Rwanda: Bwana Faustin Twagiramungu yandikiye ministre w’Intebe Edouard Ngirente ku kibazo cy’abayobozi batakiboneka mu nshingano zabo!

[Ndlr:Hagiye gushira hafi imyaka 2 Abanyarwanda badaca iryera umukuru w’igihugu, ahubwo bakamubona mu mashusho yatembereye mu bihugu by’amahanga cyangwa bakamubona mu mafoto agaragaza ko yakiriye abanyamahanga mu Rugwiro. Sibyo gusa kuko n’inzego nkuru z’igihugu nazo zahagaze gukora kuva umukuru w’igihugu yajya mu bwihisho. Iryo zimira ry’umukuru w’igihugu niryo ryahagurukije Bwana Faustin Twagiramungu wabaye Ministre w’intebe w’u Rwanda, ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka rya « RDI-Rwanda Rwiza » rikorera hanze y’igihugu, kubaza Edouard Ngirente niba Kagame atarataye inshinganoze. Dore iyo baruwa mu mwimerere wayo:]

Buruseli, kuwa 01 Ugushyingo 2021

Ibaruwa ifunguye igenewe Bwana NGIRENTE Édouard
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’u Rwanda

KIGALI.

Impamvu: Abayobozi batakiboneka mu nshingano zabo

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe,

Mbandikiye nk’umwenegihugu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (1994-1995), nkaba kandi mbikoze mu izina ry’Ishyaka «Rwandan Dream Initiative » (RDI – Rwanda Rwiza) mbereye umuyobozi. Nifuje kubagezaho impungenge dukomeje guterwa n’imiborogo y’Abanyarwanda, cyane cyane abari mu gihugu imbere, babuze gitabara nk’aho nta buyobozi bukiriho.

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, munyemerere mbahe ingero z’akarengane n’urugomo bikomeje kuzahaza abaturage :

1.Abatuye mu cyaro baratabaza kubera inzara n’ubukene batewe no kwamburwa amasambu yabo, kurandurirwa imyaka, no gutegekwa guhinga ibihingwa bigenewe gucuruzwa ikantarange.

2.Abo mu mijyi batari bacye, batindahajwe no gusenyerwa amazu yabo nta ngurane bahawe, ahubwo bakaba barahindutse impunzi mu gihugu cyabo.

3.Abanyarwanda kandi bahangayikishijwe no kuburirwa irengero bakorerwa n’inzego zitwa ko ari iz’umutekano, cyane cyane hakaba hibasirwa urubyiruko, ubu rwatakaje icyizere cyo kubaho mu gihugu cyarwo rutekanye kandi rwiteza imbere.

4.Urusasu rukomeje kuvuza ubuhuha, abana b’u Rwanda bakaraswa ku maherere, ari ababeshyewe ko bashatse gutoroka amagereza, cyangwa abazira ko bari bagiye kwambuka imipaka, bagenzwa no gushaka amaramuko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Kubera ibyo bibazo byose n’ibindi tutarondoye, abaturage ntibahwemye gutakambira abayobozi kugera k’Umukuru w’igihugu, ariko baheze mu kangaratete, kubera kubura gitabara. Ni yo mpamvu tubasabye dukomeje, ko mwasobanurira rubanda uko ibintu biteye mu by’ukuri, dore ko imyaka igiye kuba ibiri yose, hari inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zitagikora, cyangwa abayobozi batakiboneka mu nshingano zabo, hirengagijwe ibiteganywa n’Itegeko-Nshinga n’andi Mategeko arishamikiyeho.

Ibisobanuro bikenewe mu buryo bwihutirwa, ni ibirebana n’ibibazo Abanyarwanda bakomeje kwibaza ku nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu zitagikora, cyane cyane Prezidansi ya Repubulika, Inteko ishinga amategeko na Guverinoma.

