Rwanda: Ese ni ukuri, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe nawe yaranyerejwe?

Iyi niyo foto igihe cyatangaje yerekanaga Olivier Nduhungirehe ari kumwe na "M. Albert Van der Zee" mu Buholandi

Kuwa mbere w’iki cyumweru taliki ya 02/11/2020 nibwo ikinyamakuru “igihe” gikorera mu kwaha kw’agatsiko ka FPR cyatangaje inkuru y’uko Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yageze mu gihugu cy’Ubuhorandi aho yakiriwe nk’ambasaderi mushya w’u Rwanda. Icyo kinyamakuru (igihe) kikaba cyarerekanye ifoto ya Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Bwana M. Albert Van der Zee wamwakiriye nk’umudiplomate mukuru bombi bambaye udupfukamunwa kubera ibihe byo kwirinda icyorezo cya COVID. 

Nyuma yo gusohora iyo nkuru ivuga ko Olivier NDUHUNGIREHE yageze mu Buholandi, inkuru zinyuranye ziri ku mbuga nkoranyambaga zihuza Abanyarwanda zamenyesheje ko Olivier NDUHUNGIREHE ataragera mu Buholandi ahubwo akaba amaze icyumweru yaranyejwe na kamwe mu gatsiko k’abasikare ba FPR katishimiye ko Olivier Nduhungirehe ahabwa uriya mwanya wo kuba ambasaderi, ibyo bikaba byarakozwe n’akandi gatsiko k’inkotanyi . Amakuru “Veritasinfo” yashoboye guhabwa n’abantu banyuranye bari mu Rwanda yemeza ko Olivier Nduhungirehe yanyerejwe koko, umuryango we ukaba uri kumushakisha ngo umenye aho afungiye uretse ko ufite ubwoba ko ashobora kuba yarishwe ! “Veritasinfo” yagerageje kongera gushaka inkuru y’uko Nduhungirehe yageze mu Buholandi yanditswe n ‘ igihe isanga nayo yarasibwe!

Mu nama yabaringa y’abaministre bavuga ko yateranye ku italiki ya 14/08/2020 niyo yatangaje ko Olivier Nduhungirehe yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi . Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 Paul Kagame akaba nawe yaburiwe irengero kubera ikibazo cy’uburwayi bukomeye afite, ndetse bamwe bakaba bemeza ko yashizemo umwuka. Kuva icyo gihe hakomeje gufatwa ibyemezo binyuranye byitirirwa inama y’abaministre zayobowe na Paul Kagame mu buryo bwo kujijisha rubanda n’amahanga ! Nyamara ikizwi cyo ni uko ibyo byemezo byitirirwa Kagame n’ibuyobozi bwe bifatwa na Jeannette Kagame afatanyije n’umukobwa we Ange Kagame, bombi bakaba bashyigikiwe n’agatsiko k’abasilikare bakuru b’inkotanyi bavuye i Burundi bayobowe na Jean Bosco Kazura .

Ako gatsiko ka Jeannette Kagame na Kazura niko gakora amashusho n’amafoto byerekana ko Kagame yayoboye amanama anyuranye kandi adahari! Ibyemezo ako gatsiko gafata ntabwo byose ariko bishimisha agatsiko kandi k’abasilikare b’inkotanyi bavuye muri Uganda bayobowe na Kabarebe afatanyije na Nyamvumba! Kubera ko utwo dutsiko twombi dufite ububasha kubasilikare bitwaje intwaro, hari igihe utwo dutsiko twombi tudashobora kumvikana ku cyemezo runaka, Aho kugirango duhangane twombi imbonankubone, agatsiko kamwe karwanya ibyemezo byafashwe n’akandi, ni muri ubwo buryo abanyarwanda imbere mu gihugu bakomeje kwicwa, abandi bagafungwa ariko hakabura umuntu ugaragara cyangwa urwego rwigaragaza ko arirwo ruba rwateguye izo gahunda! 

