Rwanda: CHOGM iri kubera mu muhezo i Kigali! Madame Victoire Ingabire yabonanye n’abadepite bo mu Bwongereza!

Inama y’ abakuru b’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza CHOGM (Commonwealth Heads Of Goverment Meeting) yatangiye ku mugaragaro mu Rwanda mu mujyi wa Kigali guhera kuwa mbere taliki ya 20/06/2022, ikazarangiza imirimo yayo kuwa gatandatu taliki ya 25/06/2022. Iyo nama ya CHOGM yatangiye i Kigali nta mukuru w’igihugu numwe  mu bagize uwo muryango uri mu Rwanda na Paul Kagame wagombaga kwakira bagenzi be muri iyo nama, yavuye mu Rwanda ajya mu nama yo gusuzuma ikibazo cya Congo yabereye muri Kenya. Byari biteganyijwe ko inama ya CHOGM mu Rwanda izitabirwa n’intumwa zivuye mu bihugu biyigize ziri hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 8, ariko kugeza ubu nta ntumwa zavuye muri ibyo bihugu ziri i Kigali zigeze nibura ku bantu 1000! Muri macye CHOGM mu Rwanda imeze nk’ubukwe bwapfubye, aho umukwe ategereza umugeni akamubura!

Iyo hasigaye nibura ukwezi kumwe kugirango inama ya CHOGM  ibe mu gihugu, habanza kuza abanyamakuru benshi mu gihugu inama ya CHOGM izaberamo, abo banyamakuru baba baturutse mu bihugu 52 bigize umuryango wa Commonwealth. Abo banyamakuru bamara ukwezi kose bandika inkuru zimenyekanisha ubuzima bw’igihugu iyo nama izaberamo. Kuri iyi nama ya CHOGM yatangiye mu Rwanda , leta y’icyo gihugu yanze ko abanyamakuru bavuye mu bihugu binyuranye binjira mu gihugu kugirango batavuga amahano  Inkotanyi zikorera Abanyarwanda, bityo bikaba byabuza intumwa nyinshi ziturutse mu bihugu binyuranye kuza mu Rwanda mu nama ya CHOGM. Hasigaye ibyumweru 2 ngo inama ya CHOGM iterane, habanza kuba inama ihuza urubyiruko rututse mu bihugu byose bivuga icyongereza , iyo nama y’urubyiruko imara icyumweru cyose. Iyi nama y’urubyiruko nayo ntayigeze ibaho mu Rwanda! Nk’uko bitangazwa na VOA, u Rwanda rwangiye abanyamakuru bamwe gutangaza imirimo y’inama ya CHOGM iri kubera i Kigali, ibyo bikaba byaratumye abanyamakuru benhsi badasaba uburenganzira bwo gukurikirana CHOGM none iyo nama isa n’iri kubera mu muhezo, dore uko VOA ibivuga (fungura amajwi).

Iyo hasigaye  icyumweru kimwe ngo inama ya CHOGM itangire, mu gihugu kizakira iyo nama, haterana inama y’abaministri b’ububanyi n’amahanga baturuka mu bihugu byose bivuga icyongereza. Iyo nama y’abaministri  ikaba imara icyumweru cyose iri gutegura gahunda y’ibikorwa by’inama ya CHOGM. Iyo nama y’abaministre b’ububanyi n’amahanga ntabwo yigeze ibaho mu Rwanda. Uko inama ya CHOGM iri gukorwa ubu mu Rwanda bihabanye n’uko yagiye ikorwa mu bindi bihugu! Ziriya nama zose twavuze ziba mbere y’uko CHOGM itangira, nibwo ziri kujya zakorwa muri iyi minsi CHOGM nyirizina iri gukorwa kandi abatumirwa bagombaga kuza muri izo nama nabo babaye bacye cyane! Biteganyijwe ko inama ya CHOGM nyirizina izaterana amasaha macye cyane mu Rwanda kuko abakuru b’ibihugu na za leta ziyigize bazagera i Kigali kuwa gatanu taliki ya 24/06/2022, kuwa gatandatu taliki ya 25/06/2022, iyo nama ikarangiza imirimo yayo! Impamvu nyamukuru zatumye inama ya CHOGM mu Rwanda ihinduka baringa ni nyinshi ariko izingenzi ni izi zikurikira:

1)Isura mbi y’ubutegetsi bubi buri mu Rwanda, buyoboresha igitugu, iterabwoba, ubwicanyi … yamenyekanye mu bihugu byose bigize CHOGM kuburyo ibihugu byinshi biyigize byanze kohereza intumwa zabyo mu Rwanda kugirango bitazashinjwa gushyigikira ubutegetsi bubi bwaho.