1.Biravugwa ko hashize amezi arenga 18 abagize Inteko ishinga amategeko (umutwe w’Abadepite n’uwa Sena) kimwe n’Inama y’Abaministre, bahejejwe mu ngo zabo. Kubera iki badaterana imbona nkubone ngo bakemure ibibazo by’abaturage, kandi twumva hirya no hino mu gihugu amasitade y’imikino ahuriramo ibihumbi by’abantu, amasoko, amazu y’urunywero n’urubyiniro byarafunguriwe, ndetse u Rwanda rukakira amarushanwa mpuzamahanga ? None se, ibibazo by’Abanyarwanda byakemuka bite, mu gihe abitwa intumwa za rubanda badaterana, ngo babifatire imyanzuro ?

2.Birazwi ko Perezida wa Repubulika ari we ukuriye inzego zose z’igihugu, ni nawe izo nzego zishingiyeho mu mikorere yazo. Ikibazo ni uko imyaka ibiri igiye kurangira nta muturage uramuca iryera, imbona nkubone. Abanyarwanda, mu bibazo bibugarije, bamwumva gusa mu manama yo kw’ikoranabuhanga ahuriramo n’abanyamahanga, bakamubona no ku mafoto yakorewe m’Urugwiro, ibyo bikaba birushaho gutera urujijo no kwibaza byinshi, kuko nta foto ya Perezida ishobora kuboneka, yafotowe n’ikinyamakuru kigenga.

3.Ikirushijeho gutera impungenge, ni uko tubona hari abantu bihaye gukora inshingano z’Umukuru w’igihugu kandi nta tegeko ribibahera ububasha. Aha twavuga nk’inzego za gisilikare zihaye ububasha bwo gushyira Abanyarwanda muri “Guma mu rugo” nta buryo bahawe bwo kubona ibibatunga. Byaragaragaye kandi ko inshingano za Perezida zo guhagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, kwakira abakuru b’ibihugu, gushyikirizwa impapuro zemerera Abambasaderi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, zigaruriwe na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga. Ese musobanura mute ko Vincent Biruta asimbura Prezida wa Repubulika mu buryo bwa magendu ?

4.Inama z’Abaministre bivugwa ko ziba zayobowe na Perezida wa Repubulika ngo akoresheje ikoranabuhanga, ariko ibyemezo bifatiwemo Ministre w’Intebe akaba ariwe wenyine ubishyiraho umukono mu izina rya Perezida. None se, Perezida wa Repubulika ayobora inama, ariko akananirwa gusinyira ibyavuye muri izo nama ? Ikindi gitangaje ni uko mu minsi ishize, Amategeko-Teka mudashobora gusinya mu izina rya Prezida, asohoka adasinye, mbega nta gaciro afite imbere y’amategeko, ariko agashyirwa mu bikorwa! Urugero ni amategeko-teka yahinduriye imirimo cyangwa akazamura mu ntera abayobozi ba gisivile n’aba gisilikare, yasohotse nta mukono uriho, nyamara agahita yubahirizwa. Musobanura mute ko Umukuru w’igihugu adasinya inyandiko zikomeye nk’izo?

Nyakubahwa Ministre w’Intebe, muzi neza ko Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo y’105, riteganya uko Perezida wa Repubulika asigarirwaho mu gihe adashoboye gukora inshingano ze mu gihe gito, rigateganya n’uko asimburwa mu gihe adashoboye gukomeza imirimo ye, bitewe n’impamvu zitandukanye. Ministre w’Intebe niwe usigariraho Perezida by’igihe gito, Perezida wa Sena akamusimbura iminsi 90 mu gihe atagishoboye gukomeza imirimo igihugu cyamushinze, nyuma hagategurwa amatora yo kumusimbura. Igitangaje kandi giteye impungenge, ni uko hari agatsiko k’abantu bihaye ububasha bwo kwishyira mu nshingano za Perezida wa Repubulika, mu mirimo ye yo mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Niyo mpamvu tubasabye dukomeje, kuvana Abanyarwanda mu rujijo, mukabatangariza ku mugaragaro, aho Umukuru w’igihugu batoye ngo abayobore aherereye, kuko batakimubona imbona nkubone. Nimusabe Perezida wa Repubulika asohoke mu “Urugwiro”, aho amaze hafi imyaka ibiri yifungiraniye, maze nk’uko yari asanzwe abigenza, yegere abaturage bamugezeho ibibazo bafite, abishakire ibisubizo, kuko amafoto ye berekwa adashobora kubavana mu kaga barimo.

