Rwanda: Byakomeye, ingabo za Kagame RFD-Inkotanyi zagabye igitero cyo kwiba ibiribwa n’imiti muri Congo !

Inkotanyi zigeze mu bihe byo kujya kwiba ibiribwa muri Congo kubera inzara zifite!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 18/10/2021,  inkuru yakwiriye hose ko ingabo za Paul Kagame, RDF-Inkotanyi zacengeye ku butaka bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru muri teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma. Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC  Major Guillaume Njike Kaiko akaba yemeje ko ingabo za Kagame RDF zacengeye ku butaka bwa Congo zikaba zakoze ibikorwa byo gusahura ibiribwa by’abaturage, amatungo yabo n’imiti zibye mu bitaro!

Uwo muvugizi w’ingabo za Congo FARDC yatangarije televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa « TV5 Monde » ibyerekeranye n’icyo gitero cy’inkotanyi, yagize ati: « umutwe w’ingabo ushinzwe sokola ya 2 muri Kivu y’Amajyaruguru, uremeza ko ingabo z’u Rwanda RDF zacengeye ku butaka bw’igihugu cyacu; izo ngabo z’u Rwanda zikaba zafashe uturere 6 twa Congo, zigarukira kuri metero 200 ngo zigere ku muhanda munini nimero ya 2″. Major Njike, yabwiye televiziyo mpuzamahanga ya « Africanews » ko ingabo za RFD zasahuye amazu y’abaturage zigatwara ibiribwa birimo ndetse zitwara n’imiti yo kuvura abarwayi yari iri mu bitaro bya Nyiragongo. Major Njike yavuze ko ingabo za Congo zashoboye kwambura ingabo za Kagame RDF imbunda imwe!

Abaturage bo mu karere ka Nyiragongo basobanuriye itangazamakuru mpuzamahanga ko Ingabo za Kagame, RDF, zinjiye ku butaka bw’igihugu cyabo zikarasa amasasu menshi yatumye bahunga. Bamaze guta ingo zabo, izo ngabo za RDF-Kagame zinjiye mu mazu y’abaturage zisahura ibiribwa birimo ndetse zitwara n’amatungo yabo! Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kibumba bagize ubutwari bwo gufata amashusho bakoresheje telefoni  y’izo ngabo za Kagame ziri gusahura n’abaturage bari kuziha induru.

Inkuru yakwiriye ku isi yose ko ingabo za Paul Kagame zagabye igitero muri Congo cyo kujya gusahura ibiribwa by’abaturage no kwiba imiti, ibi bikaba bigaragaza ko inkotanyi zimeyewe nabi n’inzara! Ambasaderi Karega ntabwo yahakanye ko ingabo za Kagame zinjiye ku butaka bwa Congo ahubwo yasobanuye ko zinjiye muri Congo zikurikiranye abacuruzi ba magendu! None se ingabo z’inkotanyi nizo zigenzura forode cyangwa ni polisi ifite ako kazi mu nshingano zayo? Kuki Inkotanyi zinjiye ku butaka bw’ikindi gihugu zigasahura ibiribwa by’abaturage? Umumenya Inkotanyi zigeze muri byabihe Magayane yavuze y’uko umwami w’ishyamba (Intare) azajya kwiba!

Veritasinfo.

12 Comments

  1. Qui peut croire de telles diffamation sur la grande armee respectable qu’est le RDF. Pauvres mecs vous etes vraiment marrants

  2. Bazohereze Dr Habumugisha abigishe uburere mboneragihugu dore ko mission ye muri gereza ayirangije.Ngo yanditse igitabo cya pages 400.Hagati aho ngo yarareganaga muri gereza.Ngo yahasanze ingengabitekerezo.Uwamubaza amadirishya ari muri bloc yabagamo ntiyayamenya.Nakomeze yihakirwe yenda FPR yagira icyo imupimira.Ariko akiri PM ntiyigeze asura gereza!!!

  3. Ndabona abantu mutazi ububi bw,inkotanyi muzabaze abantu abantu bahano muri ruhengeri na gisenyi nkanjye muri 1996_1998 zansahuye imyenda yose nsigarana iyo nari nambaye gusa nyimaramo amezi 6,za twaye matora yanjye zidutwara ibishimbo n,amashaza twari twatabye munzu ,yewe twabonye byinshi mutazi kuko telefone zari zitaraza .

  4. Za Nkotanyi ni abavantara koko! Ngo zarenze umupaka zitabizi! Imyaka 27 yose abo bavantara bamaze bica Abanyarwanda ntabwo baramenya aho umupaka utandukanya u Rwanda na Congo uherereye! Ese ibiryo by’abacobgomani n’amatungo yabo bibye babisubije? Uwapfuye yarihuse koko!!!

  5. Uuuuuuuu sha ndatangaye ngo bagiye kwiba ibyokurya? cyakora hari igihe wibaza niba ari politique mukina cg ari imitekerereze mike. Bajya kwiba se ni zanzererezi mwohereje RDC uburundi bukaba bwabazanye,noneho ko aho mwihishaga bamenye gutandukanya icyatsi n’ururo ra. Tujya kubyiba koko dusagurira Mozambique na central Africa. uuuuuu nubwo wakwanga urukwavu jya wemera ko ruzi kwiruka. Ese ko mutavuze ko bariya mwari mwohereje Congo uburundi bwabazanye?

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.