Rwanda: Ese aho, uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron i Kigali n’intambara ya FLN ntibica amarenga y’ibyabaye muri Cade?

Kuri uyu wa mbere taliki ya 24/05/2021 ingabo za Kagame, RDF zashyize ahagaragara itangazo riri mu rurimi rw’icyongereza rimenyeshako mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere,  zahanganye n’ibitero 2 zagabweho n’abarwanyi ba FLN mu Bweyeye (i Cyangugu). Iryo tangazo ry’inkotanyi rikomeza rivugako abo bateye basubijwe inyuma bakajya mu birindiro byabo biri mu ishyamba rya Kibira riherereye mu gihugu cy’Uburundi. Ni ubwa mbere Inkotanyi zitanze itangazo rivugako ziri mu mu mirwano na FLN,  mu gihe abanyamakuru bashatse kujya bandika ku ntambara RDF irwana na FLN ndetse n’ibitero byagiye bigabwa ku mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo,  bagiye babifungirwa! Kuki se noneho Inkotanyi ubwazo arizo zitanze itangazo ryemeza ko ziri mu mirwano?

Inkotanyi zavuze kenshi ko umutwe wa FLN warangije gusenyuka, abayobozi bawo bakaba bari kugaraguzwa agati mu ikinamo ry’imanza zateguwe na FPR, none se abarwanyi bandi ba FLN bashoboye kugaba ibitero kuri RDF bavuye he? Bayobowe na nde? Ni nde ubaha ubushobozi butuma bashobora kugaba ibitero kandi abayobozi babikoraga barafashwe? Abahanga mu bya gisilikare bemeza ko kugaba igitero aribyo byoroshye kurusha kugikumira; kuko ugaba igitero aba yarabiteguye neza ndetse akaba ari nawe urasa bwa mbere; mu gihe uwagabweho igitero atungurwa n’umwanzi kandi akaba ariwe uraswaho bwa mbere! Igitangaje ku nkotanyi ni uko mu gitero zagabweho mu Bweyeye nta musilikare wazo wakomeretse; ahubwo izo nkotanyi akaba arizo zica abanzi benshi baziteye bagizwe n’abasilikare 2 ba FLN , ndetse hagafatwa n’ibikoresho byinshi bya gisilikare birimo imbunda 1, grenade 1 , imyenda y’ingabo z’uburundi n’amandazi!!

Abakurikiranira hafi politiki ya perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa muri Afurika, babona ririya tangazo ry’Inkotanyi rivugako ziri mu mirwano, ryarateguwe hakurikijwe inama bagiriwe n’Ubufaransa nyuma y’aho uwitwa Paul Kagame agiriye urugendo mu Bufaransa. Urwo ruzinduko rukaba rwaragaragaje ko uwitwa Kagame Paul atagishoboye kuyobora igihugu kuko ubwonko bwe bwatokowe, ibyo byagaragajwe n‘imvugo ye yo gupfobya ubwicanyi inkotanyi zakoze kandi zikomeje gukora muri Congo! Uwo Kagame akaba yaravuze ko muri Congo nta bwicanyi bwahabaye kandi muganga Denis Mukwege akaba akoreshwa muri icyo kibazo ku nyungu z’abamuhaye igihembo cy’amahoro!  Abanyarwanda ntibazatungurwe n’uko nyuma y’uruzinduko rwa Macron i Kigali, bashobora kuzabona itangazo ry’inkotanyi ribabwira ko Paul Kagame yarasiwe ku rugamba na FLN ; noneho Ubufaransa bugashyigikira igisilikare cy’inkotanyi gufata ubutegetsi ku ngufu hirengagijwe itegeko nshinga kugirango igihugu kidasubira mu bwicanyi nk’ubwabaye mu mwaka w’1994!

Ubwo perezida Danald Trump wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari amaze gutorerwa manda y’imyaka 4, abanyamakuru bamubajije icyo ateganya gukora kugirango umugabane w’Afurika ugire amahoro, Trump ntabwo yabiciye ku ruhande, yasubije ko Afurika igomba kongera gukolonizwa kugirango Abanyafurika batozwe uburyo bwo kuyobora! Politiki ya perezida Emmanuel Macron muri Afurika igaragaza neza ko yatangiye gushyira mu bikorwa igitekerezo cya Trump. Emmanuel Macron yatangiye gahunda yo gukuraho abaperezida bo muri Afurika akabasimbuza abasilikare bayobowe n’ingabo z’Ubufaransa, ibyo nibyo byabaye mu gihugu cya Cade ,Mali, Burukinafaso  none n’u Rwanda niho bigana!

Abanyafurika bagomba kwibagirwa demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bakitoza kuba mu gikoloni cy’abazungu n’ubucakara bwa bene wabo b’Abanyafurika bakoreshwa n’abazungu!

Veritasinfo

Veritas

One Comment

  1. Rubavu, province de l’Est est frappé de tremblements de terre dont l’épicentre est dans le lac Kivu.Plusieurs habitations sont touchées de sorte qu’un nombre important de familles sont sans toit. Réaction de Kagame: silence de tombeau.

Leave a Reply