w’Inkotanyi wiyongereye ku bari bateganyijwe!

Harerimana yakomeje avuga ko ubutwari bw’abo basilikare b’Inkotanyi bari muri CND bwari butangaje kuko bashoboye kubohoza ikigo cya Kanombe, ikigo cya Camp Kigali, camp Kami, Detachement ya Rebero, Camp GP Kimihurura, Camp Gendarmerie Kacyiru, bashobora kuburizamo ibikorwa binyuranye by’ interahamwe, bashobora gutwika no kuzimya RTLM, baca umunyamakuru Kantano akaguru n’ibindi bikorwa bikomeye. Ibi byose ngo byakozwe n’abasilikare b’Inkotanyi 600 gusa, kubyemera nk’ ukuri bikaba bigoye!!!

Maze kumva iki kiganiro cya Sheik Abdul Karim Harerimana, nibajije impamvu Inkotanyi zategereje ko abantu barenga miliyoni bicwa mbere yo guhagarika génocide nk’uko babivuga kandi bemeza ko Inkotanyi zari ingabo zikaze cyane ! Ikindi kibazo muri byinshi mfite nabuze aho mbariza, ni ukumenya aho inkotanyi zakuye intwaro zikomeye bavuga ko bari bafite kandi ngo nta gihugu na kimwe cyabafashije. Hari ibyinshi inkotanyi zivuga bigatera urujijo birimo n’ibyo Abdul Karim Harerimana yavugiye kuri TV10.

Tubashimiyeko ibi bibazo twibaza ku Nkotanyi muzabitugereza ku basomyi ba « Veritas ».

Umusomyi wa “Veritasinfo”, Huye- Rwanda