Rwanda: Ese koko ni ukuri ko Ambasaderi Charlotte MUKANKUSI yasezeye muri RBB?

[Ndrl: Nk’uko byakozwe ku bandi bayobozi basezeye muri RBB (Rwanda Bridge Builders) nka MWENEDATA Gilbert cyangwa HAKIZIMANA Emmanuel, hashize iminsi 2 ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda benshi bakunze guhuriraho hanyuraho ibaruwa bivugwa ko yanditswe na Madame Ambasaderi Charlotte Mukankusi. Iyo baruwa akaba ari iyo gusezera ku buyobozi bwa RBB no kuyivamo burundu. Kugeza ubu, yaba  Madame  Charlotte Mukankusi  cyangwa RBB, nta numwe uragira icyo avuga kuri iyo baruwa ngo yemeze cyangwa ahakane ko atari ukuri. Veritasinfo ikaba yishimiye kugeza ku basomyi bayo iyo baruwa iri ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kugirango bamenye ibiyikubiyemo:]

Charlotte Mukankusi

Email: charlom2021@gmail.com

Ku bagize Rwanda Bridge Builders (RBB),                                    Tariki 27/9/2021

Impamvu: Gusezera muri Rwanda Bridge Builders, RBB.

Bayobozi mukuriye imiryango igize RBB namwe  bagenzi bange twari kumwe muri Komite Mpuzabikorwa,

Mbanje kubasuhuza no kubifuriza ishya n’ihirwe mubyo mukora byose. Munyemerere mbagezeho icyemezo nafashe cyo gusezera muri Komite Mpuzabikorwa ya RBB, ndetse no muri RBB. Iki cyemezo nafashe kirambabaje ariko byari ngombwa kuko mbona muri RBB hari abahezanguni babangamiye ubumwe bukenewe kugirango dushobore kugendana. Tugitangira RBB, twaganiriye ku kintu kitwa  IDEOLOGY mu mpindura matwara twifuza, kandi buri wese yabonaga ko abanyamuryango ba RBB bashishikajwe no gukorera hamwe tugakuraho agatsiko gatsikamiye abanyarwanda. Gusa uko iminsi yagiye yicuma byagiye bigaragara ko umwuka w’ubuhezanguni (wazanywe n’abavuga ko baharanira inyito ya hutu genocide) wibasiye bamwe urabaganza kuburyo priorities zahindutse mu buryo bugaragara.

Munyemerere mu ncamake mbibutse inshimgano twihaye igihe twashingaga RBB n’umusaruro twari dutegereje. Intego yacu kwari ugutegura umushinga w’ubufatanye hagati y’imiryango igize RBB. Ibintu bitatu by’ingenzi twari twiyemeje byari: guhana amakuru, kugira ibikorwa biduhuza, no gushaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda nkuko byagiye bisabwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Umusaruro twari dutegereje kwari uko abahuriye muri RBB barushaho kubona ko hari byinshi biduhuza kurusha ibidutanya, ndetse no kugaragariza abashyikiye ubutegetsi ko impinduka zishoboka mu nzira z’amahoro igihe cyose abari ku butegetsi bakwemera kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe.

Bavandimwe Reka mbibutse invugo ya perezida w’igihugu cyacu; aho yavuze ngo “Abahutu n’Abatutsi bo muri opposition nibashobora guhuza bazaze mbahe ubutegetsi.” Kuri njye nunvaga gushyira hamwe twabigezeho igihe twahuraga tugashinga RBB. Icyo ntashoboye kumenya nuko muri twe harimo abahezanguni bumva ko habonetse uburyo bwo kugera ku nyungu zabo bwite. Ku bwanjye, mbona RBB itagitanga ikizere cyo kuba ikiraro gihuza abanyarwanda bose. RBB yarifite inshingano nyamukuru yo gusenya ibidutanya (breaking barriers) ikubaka ibiraro biduhuza (building bridges). Ariko mbona itagitanga ikizere, kuko hari abiyemeje kwibanda ku bidutanya.

Nubwo atariyo mpanvu yiyi nyandiko reka ngire inama mpa abifuza gukoresha raporo mapping yakozwe kuri DRC 2003-2010 mugushaka hutu genocide. Ntimugasome numero ya 31 gusa ngo mugende mudasomye 32 zombi zitanga amakuru yabafasha muri iyo nzira mwafashe. Izo  numero zombi tuzisanga mubyo abanditsi ba raporo bise ‘crime of genocide’.