Ibyo niba bidakozwe, Perezida wa Repubulika agakomeza kwihisha Abanyarwanda, ntabegere nk’uko byari bimenyerewe, bizarushaho gushimangira amakuru yibaza ku buzima bwe, bityo byumvikane ko atagishoboye kuyobora igihugu. Nta gushidikanya ko bishobora gukomeza gukurura akajagari n’umutekano mucye mu gihugu, nk’uko bigaragara hirya no hino muri iki gihe. Mumenye kandi ko ingaruka zabyo zizabazwa mwebwe ubwanyu na Guverinoma muyoboye.

Turangije tubashimira uburyo muzaha agaciro iyi mpuruza tubagejejeho, kandi mukazayitugereza no ku bandi bayobozi bagombye kuba bari mu nshingano zabo, kugira ngo abaturage bakomeje kugirirwa urugomo n’akarengane, batabarwe mu gihe kibangutse.

Mugire amahoro !

 

TWAGIRAMUNGU Faustin

Prezida w’Ishyaka RDI – Rwanda Rwiza

 

 

Bimenyeshejwe :

  • Perezida w’Inteko-Ishinga amategeko mu Rwanda, umutwe wa Sena
  • Perezida w’Inteko-Ishinga amategeko mu Rwanda, umutwe w’Abadepite
  • Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda

6 Comments

  1. PRONET Eşya Depolama sistemleriyle yeni yaşam alanlarınıza gittiğinizde eşyalarınız da dilediğiniz zaman sizlerle gelsin. En güvenli,
    en mükemmel depolama işlemlerinizi gerçekleştirmeyi sabırsızlıkla bekliyoruz olacağız.
    Bu doğrultuda bizlere ulaşarak bu hizmetten faydalanabilirsiniz.

  2. İnstagram Ucuz Takipçi Satın Al
    İnstagram platformundan garanti fayda kazanmak istiyorsanız algoritmanın istediği iki şartı karşılamanız gerekiyor instagram takipçi satın al hizmetiyle kazanacağınız bu
    şansın değerlenebilmesi için uymanız gereken iki şart bunlardır:

    1. Hesaptaki gönderiler hem farklı olmalı hem de aksatmadan paylaşılmalıdır.

    Bu platformda sadece takipçi satın alıp, gönderilere
    özen göstermeyerek başarı kazanmak imkansızdır.

    Başarı için her gün düzenli olarak paylaşım yapılmalı ve bu kapsamda analizler
    gerçekleştirilmelidir. Zira bu durumda %100 keşfete düşme garantisi kazanılacaktır.

    2. Belirtilen faydalardan yararlanabilmek için takipçi niteliği gerçek
    kullanıcılardan oluşmalı. Zira algoritma sadece gerçek
    kullanıcıların işlemlerini etkileşim olarak nitelendirir ve bu kapsamda hesabın keşfete düşmesini
    sağlar.

    http://anonymto.com/?https://www.blogger.com/profile/02243074358494928830

  3. Twitter Takipçi Satın Almak için neden Takip2018’u seçmelisiniz?

    Twitter Takipçi Satın Almak için neden Takip2018’u seçmelisiniz?

    Twitter takipçi satın almak için en iyi siteyi arıyorsanız, aramanız burada bitmelidir.

    Bu, gerçek Twitter takipçileri satın almak için en iyi yerdir
    çünkü hassas bilgileri paylaşmak zorunda kalmadan güvenli hizmetler alırsınız.
    Site, Twitter takipçi satın alabileceğinizi vaat ediyor.

