Rwanda: CLADHO yatinyutse kwereka RPF(RuPFu) ubwicanyi ikora yirengagije amategeko yishyiriyeho!

Ibumuso ni umunyamategeko Mukuralinda wagizwe umuvugizi wa leta ya RPF naho iburyo ni umunyamategeko Murangira umuvugizi w'urwego rw'abicanyi ba RIB! Nubwo aba bagabo bavuga ko bize amategeko, ibikorwa byabo bigaragaza ko batazi ngo gusoma itegeko nshinga nk'uko CLADHO yabyerekanye! Intoki zabo ziri kujejeta amaraso y'Abanyarwanda!

Amahano y’ubwicanyi ndengakamere RPF (RuPFu) ikomeje gukorera Abanyarwanda arenze ukwemera! Ubwo RPF (RuPFu) -Inkotanyi  yatangiraga ibitero byo kwica Abanyarwanda ku italiki ya 1/10/1990 ivuye muri Uganda, Abanyarwanda benshi bari imbere mu gihugu bibwiraga ko abo Bavantara nibemererwa gutaha mu gihugu , amahoro azahinda mu Rwanda! Amasezerano y’Arusha akaba yaratangaga icyizere ko ibintu bigiye kujya mu buryo , ariko ubwo  Abavantara bicaga perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira (Burudi), icyizere cyo kubana nabo mu mahoro cyahise kiyoyoka! Ibyo ariko ntibyabujije Abanyarwanda bamwe kandi benshi kwizera ko izo Nkotanyi nizibona ubutegetsi bwose nk’uko zibishaka, amahoro azahinda!

Ku italiki ya 04/07/1994, RPF (RuPFu) yabohoje igihugu cy’u Rwanda, aho kugirango yishimire intsinzi n’ubutegetsi yari imaze gutoragura mu muvu w’Amaraso, RPF yakomeje ibikorwa byo kwica Abanyarwanda noneho irenga imbibi ijya no kubicira mu mahanga itaretse n’abo banyamahanga babacumbikiye! Igitangaje kandi gikomeje kuba urujijo ni uko RPF (RuPFu) ikomeje ubwicanyi yatangiye muri 1990 kugeza n’ubu ikaba itarahagarara! None se ko RPF (RuPFu) ifite ubutegetsi bwose, akaba nta muntu numwe ufite imbaraga zo kuyibwambura, ikomeje kwica Abanyarwanda ngo igere kuki kindi itabonye?

Kubera gufungirwa ahataba urumuri byatumye umunyamakuru Cyuma Hassan aba impumyi!

Mu mpera z’umwaka w’2021, RPF (RuPFu) yagaragaje ko, uko imyaka igenda ishira, ariko  igenda irushaho kuba ubukombe mu kwica urubozo Abanyarwanda! Ingero z’Abanyarwanda bishwe, Abanyerejwe n’abafungiye ubusa mu buryo bubi cyane ni nyinshi cyane;  hari ingero ebyiri z’Abanyarwanda bari kwicwa urubozo zakangaranyije Abanyarwanda bari hanze y’igihugu n’abari imbere mu gihugu arizo: ifungwa ry’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné bakunze kwita CYUMA Hassan n’umunyepolitiki BARAFINDA Sekikubo Fred uri guterwa inshinge z’uburozi mu bitare by’abarwayi bo mu mutwe biri i Ndera!

Inkotanyi zafungiye umunyamakuru Cyuma Hassan ahantu hataba urumuri kuburyo byamuviriyemo kuba impumyi kandi akaba adashobora kuryama! Ubwo abicanyi b’Inkotanyi bazaga gufata Cyuma Hassan, yasize asabye Abanyarwanda yavugiraga kuzamugenera ubutumwa bwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro kuko yemeza ko agiye kwicwa! Iyo mpuruza ya Cyuma ntabwo yashoboye gukangura Abanyarwanda ngo nibura bamagane abicanyi ba RuPFu! Ku mbuga nkoranyambaga hari kunyuraho ubutumwa bwinshi bw’Abanyarwanda bari kugaragaza ko abantu babo bashimuswe n’Inkotanyi, ariko ubona abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakoje kwituriza, bigaragara ko bahebeye urwaje, uburi wese akaba yiteguye umunsi we bazamushimutiraho!

Nyamara abanyarwanda bari hanze y’igihugu , n’ubwo bari mu bihugu binyuranye n’ahantu hanyuranye bakoze ibishoboka byose batabariza Abanyarwanda 8 bari mu gihugu cya Niger  bashaka kujyanwa i Kigali bashimuswe! Kuva Niger yashyira ahagaragara itangazo rivuga ko abanyarwanda bagizwe abere n’abarangije ibihano byabo bahawe n’urukiko mpuzamahanga rwa TPIR ruri Arusha bahawe iminsi 7 yo kuva ku butaka bwayo, Abanyarwanda bari hanze y’igihugu barahagurutse barahagarara ku mbuga nkoranyambaga no mu myigaragambyo i Paris mu Bufaransa, icyo gitutu kikaba cyaratumye Niger yisubiraho ku cyemezo yari yafashe. Uko guharukira icyo kibazo cy’izo nzirakarengane  byatumye Umuryango w’Abibumbye winjira muri icyo kibazo cyabo, none Abanyarwanda bari mu gihugu bari kwicwa urubozo abantu bose bagaceceka nk’aho nta kintu cyabaye!!

Nubwo bimeze gutyo ariko ntabapfira gushira, Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu-CLADHO watinyutse kwandikira ministre w’ubutabera wa leta y’abicanyi ya RuPFu, imwereka ko leta  abereye ministre iri kwica Abanyarwanda urubozo ku buryo butandukanye n’itegeko – Nshinga yishyiriyeho! Ese iyi mpuruza ya CLADHO ishobora gukangura Abanyarwanda nibura bakamagana ubwicanyi bakorerwa n’inkoramaraso za FuPRu?

Mushobora gusoma ibaruwa CLADHO yandikiye ministre w’ubutabera w’Inkotanyi mukanze kuri iyi nteruro: Ibaruwa ya CLADHO yamagana iyicarubozo kubakekwaho gukora icyaha

Veritasinfo

75 Comments

  1. I was suggested this web site by my cousin. I’m not sure whether this
    post is written by him as no one else know such detailed
    about my problem. You’re incredible! Thanks!

  2. Everything is very open with a very clear description of the challenges.

    It was definitely informative. Your website
    is very helpful. Thank you for sharing!

  3. Oh my goodness! Amazing article dude! Many thanks, However I am encountering problems
    with your RSS. I don’t know why I am unable to join it. Is there anyone else
    getting the same RSS problems? Anyone that knows the answer can you kindly respond?

    Thanx!!

  4. Have you ever considered about adding a little
    bit more than just your articles? I mean, what you say is fundamental
    and everything. However think of if you added some great images or video clips to give your
    posts more, « pop »! Your content is excellent but with images and videos, this blog
    could definitely be one of the very best in its niche.
    Excellent blog!

  5. Does your site have a contact page? I’m having trouble locating
    it but, I’d like to send you an email. I’ve got some suggestions for your blog you might
    be interested in hearing. Either way, great site and I look forward to seeing
    it grow over time.

Les commentaires sont fermés.