Rwanda: Ese FPR izunamura icumu ryari ryo kwica no kwicisha Abatutsi?

MUREKATETE Marie Jeanne ukomoka mu Gafunzo, avugako yasambanyijwe n'abasilikare benshi i Nyarushishi iminsi 3 ari mu ndaki!

Abanyarwanda baciye umugani ugira uti : » Umuheto ushuka umwambi kandi bitari bujyane ». Uyu mugani urareba Abatutsi bose bari mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari  bashukwa na FPR-Inkotanyi mu guhemukira abaturanyi babo , nyuma bikaza kurangira FPR -Inkotanyi « ibataye mu mazi abira! Birazwi neza ko FPR-Inkotanyi yasabye Abacikacumu bo mu bwoko bw’Abatutsi gushinja ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda muri « Opération Turquoise » mu mwaka w’1994, ko izo ngabo zabasambanyije ku ngufu ! Ubuhamya bwa bamwe mu Batutsikazi bavugako basambanyijwe ku ngufu n’Abafaransa bwatangajwe na televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa « ART » nk’uko mububona hasi y’iyi nyandiko.

Ubuhamya butangwa n’aba Batutsikazi bari mu nkambi ya Nyarushishi i Cyangugu n’i Murambi ku Gikongoro burababaje cyane. Ubu buhamya kandi bugaragaza ishusho y’ubuhamya bwinshi Abatutsi bagiye batanga mu nkiko ruvumwa za Gacaca, aho bashinjaga Abahutu ibyaha bahimbye babitegetswe n’Inkotanyi bigaragaza uruhare bagize muri génocide kugirango bajye gufungwa maze bamburwe n’ibyabo. Nta gushidikanya kuriho, génocide yabayeho mu Rwanda kandi n’ubu iracyakomeza mu yindi sura; génocide yabaye hagati y’ukwezi kwa Mata 1994 kugeza Nyakanga 1994 yabaye kumugarago kandi ku manywa yihangu, abanyarwanda bose barayibonye, ntakwihishira kwari kurimo, nta mpamvu yo kubeshya yagombye kuzamo ku bintu byabaye kukarubanda.

Ariko ikibabaje muri ibi byose, ni uko FPR-Inkotanyi, mu nkiko za Gacaca  yashoye Abatutsi mu kinyoma cyo kubeshyera abatarayigizemo uruhare, nyuma bagafungwa, bakamburwa ibyabo ndetse benshi muribo bagapfira muri gereza; mu gihe abishe abantu kandi babyemera, FPR yahise ibarekura ngo kuko bemeye icyaha (abenshi muri abo barekuwe bari aba tekinisiye ba FPR)Ese nk’ubwo umututsi wiciwe abe, nyuma agategekwa kubeshyera inzirakarengane z’Abahutu nazo zigapfira muri gereza, umutima we umeze ute?  Abaturanyi b’uwo mututsi wabeshyeye inzirakarengane, nawe bamufata nk’umwicanyi! Nimutekereze namwe kuba muri ubwo buzima bwo kwicirwa abawe, nyuma nawe ukitwa umwicanyi!  None se nk’aba Batutsikazi bari kuvuga mu ruhame ko basambanyijwe ku ngufu n’ingabo z’Ubufaransa, FPR ikaba yarababeshye ko yaje ku barokora, ariko ikaba ari inshuti magara z’Abafaransa babahohoteye, ubwo imbere y’aba Bafaransa, aba batutsikazi bafatwa bate?

Concessa MUSABYIMANA wari mu nkambi ya Nyarushishi yemeza ko mu barura rusange ry’abaturage bandikaga ubwoko ku nzugi

Muri ubu buhamya butangwa n’aba batutsikazi harimo ibinyoma byinshi, nk’aho uwitwa MUREKATETE Marie Jeanne ukomoka muri Komine Gafunzo  yavuze ko hari umwarimu ukomoka muri segiteri ya Nyabitekeri wavanguraga abanyeshuri, akigisha Abahutu gusa naho Abatutsi akabicaza inyuma akajya abakubita gusa! Birumvikana ko uwo mwarimu yishwe na FPR kandi yarabeshyewe! Marie Jeanne Kandi avugako muri Mata 1994, ko padiri wa paruwasi gatolika ya Shangi yari afite imbunda akaba yararasanaga n’interahamwe! Uwo mupadiri yitwa nde? Madame Concessa MUSABYIMANA avugako mu gihe cy’ibarura rusange ry’abaturage ryabaga mu Rwanda mu gihe cya génocide, abarikoreshaga bagendaga bandika ku nzugi z’amazu y’abaturage ubwoko bw’Abayatuyeme! Tutagiye gusesengura no kuvuga uburyo aba Batutsikazi basambanyijwe n’ingabo z’Abafaransa, biragaragara ko ubuhamya batanga bwuzuyemo ibinyoma! Ikibabaje ni uko ubwo burozi bw’ibinyoma aribwo bari guha abana babo kuburyo kuzunga abanyarwanda nyuma y’ubutegetsi bwa FPR bitazoroha na gato!

