Rwanda: Félicien Kabuga ashobora kuzatinda kuva mu Bufaransa!

Kabuga Félicien yitabye urukiko ari mu modoka y'abagororwa irinzwe bikomeye

Uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 19/05/2020 nibwo Kabuga Félicien yakuwe mu bitaro byita ku buzima bw’abagororwa bafunze,  maze yoherezwa mu rukiko rw’Ubujurire ruri i Paris mu Bufaransa kugirango amenyeshwe ibikubiye mu rwandiko rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’ishami rya MTPI rigomba kurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda TPIR rwari rufite icyicaro Arusha.

Kabuga akaba ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994, akaba amaze imyaka 26 ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha. Kabuga yatawe muri yombi kuwa gatandatu taliki ya 16/05/2020 afatiwe mu nkengero z’umujyi wa Paris muri komine yitwa Asnières  muri Haut – de- seine, akaba afite imyaka 84 y’amavuko. Nyuma y’uko amenyeshejwe ibikubiye mu rwandiko rumuta muri yombi, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/05/2020 azitaba Ishami ry’urukiko rw’Ubujurire rishinzwe kugenza ibyaha riri i Paris uretse ko iyo taliki ishobora gushyirwa kuwa gatatu utaha taliki ya 27/05/2020 biramutse bisabwe n’abunganira Kabuga mu mategeko (avocats) ; kugirango Urukiko rusuzume  niba urupapuro rusaba gutafata Kabuga Félicien rufite ishingiro kandi urwo rukiko rwemeze ko agomba gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi cyangwa se Arusha muri Tanzaniya. Ishami ry’ugenzacyaha bw’urukiko rw’ubujurire (la chambre d’instruction de la cour d’appel de Paris) kandi rizafata icyemezo cyo kugumisha Félicien Kabuga muri gereza cyangwa se kumurekura agakomeza gukurikiranwa atari muri gereza.

Nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko rw’Ubujurire, abacamanza bazaba bafite igihe kingana n’ibyumweru bibiri kugirango babe barangije gufata icyemezo. Mu gihe ishami ry’urukiko rw’ubujurire rishinzwe kugenza ibyaha (la chambre d’instruction de la cour d’appel de Paris) ryaramuka rifashe icyemezo cyo kumwohereza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Kabuga Félicien afite uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo mu rukiko rusesa imanza (la cour de cassation), urwo rukiko narwo rugafata nibura amezi 2 kugirango rube rwarangije gufata icyemezo. Muri izi nkiko zombi, ntabwo hazaburanwa ku byaha Kabuga aregwa ahubwo hazaburanwa ibyerekeranye n’uko ifatwa rye no koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha bikurikije amategeko (procédures). Kuba Kabuga Félicien yarafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa byatunguye cyane abambari b’ubutegetsi bwa Kigali bashinzwe guhiga abatavuga rumwe n’iyo ngoma babashinja jenoside kuko batacyekaga ko ashobora kuba yagera mu Bufaransa!

Nubwo abantu benshi bategereje urubanza nyakuri rwa Kabuga Félicien n’amatsiko menshi kugirango ukuri nyako kumenyekane , inzira iracyari ndende kugirango icyo gihe cy’urubanza nyakuri kigere kuko hagomba gusuzumwa mu buryo bwitondewe ko nta tegeko na rimwe ryirengagijwe kugirango ubutabera nyabwo kandi butabogamye bushyirwe mu bikorwa! Abari bategereje ko urubanza rwa Kabuga Félicien ruzihuta kandi rukoroha nk’uko inkiko Gacaca za Kagame zikora, basubize amerwe mu isaho; ikindi twavuga ni uko gutekereza ko Kabuga yakoherezwa i Kigali byaba ari nk’inzozi, kuko aramutse yoherejweyo yahita yoroswa ishuka nk’iryo boroshe Kizito Mihigo!

Veritasinfo 

avatar
250
  S’abonner  
Notifier de