Rwanda : Ese FPR yiteguye kubeshyuza ukuri kwa Faustin Twagiramungu avuga kuri jenoside?

Bwana Faustin Twagiramungu ahabwa igikombe mu gihugu cy'Ubutaliyani cy'uko yabaye umunyepolitiki mwiza w'umunyarwanda.

[Ndlr : Nyuma y’imyaka 27 abarwanyi ba FPR-Inkotanyi babihawemo amabwiriza na Paul Kagame, aho bafashe icyemezo cyo guhanura indege yarimo  perezida Juvénal Habyarimana  w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’Uburundi ku italiki ya 06/04/1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abanyarwanda ; kugeza ubu Inkotanyi zikomeje kuyobya uburari no kujijisha kugirango abarashe iyo ndege batagezwa imbere y’ubutabera ! Inkotanyi zivuga ko iyo ndege yarashwe n’Abahutu b’intagondwa barindaga Habyarimana !

Igitangaje ariko ni  uko izo Nkoramaraso za FPR zikomeje gukora ibishoboka byose kugirango anketi yo kugaragaza abo bahutu barashe iyo ndege batamenyekana ! Kuki zishaka gukingira ikibaba abo bicanyi niba atarizo ? Ubu noneho zadukanye andi mayeri yo kuvugako umuntu wese uvugako iraswa ry’iriya ndege ariyo mbarutso ya jenoside agomba gushyikirizwa ubutabera ngo kuko aba ayipfobeje ! None se na ONU bazayirega ? Faustin Twagiramungu nawe zizamurega ? Ku rukuta rwe rwa facebook , Bwana Faustin Twagiramungu yatanga ibi bikurikira:]

Ijambo « Genocide » ryahimbwe n’umuyahudi mu 1943 w’umunyamerika,Raphael Lemkin, ukomoka muri Poland. Ni mu gihe Hitler yarimo yica Abayahudi mu Budage. Icyo baziraga si politike: ni inkomoko yabo, uburumbuke, idini, ko »bishe Yesu ».Mu 1948 #ONU yemeje ko jenoside ari Icyaha »Kirimbuzi ».

#HutuGenocide yakozwe na #RPF-INKOTANYI za #Kagame wica nkumukurambere we #Kabare ka #Rwakagara,  uyu we n’abavandimwe be #Ruhinankiko na #Kanjogera nibo bakoze Genocide yambere ku #Rucunshu. #Inkotanyi zishe abahutu zica n’abatutsi zibarasa, zibakubita udufuni n’inyundo zibamena imitwe. Zica-urubozo zitera imisumari mu bwonko nibindi bikorwa bya kinyamanswa nko kubabohera amaboko inyuma n’imigozi bagatabwa mu migezi no mumyobo ari bazima nibindi.

Iyi Genocide yo muri Mata 1994 ubu yahinduwe « Jenoside Tutsi » bivugwa ko LETA yariho yishe Abatutsi, hakoreshejwe imbunda,imipanga n’amahiri. Nta dufuni,akandoyi etc. « Jenoside tutsi » #Ntiyateguwe. Abishe President Habyarimana nibo BAYITEJE. #InterahamwePawa baratunguwe bityo bakora amahano bica #Abatutsi n’#Abahutu batavugaga rumwe nubutegetsi bwariho . Abanyarwanda twese twizeyeko intambara yarangiye ubwo #INKOTANYI zatahaga muri #CND mu mugi wa Kigali mumpera za 1993 Naho zije gucura umugambi wo gukora IBARA, zifata igihugu ntakwita kumasezerano y’Amahoro ya #ARUSHA.

Faustin Twagiramungu (facebook)

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.