Kuba Abahutu barishwe birababaje kandi bikwiye kwamaganwa. Ariko kwitaza raporo ya mapping ukabyita jenoside, ni ukwirengagiza nkana ibikubiye muri iyo raporo. Aha nabibutsa ko muri nomero yayo ya 31 ariho ivuga ko “ubwo bwicanyi urukiko rushobora kubwita jenoside”. Icyakora igakomera muri nomero ya 32 igaragaza impamvu zikomeye zituma urukiko rutabyita jenoside. Iyo raporo iravuga ngo “Icyakora, hari ibimenyetso byatuma urukiko rugaragaza ko umugambi wo kubamara utigeze ubaho, kubera iyo mpamvu nta cyaha cya jenoside cyakozwe! Icya mbere hagomba kugaragazwa ko abakoze ubwo bwicanyi bari bagamije kurimbura igice cy’abahutu …Icyari kigambiriwe muri buriya bwicanyi gishobora kuba kwihorera ku Bahutu bari muri Zaire bakekwaho kuba barifatanije n’interahamwe zagize uruhare muri jenocide yakozwe mu 1994 mu Rwanda. Ikindi kizwi nuko RPA yafashije impunzi nyinshi cyane (very large numbers) gutahuka mu Rwanda. ibyo ni ibimenyetso bigaragaza ko hatabayeho umugambi wo kubamara…” ese ubundi ko Genocide yakorewe abatutsi yahagaritswe n’inkotanyi, muzatubwire uwahagaritse iyakorewe abahutu. Niyo mpamvu kugendera kuri raporo ya mapping mu gusenya ubumwe bw’abaje muri RBB ari ukubura ubushishozi.

Icyo nababwira nuko kagame n’agatsiko ayoboye ari ibyihebe, abicanyi batagira umupaka,bica uwo babona atabashyigikira mu mugambi wo gukandamiza no guhungeta abanyarwanda bose kuburyo asigara ari umwami w’umwidishyi uvuga abandi bose bati yego batanatekereje ku ngaruka.Nizeye ko umunsi umwe tuzabageza imbere y’inkiko bakabazwa ubwicanyi bakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bwose. Bityo abafite ibimenyetso mwese mubibike neza.

Ndashaka kubabwira impamvu uyu mwuka wo gushaka ko hutu genocide yemezwa na RBB ari gahunda idahwitse, igamije gusenya ubumwe twarimo kubaka hagati yacu:

Impamvu ya 1: RBB si urukiko ngo wenda rufite ububasha.

Impamvu ya 2: ntabwo muri priorities za RBB harimo kwemeza hutu genocide.

Impamvu ya 3: murabizi neza ko mu Rwanda habaye genocide yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndenga kamere bwibasiye amoko yose kandi ikaba yaremejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Ukuri nuko iyi genocide ari ikibazo kiremereye ku banyarwanda twese ari abayikorewe n’abayikoze.

Kubwanje mbona ingufu zikoreshwa mugushaka hutu genocide zari zikwiriye kwicyebuka maze zigashyirwa mukubaka ubumwe nyakuri bw’ abanyarwanda. Naho ibyo gushaka kimwe kuri kimwe birushaho kuzura akaboze.

Bavandimwe mugize RBB, sinasoza iyi nyandiko ntashimiye mwese twakoranye nuburyo mwagaragaje ubushake bwo gutabara abanyarwanda. Gusa mboneyeho no kugaya agatsiko kiyemeje gusenya RBB gakoresheje genocide hutu nkaho inshingano za RBB zitari zisobanutse.

Nkuko nababwiye ngiye mbabaye kuko mubyemera cyangwa mutabyemera uRwanda n’igihugu cyacu

twese waba majority-batazira RUBANDA NYAMWINSHI cyangwa minority- batazira NYAMUCYE.

Mugire amahoro y’Imana

Charlotte Mukankusi

13 Comments

  1. Iyi ni style ya c. Mukankusi
    – nta gishya muri statements ze kuri subject ya hutu genocide
    – icyiza nuko abishyize mu nyanfiki
    Ccl: hari abasangirangendo bafpr bagikomeye keibanga: twishe abahutu ariko ntitwabiciye kubamara i.e no hutu genocide. Ninako uyu mudamu abyandika.
    Et pour cause: abadakozwa hutu genocide nuko aribo ihama✍🏻 rero kuyemera = kuyishinja✍🏻

  2. Ubumwe n’ubwiyunge bushoboka gusa iyo twemeye Yesu Kristo.Abakijijwe twabaye ubwoko bw’Imana.Turi bamwe rero.Yesu yaduhamagaye adukuye mu moko atari amwe,mu ndimi zitandukanye.K’ubw’urukundo ruranga abana b’Imana;kubana kwacu birashoboka.Banyarwanda nimuze dukizwe nibwo iby’ubumwe n’ubwiyunge bizatworohera.

