Rwanda: “Dufite ubwoba bwo kwicwa n’inzara kurusha ubwoba dufitiye icyorezo cya koronavirusi!”

Kagame aramenye atazaba Gashuhe, ntabwo ikilo kimwe cy'umuceri cyatunga umuntu mu gihe cy'iminsi 15!

Umurwayi wa mbere wafashwe n’icyorezo cya “Coronavirus” yabonetse mu Rwanda ku italiki ya 13/03/2020. Kuva icyo gihe kugeza kuwa kane taliki ya 26/03/2020 nta jambo Paul Kagame yigeze ageza ku banyarwanda ribamenyesha uko bagomba kwifata kugirango barwanye icyo cyorezo. Nyuma yo kunengwa cyane n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amenshi muri ayo mashyaka akaba aba hanze y’igihugu, kuri uyu wa gatanu taliki ya 27/03/2020, Paul Kagame yatinyutse ageza ijambo ku banyarwanda ababwira imigabo n’imigambi leta ye ifite yo kurwanya icyorezo cya “Coronavirus” , dore ko umubare w’abafashwe n’icyo cyorezo mu Rwanda umaze kugera ku bantu 54 kandi uwo mubare ukaba ukomeje kwiyongera buri munsi.

Mbere yo gufata ibyemezo bikomeye byo gusaba abanyarwanda kwifungirana mu mazu yabo kugirango birinde icyorezo cya Coronavirus, Kagame yagaragaye akora umuhango wo gukaraba intoki akoresheje isabune n’amazi meza kugirango ahe urugero rwiza abanyarwanda rw’uburyo bagomba kwirinda icyorezo cya “Coronavirus. Muri uwo muhango, Kagame yatanze ubutumwa mu rurimi rw’icyongereza aho yasabaga abanyarwanda kugira isuku bakaraba intoki kenshi kugirango birinde icyorezo cya Coronavirus. Uwo muhango wo gukaraba wakozwe na Kagame kimwe n’ibyemezo yafashe byo gusaba abanyarwanda kuguma mu mazu yabo byanenzwe cyane n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amenshi muriyo akaba aba hanze y’igihugu. Ayo mashyaka anenga Kagame imikorere yo gutura hejuru ibyemezo bihubukiweho akuye mu bihugu byateye imbere kandi ubushobozi n’imibereho y’abaturage b’ibyo bihugu bitandukanye n’imibereho n’ubushobozi bw’abanyarwanda. Kagame akaba afata ibyemezo bitagamije kurengera ubuzima bw’abanyarwanda ahubwo aba agamije gushimisha abazungu bamushyize ku butegetsi!

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27/03/2020, Paul Kagame yagejeje ijambo ku banyarwanda rijyanye no kurwanya icyorezo cya “Coronavirus“. Muri iryo jambo Kagame yagerageje gukosora amakosa abatavuga rumwe nawe bakunda kumushinja kuko yavuze ijambo mu kinyarwanda gisobanutse neza, akaba yavuze iryo jambo yitonze kandi ari kurisoma kuburyo nta makosa y’imvugo nyandagazi yagaragayemo cyangwa kuvangavanga indimi nk’uko akunze kubikora. Kagame yashimiye abanyarwanda bose uburyo bari gukurikiza amabwiriza yabagejejeho yo kwirinda “coronavirus”, akaba yashimiye ku buryo bw’umwihariko “abantu bose bakora mu nzego z’ubuvuzi”. Kagame yashimiye kandi inkunga ahabwa n’abagiraneza ku giti cyabo ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku buvuzi OMS muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya “Coronavirus”; Kagame ariko ntiyavuze ingano y’inkunga yahawe n’abo bagiraneza n’icyo yayikoresheje. Ntacyo Kagame yigeze avuga ku basore babiri b’i Nyanza bishwe n’igipolisi cye ngo bitewe n’uko basohotse hanze. Kagame yavuze ko yiteguye guha abatishoboye inkunga iyo ariyo yose yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ariko ntiyasobanuye neza ingano n’ubwoko bw’iyo nkunga n’abantu bazayihabwa!