Kubera iyo mikorere abanyarwanda benshi, aboroheje n’abakomeye bakaba babayeho mu bwoba bukomeye butuma badashobora kuvuga kuko batinya ko bashobora kwicwa n’uwo batazi! Olivier Nduhungirehe akaba abaye umwe mu bantu bakomeye bicyekwa ko yanyerejwe na kamwe muri utwo dutsiko. Ku Rubuga rw’ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi, hagaragaraho ko ambasederi w’u Rwanda muri icyo gihugu ari Bwana M. Jean Pierre Karabaranga , naho ku Rubuga rwa facebook  rwa Olivier NDUHUNGIREHE hakaba hariho Amakuru avugako yakiriwe muri icyo gihugu nk ‘ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi! Ubwo se ukuri ni ukuhe? Ngurwo urujijo rugiye kurimbura abanyarwanda!Abandi bafungishijwe ijisho nabo bashobora kunyerezwa isaha iyo ariyo yose mu Rwanda ni ministre w’intebe Ngirente na perezida wa sena Iyamuremye Augustin .

Ese hari uwaba afite igitekerezo cy’uburyo u Rwanda rwasohoka muri aka kandare? Mushobora kutugezaho ibitekerezo byanyu kuri iki kibazo mukoresheje uburyo bwo kungurana ibitekerezo (commentaire) buri hasi aha kuri uru rubuga.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
9 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
John Mugabo
John Mugabo
5 November 2020 15 h 34 min

Mujye mwandika inkuru mwabanje gukosora mbere yo kuyitangaza. Hari ibibe (paragraphes) utamenya ururimi zanditsemo.
Murakoze.

John Mugabo
John Mugabo
5 November 2020 15 h 37 min

Mujye mwandika inkuru muyikosore mbere yo kuyitangaza.
Hari ibice (paragraphes) utamenya ururimi byanditsemo . Ibi bigora abasomyi.

Murakoze.

CESAR
CESAR
5 November 2020 16 h 06 min

La solution pour mettre hors-jeu la clique de Kagame: 1/ lister des bourreaux notoires des millions de Rwandais; 2/ déposer des plaintes à leur encontre devant les tribunaux des Etats dits de droit;3/ diffuser à grande échelle l’action judiciaire.

CESAR
CESAR
5 November 2020 16 h 10 min

Qui peut déposer les plaintes contre les bouchers des millions de Rwandais?
Collectif des membres de familles des victimes résidant dans les Etats dits de droit. Une action judiciaire collective est plus efficace. Il faut oser.

CESAR
CESAR
5 November 2020 16 h 14 min

Une nouvelle pour les lecteurs de Veritas info et information à l’endroit des bourreaux qui sèment la mort et la terreur au Rwanda depuis des années: le Président du Kossovo HASHIM Haci doit répondre de ses méfaits devant la CPI. Il a démissionné.

CESAR
CESAR
5 November 2020 16 h 20 min

Il faut collectivement briser le mur de la peur consécutive aux intimidations, chantages et autres agissements négatifs des bourreaux des millions de Rwandais contre les membres des familles de leurs victimes. Face à la loi, ils ne pèsent pas un clou

CESAR
CESAR
5 November 2020 16 h 28 min

Nduhungirehe est membre du FPR. Il a fauté et la sanction est tombée. Il a ensuite été pardonné par son maître et nommé ambassadeur aux Pays Bas. Sa situation supposée actuelle est un non-événement pour des millions de Rwandais.

kalisa
kalisa
6 November 2020 7 h 54 min

Le président rwandais, président en exercice de l’EAC n’a pas assisté à l’inauguration de MAGUFURI le président tanzanien,le Rwandaisn’ est donc pas disponible. Nduhungirehe O a longtemps joué avec le feu, on recolte ce que l’on a semé.

Arthur
7 November 2020 11 h 18 min

Uko ibintu bigomba guhinduka ntakundi usibye gufata intwaro hakaba imirwano yirukana iriya leta bitabaye ibyo amagambo azatubana menshi