  3. Ariko abahutu uwabaroze niyakarabye! umwe mu bateguye Jenoside y’ abahutu ni Kayumba nyaMAswa. Charlotte akorera Kabutindi uzwiho kwicana akoresheje AGAFUNI, AKANDOYA… Ni kuki mutekereza ko umuntu wabahekuye yakwemera ko yabakoreye Jenoside.
    Charlotte, M7, Kayumba bafite ikibazo na Kagame ariko kwica umuhutu bose bumva ko ari ubutwari. Baje muri RIB gushaka Bizimungu na Kanyarengwe uzabafasha kuvanaho Kagame bakmunsimbuza Kayumba wanga ABAHUTU kurusha Kagame

  4. Iyo nyandiko yitirirwa Mme Charlotte yanditse neza. Icyaha si jenoside gusa kandi icyaha ntikivanaho ikindi. Mu kuganira abantu bakwiye gushyira imbere ibigamijwe, bakirinda gutandukira..

  5. See uyu Mukankusi Charlotte ko mbona asa n’abatwakazi buriya yiyita umututsI. Reba koko biriya bizuru.Rutagarama niyigendere ntacyo yarI yarashatse.Najyane ubuhezanguni be.

  6. Menya impamvu fpr yatangije jenoside ihanura Habyarimana nuko iyo jenoside yagombaga gufasha fpr gutsinda intambara yari yarananiwe gutsinda ngo ifate ubutegetsi ibwikubire yonyine,ibi byari byarayinaniye kuva 1990 kugeza 1994 ibigeraho ibikesha embargo yafatiwe les fars kubera jenoside yari irikubera mu rwanda yatangijwe na fpr .

    • Ibyo mû rwandavni mafia hari umugabo witwa nsengiyumva François yasambanyije umugore w’abandi kungufu bamufashe yemera gutanga miriyoni icumi arazisinyira arangije ahamagara générali ruvusha ngo yashimuswe hamwe n’abandi basirikari bamukngite ikibaba ngo rib itamufata none bafunze kayumba christopher bamushinja gufata kungufu none se hafungwa bamwe abandi bakaba indakorwaho uwo nsengiyumva ni umujura kabuhariwe yibye n’umutungo wa muramu we wari umusirikare wubakishaga i kanombe kubutegetsi bwa habyara byatumye uwo mugabo yandikira muramu we ngo abana be bariye miriyoni 120 ngo nasinye kugirango yibe imitungo yuwo muramu we leta ni itabare kuko bibuza impunzi gutahuka

  7. Kuva muri FPR ubanza bigorana.Ngo FPR yahagaritse Genocide yábatutsi? ahubwo se ninde wateje Genocide atari FPR? Mukankusi arashaka kurenzaho akabuza abandi kuvuga ko bapfushije.Imibare idafifitse cyangwa idatekinitse yerekana ko abahutu benshi ari bo bapfuye muri kiriya gihugu.Noneho Mukankusi aremeza ko mu nzibutso harimo 1.600.000 tutsi batabaga mu Rwanda.Guharanira ubumwe nyakuri byábanyarwanda ntibivuze gusiba amateka.

  8. Mureke gupfa ubusa kuko inyito ntizura abacu bishwe n,inkotanyi kandi ntimugakunde kwigana kuko inkotanyi ziharanira izina rya jenoside yakorewe abatutsi yashakaga urucuruzo kubazungu,none se natwe dusimbure fpr mugucuruza jenoside?

  9. Yewee weee! Abavantara b’Abatutsi barigaragaje! Ntabwo bumva se ko iyo uvuze « génocide yakorewe Abatutsi » biba bishaka kuyitandukanya n’indi « Génocide yakorewe Abahutu »? Igitangaje ni uko izo génocide zombi zakozwe n’Abavantara b’Abatutsi barimo Charlotte Mukankusi! Amaraso arasama, ntaho bazacikira génocide yakorewe Abahutu kandi ONU siyo yemeza génocide kuko n’abaturage bo muri Namibiya bakorewe génocide n’Abadage bageze aho barayemera ONU itabigizemo uruhare!!

    • Kuki iyo uvuze genoside abahutu bakanura amaso aho ntacyo gushinja ? Ngo fpl yapfushije abantu GUTAHA ese baribayobewe aho baturutse ?ngo yahagaritswe nande? Ninde wakubwiye ko yahagaze?

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.