Shyaka Anastase, ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu wa leta ya Paul Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandutu taliki ya 28/03/2020 ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yashyize ubutumwa kuri interineti ku rubuga rwa twitter aho yavuze ko abantu batishoboye bagiye guhabwa ibiribwa n‘ibindi bikoresho muri gahunda yo gufasha abanyarwanda mu byemezo bikaze byo kwirinda “coronavirus”. Ese ibi biribwa bivugwa byagejejwe kubanyarwanda koko? Ese birahabwa bande? Ese abakozi ba leta barakomeza kubona imishahara yabo? Ese abikorera ku giti cyabo nabo baragezwaho ubufasha?

Ese ko abanyarwanda badafite amazi mu mazu yabo, bakaba badafite amashyiga ya kizungu akoresha amashyanyarazi mu ngo zabo, bashobora kubaho bate bafungiye mu nzu zabo ? Ibi ni bimwe mu bibazo abantu benshi bibaza bijyanye n’uburyo ibyemezo bya Kagame byo kwirinda coronavirus bigomba kubahirizwa kandi bidahuye n’imibereho y’abanyarwanda!

Niba tutabonye ibyo kurya turamena amazu y’abakire tubifate!

Ayo ni amagambo ya bamwe mu baturage baturiye umujyi wa Kigali bategetswe kuguma mu ngo zabo bari kubwira itangazamakuru. Abo baturage bavuga ko bafite ubwoba bw’icyorezo cya “Coronavirus” ko ahubwo bafite ubwoba bw’uko bagiye kwicwa n’inzara. Umwe yagize ati: “Inzara iratwishe itumereye nabi! Nk’ubungubu hari abamenyereye kurya ari uko bakoresheje ingufu zabo, none imirimo barayihagaritse, turabaho gute? Ibyo bintu batubwira kubyubahiriza babyubahiriza, Ariko se urajya kwikingirana mu nzu ushonje undi umuturanyi ari kurya, ibyo bintu bibaho?… Amazu barayamena kuko inzara yabishe!

Fungura aya mashusho wumve uko abanyakigali babona ingaruka zo gufungirana abanyarwanda mu nzu:

Dufite ubwoba bwo kwicwa n’inzara kurusha icyorezo cya coronavirus

Uko byagenda kose amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi asanga ijambo rya Kagame ntacyo rivuze kuko ridasobanura neza uburyo agomba guha imfashanyo abanyarwanda bashonje ndetse no gufasha abantu bikorera ku giti cyabo bahagaritse imirimo yabo. Ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’abanyarwanda benshi hari abantu bari bategereje ko Kagame avuga ko agiye gufungura miliyari zirenga 194 ziri mu kigega cy'”Agaciro Fund” zigafasha abanyarwanda bari mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya “Coronavirus” ndetse byaba ngombwa Kagame agakora no kuri miliyoni 500 z’amadolari y’abanyamerika yashyize mu ishyaka rya FPR kuko ayo mafaranga nayo yavuye mu maboko y’abanyarwanda!

Ikibazo cyo gutanga ikilo cy’umuceri, ni uko kidashobora gutunga umuryango mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa ngo kibe cyafasha rwiyemeza mirimo wahagaritse ibikorwa bye kutagwa mu gihombo cya burundu! Niba Kagame yariyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo bikomeye nk’ibyo ibihugu by’iburayi byafashe mu kurwanya Coronavirus, agomba kwiyemeza no gushyira mu bikorwa uburyo bwo gufasha abanyarwanda mu nzego zose nta gutoranya muri ibi bihe bikomeye nk’uko ibihugu by’iburayi bifasha abaturage babyo; naho ubundi niba atabikoze gutyo Kagame yiteguye kwica umubare munini w’abanyarwanda kurusha umubare w’abantu bashobora kwicwa na “coronavirus”!

Tubitege amaso.

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments