Rwanda: Ese Paul Kagame aziyereka imbonankubone Abanyarwanda ku munsi w’intsinzi?

Hashize imyaka 2 n’amezi 5 Paul Kagame atiyereka Abanyarwanda imbonankubone mu ruhame ku buryo iryo bura rye,  ryakuruye inkuru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, zemezaga ko ubuzima bwe buri mu kaga. Kuva Kagame yakwivugana umuhanzi Kizito Mihigo ku italiki ya 15/02/2020, Paul Kagame yahise aburirwa irengero! Kuva icyo gihe ingendo yahoraga akorera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zahise zihagarara kugeza ubu akaba atarazisubukura; impamvu yo kutigaragaza kwa Kagame yasobanurwaga ko ari muri guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 04/07/2022, hazizihizwa ku nshuro ya 28 ibirori bikomeye  FPR yizihizaho intsinzi yo kwibohora no kubohoza igihugu; Paul Kagame akaba azongera kwiyereka Abanyarwanda imbonankubone muri ibyo birori bikomeye cyane bigizwe ahanini n’akarasisi k’abasilikare ba RDF-Inkotanyi, nta kabuza ko ibintu bizaba bishyushye kuko igihe gishize ari kinini umukuru w’igihugu atiyereka rubanda, birumvikana ko impamvu y’icyorezo cya Covid-19 yamubuzaga kwegera Abanyarwanda itakiriho cyane ko yashoboye kwigaragariza abanyamahanga mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali kuva taliki ya 20 kugeza taliki ya 25 Kamena 2022!

Nubwo bimeze gutyo ariko, impungenge ni nyinshi zo kutazabona Kagame nyawe uwo munsi nk’uko bivugwa n’intore za FPR ziri i Kigali. Nubwo Kagame akomeye nk’icyuma cy’inyundo nk’uko agaragazwa mu mashusho anyuranye no mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga nyuma y’inama ya CHOGM, Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza impamvu umuyobozi wabo atabiyereka! Impungenge zo kubona Kagame imbonankubone ku Banyarwanda zarushijeho kwiyongera ubwo Ministre w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson wari waje mu nama ya CHOGM yakoreye ingendo ahantu hanyuranye mu mujyi wa Kigali, nko gusura urwibutso rwa Génocide i Gisozi no gusura abanyeshuri, ariko akagenda wenyine adaherekejwe na mugenzi we Paul Kagame kandi ari mu gihugu?

Inkuru nyinshi kandi zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zemeza ko intore za Kagame zatangiye kunyura mu baturage baturiye uturere tunyuranye bakaba bari guha abaturage batoranyijwe ruswa y’amafaranga angana n’ibihumbi 320 kugirango bazahe amajwi umukandida witwa Paul Kagame mu matora yo mu mwaka w’2024. Izo ntore za Kagame zikaba zibwira abo baturage ko ayo mafaranga bahawe ari ubutumwa bwa Kagame , akaba abasaba kuzamutora n’ubwo atazashobora kuboneka mu namazo zo kwiyamamaza (mitingi y’amatora); ibi bikaba bitegura ko Kagame ashobora kuzatorwa atiyamamaje, nta numuntu uzi aho aherereye!  Abaturage bahawe ayo mafaranga ntakurobanura, akaba yaratanzwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2022, abaturage bahawe ayo mafaranga ni abo mu karere ka Nyamagabe  mu midugudu ya Mutakara, Sovu na Kibumbwe!

Urujijo kandi rukomeje kwiyongera mu kumenya aho umunyarwenya « David Ndahiro » uzwi mu buhanga bwo kwigana ijwi rya Kagame yazimiriye! Abanyarwanda benshi bari mu mujyi wa Kigali bakaba bemeza ko uyu David Ndahiro aba mu biro by’umukuru w’igihugu akaba ariwe woherezwa mu nama zimwe na zimwe mu mwanya wa Kagame! Undi ukunze gushyirwa mu majwi ko ajya yohezwa mu nama zinyuranye ahagarariye Paul Kagame akaba ari Bwana François Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa FPR.  Impungenge akaba ari zose ko kuri iyi nshuro ya 28 FPR yizihizaho intsinzi, Kagame ashobora kuzahagrarirwa na David Ndahiro cyangwa Ngarambe! Ubu u Rwanda rukaba rufite ba Kagame 3 bigaragaza ahantu hanyuranye bikurikije abantu bahari! Bitewe ni uko abo ba Kagame bose Abanyarwanda babazi, turizerako Kagame uziyereka Abanyarwanda ku ri uyu wa mbere  ari Kagame nyawe! Kuki Kagame adashaka kwiyereka Abanyarwanda?

Twizereko Paul Kagame atasubiye mu ndake nk’uko yigeze kubivuga.

Veritasinfo