Ku italiki ya 26 Gicurasi 2021, nibwo perezida w’Ubufaransa yashyikirijwe raporo yiswe « Duclert », igaragaza ko nta ruhare ingabo z’Ubufaransa zagize muri génocide yabaye mu Rwanda. Ku italiki  ya 19 Mata 2021, leta ya FPR -Inkotanyi nayo yamurikiwe raporo yagiye gucurisha mu kigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cyitwa « Levy Firestone Muse« ; iyo raporo ikaba ishimangira ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bwari buzi neza umugambi wo kubarimbura wari umaze igihe utegurwa. Ariko iyo raporo ivugako nta ruhare na ruto ingabo z’Abafaransa zagize muri génocide yo mu Rwanda! Niba ubuhamya bw’aba Batutsikazi ari ukuri ni mpamvu ki FPR-yabataye mu nama? Niba se ibyo bavuga atari ukuri ni kuki FPR yabasabye kubeshya? Ese bavuguruza ibyo bavuze bigenze gute ko bizasigara ari icyasha kuribo no ku miryango yabo?

Prisca MUSHIMIYIMANA wari mu nkambi ya Murambi yemeza ko yabonaga ingabo z’Abafaransa ziri gusambanya Abatutsikazi

Mbere yo gutera u Rwanda mu w’1990, FPR yashutse Abatutsi bari imbere mu gihugu cy’u Rwanda ibumvishako bagomba kuyishyigikira kuko ije kubacungura, ibyo bikaba byarateye amacakubiri akomeye mu gihugu yaje kuvamo génocide yahitanye Abatutsi n’abahutu benshi. Mu gihe génocide yabaga, FPR yohereje ingabo zayo mu Nterahamwe (aba Tekinisiye) maze bica Abatutsi benshi karahava  aribyo bise « kumena amagi » kugirango ibone impamvu yo gushyigikirwa n’amahanga mugufata ubutegetsi bwose ku ngufu mu Rwanda . Mu mwaka w’1996, FPR yashutse Abatutsi bo muri Congo bazwi ku izina ry’Abanyamulenge maze ibashora mu ntambara yo gukuraho Mobutu , none ubu abo Banyamulenge bahora mu ntambara z’urudaca barwana n’andi moko y’aba Congomani kubera gukoreshwa n’Inkotanyi bakitandukanya n’abaturanyi babo, ibibazo Abanyamulenge barimo muri iki gihe,  FPRirabirebera gusa ikicecekera ntigire icyo ikora ngo ibatabare kandi ariyo yabibateye!

Muri iki gihe FPR ikaba ikomeje kwica Abatutsi benshi bari mu gihugu batinyuka kuyinenge! Ese FPR izunamura icumu ryari ryo kwica no kwicisha Abatutsi? Uko byagenda kose, FPR izavaho; Abatutsi iri guha uburozi bw’amacakubiri yo benshyera abaturanyi babo b’Abahutu,  bo bazasigara barwana n’ingaruka z’ubwo burozi bw’ikinyoma  FPR yabubatamitse yo itagihari! Ese Abatutsi bajya bazirikana ko ibi bizabaho? Abatutsi bazi ubwenge kandi bareba kure bagomba kwitandukanya hakiri kare na FPR kugirango batazabazwa amabi yayo kandi batarasangiye ibyo yibye, bakazamera nk’uriya mwambi ushukwa n’umuheto kandi bitari bujyane! Muri iki gihe amahanga yose yatangiye kubona ubwicanyi bwa FPR, Abatutsi bari bakwiye kwitandukanya nayo hakiri kare ejo batazagirwa ruvumwa nk’uko Inkotanyi ari ruvumwa!

« ABWIRWA BENSHI AKUMVWA NA BENE YO »

Veritasinfo.