    Tüm hizmetler 7/24 mevcuttur, bu nedenle bir desteğe ihtiyacınız olduğunda siteyi ziyaret edebilir ve aktif Twitter takipçileri satın alabilirsiniz.
    Biz verdiğimiz hizmetin en iyisini olduğunu biliyoruz, burada aldığınız
    hizmetin kalitesinden çok eminiz.

    Tüm hizmetler, izleyicilerin gerçek sosyal medya potansiyellerini gerçekleştirmelerine nasıl
    yardımcı olacağını anlayan uzman bir ekip tarafından küratörlüğünü yaptı.
    Birçok marka, işletme, müzisyen ve influencer,
    sosyal medya platformlarında görünürlüklerini artırmak
    ve görünürlüklerini artırmak için Takip2018’un hizmetlerini kullandı.
    Biz firma olarak bunun müşterilerine sağladığı kaliteden kaynaklandığını biliyoruz.

    https://anonymto.com/?https://v.gd/scRhLi

  4. Hiya! I know this is kinda off topic nevertheless I’d figured I’d ask.
    Would you be interested in exchanging links or maybe guest writing a blog
    article or vice-versa? My blog addresses a lot
    of the same topics as yours and I think we could greatly benefit from each other.
    If you happen to be interested feel free to shoot me an e-mail.
    I look forward to hearing from you! Terrific blog
    by the way!

  5. We’re a group of volunteers and opening a new scheme in our community.
    Your website offered us with valuable information to work on. You have done an impressive job and our whole community will be thankful to
    you.

  6. I loved as much as you will receive carried out right here.
    The sketch is tasteful, your authored material stylish.
    nonetheless, you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following.
    unwell unquestionably come further formerly again since exactly the same nearly a lot
    often inside case you shield this increase.

  7. Employment verification The post Inside the most-viewed homes this month appeared first on Property blog. Ensure you find the right home, near the right school with new School Checker tool. Share on Social Media The post Five new homes listed on Rightmove this week appeared first on Property blog. The post Inside the most-viewed homes this month appeared first on Property blog. Forgot your password? Click on a State to View MLS Listings in your area The post Five new homes listed on Rightmove this week appeared first on Property blog. Email AlertsSend me email alerts for this search. Do Not Sell My Personal Information About the ratings: GreatSchools ratings are based on a comparison of test results for all schools in the state. It is designed to be a starting point to help parents make baseline comparisons, not the only factor in selecting the right school for your family. Learn more https://sskh.hr/community/profile/hayleyvaughan4/ You stopped by just in time to see these new multi family homes for sale. Disclaimer: School attendance zone boundaries are supplied by Pitney Bowes and are subject to change. Check with the applicable school district prior to making a decision based on these boundaries. Zillow Group is committed to ensuring digital accessibility for individuals with disabilities. We are continuously working to improve the accessibility of our web experience for everyone, and we welcome feedback and accommodation requests. If you wish to report an issue or seek an accommodation, please let us know. You stopped by just in time to see these new townhouses for sale. You stopped by just in time to see these new townhouses for sale. You stopped by just in time to see these new townhouses for sale.

  8. First of all I want to say excellent blog! I had a quick question which I’d like to ask if you do not mind.
    I was interested to find out how you center yourself and clear your mind before writing.

    I have had a difficult time clearing my mind in getting my ideas out.
    I truly do take pleasure in writing but it just seems
    like the first 10 to 15 minutes are generally lost
    simply just trying to figure out how to begin.
    Any ideas or tips? Thanks!

  9. You really make it seem so easy with your presentation but I find this matter to
    be really something which I think I would never understand.
    It seems too complex and very broad for me. I’m looking forward for your next post, I will try to get the hang of
    it!

  10. Pretty section of content. I just stumbled upon your blog
    and in accession capital to assert that I get in fact enjoyed account
    your blog posts. Any way I will be subscribing to your augment and even I achievement you access
    consistently fast.

  11. I’m impressed, I must say. Seldom do I come across a blog
    that’s both educative and engaging, and let me tell you, you have hit the nail
    on the head. The problem is an issue that too few folks are speaking intelligently about.
    I’m very happy that I came across this in my hunt for something regarding this.