2)Leta ya FPR-Inkotanyi yafashe ingamba zikomeye cyane zo guheza abakene mu mujyi wa Kigali, gufunga no gutoteza abanyepolitiki n’abanyamakuru kugirango batazashobora guhura n’intumwa z’ibihugu binyuranye bigize CHOGM bagomba kuza mu Rwanda. Ayo makuru yose akaba yarageze ku bihugu bigize CHOGM bituma bizinukwa u Rwanda.

3)Ibirego binyuranye bijyanye no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu no guteza umutekano mucye mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe n’amasezerano leta ya Kigali yagiranye na leta y’Ubwongereza yo kohereza abimukira ubwongereza budashaka iwabo bakajya mu Rwanda, byatumye  ibihugu byinshi bigize CHOGM byifata mu kohereza intumwa zabyo mu Rwanda!

Kuri uyu wa mbere , ubwo inama ya CHOGM yari itangiye imirimo yayo, abadepite bo mu Bwongereza bagiye gusura Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka rya DALFA -Umurinzi iwe mu rugo,  maze ababwira akari imurori ku bibazo Abanyarwanda bashowemo na FPR-Inkotanyi; ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’Abanyamerika (VOA), Madame Victoire  Ingabire yasobanuye ku buryo burambuye ibyo yaganiriye n’abadepite bo mu Bwongereza (fungura amajwi munsi y’ifoto).

Kugirango abatumirwa bari bateganyije kuva mu bihugu binyuranye bigize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza badashobora guhura n’abanyarwanda, FPR-Inkotanyi yakoze ibikorwa binyuranye byo gukumira abo banyamahanga, muribyo twavuga nko gushyiraho imihanda ibagenewe bonyine, gusa kuri iki gikorwa , ubu Abanyarwanda nibo barimo batemebera muri iyo mihanda kuko abanyamahanga bari bategerejwe bataje. Inkotanyi zategetse abaturage gufata amadeni bakavurura amazu yabo kugirango bahishe ubukene bafite abo banyamahanga, Inkotanyi kandi zakoze n’ibikorwa by’urugomo nko muri pariki y’ibirunga mu Kinigi no muri Nyungwe aho zagiye zitera ibisasu no kwica abantu kugirango abashyitsi bazaza muri CHOGM batazasura utwo turere bityo bigatuma babona ubukene buri mu Banyarwanda buhishe hirya ya Kigali!

Abafite amahoteri n’amazu acumbikira abagenzi mu Rwanda kimwe n’abafite amasosiyete atwara abantu bari kurira ayo kwarika kuko Inkotanyi zababeshye ko bazakira abashyitsi benshi muri CHOGM, bityo bafata amadene menshi yo kuvugurura no kugura ibikoresho by’abo bashyitsi bazakirwa none nta n’inyoni itamba, amaso yaheze mu kirere bategereje ko indege zigwa i Kanombe! None se ko CHOGM izarangira kuwa gatandatu, abashyitsi barenga ibihumbi 5 bari bateganyijwe muri CHOGM bazaza ryari? Ese leta y’inkotanyi izashumbusha aba bacuruzi bikokoye bagafata amadene none bakaba barakarabye?

Nubwo CHOGM abantu bamwe batifuzaga ko iba mu Rwanda kubera ubutegetsi bubi buri muri icyo gihugu, abantu benshi babona kuba yarahabaye ari ikintu cyiza kuko abanyamahanga bacye bazashobora kuhagera bazibonera ukuri nyako k’ubutegetsi bubi buri mu Rwanda, bityo ibinyoma FPR icuruza mu mahanga bibure isoko! Abanyarwanda bazashobora guhura n’umunyamahanga wese uzaza muri iriya nama, bazamubwize ukuri nyako k’ubuzima babayemo kuko umwanya nk’uyu aba ari imbonekarimwe.

Veritasinfo.