Rwanda: FPR niyo ifite inyungu mugukuraho urujijo kubuzima bwa Paul Kagame, aho gufunga ababibona ukundi!

Paul kagame na David Ndihiro mu mwaka w'2013

Abanyarwanda bari mu gihirahiro gikomeye cyo kumenya niba amashusho berekwa ya Paul Kagame ariwe koko cyangwa niba ari aya David Ndahiro uzi kwigana imvugo ye n’ingendo ye! Umunyarwanda wese uketsweho gushidikanya ku mashusho n’amafoto ya Kagame yerekanwa muri iki gihe, abicanyi bo muri RIB bahita bamunyereza nyuma akisanga muri gereza; iyo mikorere ya RIB ikaba igenda irushaho gushimangira ko Paul Kagame ukora ingendo mu mahanga ariko agatinya kujya imbere y’Abanyarwanda, atariwe mu byukuri ahubwo ari David Ndahiro ujya muri ayo mahanga yitwa Paul Kagame!

Amakuru menshi yanyuze ku mbuga nkoranyambaga zihuza Abanyarwanda , ndetse n’amakuru atangwa n’abantu ba hafi bo mu muryango we, yemeza ko mu kwezi kwa kabiri mu mwaka w’2020, nyuma y’icyumweru kimwe gusa Kizito Mihigo yishwe, Bwana David Ndahiro wari waragiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafashe indege imugarura mu Rwanda. Akimara kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Bwana David Ndahiro yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu umuryango we ukaba utaramuca iryera! Ni muri uko kwezi kandi Paul Kagame nawe yaburiwe irengero, nyuma akajya agaragazwa mu mashusho n’amafoto anyuranye yatangazwaga n’ibinyamakuru bya leta n’ibikorera mu kwaha kwayo.

Bwana David Ndahiro afite ishusho isa n’iya Kagame iyo umurebeye kure, ariko wamwegera ugahita ubona ko batandukanye. Igitangaje cyane kurushaho ni uko David Ndahiro afite ijwi n’imvugo bihuye n’ibya Paul Kagame kuburyo na Kagame ubwe adashobora gutandukanya ijwi rye ni rya David Ndahiro. Ibi byagaragaye mu gitaramo cy’urwenya cyabaye mu mwaka w’2013 kitabiriwe na Paul Kagame ubwe ; ni mwiyumvire ijwi rya David Ndahiro (fungura vidéo hasi).

Nyuma y’izimira rya Paul Kagame, amakuru menshi yanyuraga ku mbuga nkoranyambaga yemezaga ko Paul Kagame yitabye Imana ariko bikagirwa ibanga kugira ngo agatsiko ka FPR kadatakaza ubutegetsi. Padiri Thomas Nahimana akaba yaremeje amakuru y’urupfu rwa Kagame kandi n’ubu twandika iyi nkuru Nahimana aracyemeza amakuru y’urwo rupfu! Uko iminsi yagiye ishira ariko niko hagiye hagaragara icyuho mu butegetsi bwa Kigali, ibyo bikerekana ko Paul Kagame adahari! Ku italiki ya 01/11/2021, Bwana Faustin Twagiramungu, inararibonye muri politiki y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza rikorera hanze y’igihugu, yandikiye ibaruwa ifunguye ministre w’intebe w’u Rwanda Bwana Edouard Ngirente; muri iyo baruwa, Bwana Faustin Twagiramungu yagaragaje ikibazo cyabayobozi batakiboneka mu nshingano zabo na Paul Kagame arimo!

Nyuma y’iyo baruwa, Paul Kagame yatangiye kwigaragaza imbere y’Abanyarwanda bamwe na bamwe,nko ku italiki ya 06/11/2021, Paul Kagame yagaragaye mu bukwe bwa Teta,umukobwa wa Rwigema ndetse afatamo n’ijambo. Kagame yagiye no mu ngendo zinyuranye mu mahanga nko muri: Congo- Kinshasa, Tanzaniya, Turukiya, Ububiligi ndetse n’Ubufaransa. Abanyarwanda bakomeje gushidikanya kuri izo ngendo za Kagame cyane ko yiyereka abanyamahanga gusa ikindi kandi akajagari n’imiyoborere mibi Bwana Faustin Twagiramungu yagaragaje mu ibaruwa yandikiye ministre w’intebe iracyari yose mu gihugu; muri iyo baruwa Bwana Twagiramungu akaba yaragize ati :

 » … Niyo mpamvu tubasabye dukomeje, kuvana Abanyarwanda mu rujijo… Nimusabe Perezida wa Repubulika asohoke mu “Urugwiro”, aho amaze hafi imyaka ibiri yifungiraniye, maze nk’uko yari asanzwe abigenza, yegere abaturage bamugezeho ibibazo bafite, abishakire ibisubizo, kuko amafoto ye berekwa adashobora kubavana mu kaga barimo ».

Ku cyumweru taliki ya 19/12/2021,umunyepolitiki Sekikubo Fred Barafinda yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busaba ko hagomba iperereza ryo kumenya amashusho ya Kagame yerekwa Abanyarwanda niba ari aye koko cyangwa se niba ari aya David Ndahiro, Barafinda yagize ati: «  … hano mu Rwanda hari amakuru avugwa na rubanda buhoro buhoro, y’uko David Ndahiro wakinaga ikinamico yigana Paul Kagame, ko ariwe wambikwa masque agahagarara mu cyimbo cya Kagame, akaba ariwe userukira u Rwanda, akaba ariwe ujya uvugira kuri mikoro z’ibinyamakuru, akavuga mu cyimbo cya Kagame…. »(fungura amajwi hasi wumve ubutumwa bwa Barafinda).

Bwana Barafinda akimara gutanga ubu butumwa yagabweho igitero n’abicanyi bomuri RIB, bohereje igitero cy’abapolisi baca inzugi z’inzu ye baramufata bajya ku mufungira mu bitero by’abarwayi bo mu mutwe i Ndera, aho bagiye ku mutera inshinge z’uburozi zigomba kumuhindura igicucu! Ibi kandi RIB ikaba ibikoreye Barafinda ku nshuro ya kabiri! Veritasinfo yabonye amakuru yemeza ko uwitwa David Ngendahimana wakoranaga n’umunyamakuru Cyuma Hassan nawe abicanyi ba RIB bari kumuhigisha uruhindu bitewe n’uko nawe yatanze ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko Paul Kagame yapfuye!

Ikibazo abantu bakomeje kwibaza ni ukumenya niba gufunga abantu bose bavuga ko Kagame yapfuye bizabuza abantu gukomeza kubivuga cyangwa se niba bizarushaho gukwiza iyo nkuru mu bantu bose ndetse ikagera no kubanyamahanga bayihishwa. Kagame yagombye gukuraho izi mpuha akiyereka Abanyarwanda avuga ko ayobora, naho nakomeza kwiyereka inshuti ze z’abanyamahanga, Abanyarwanda bazakomeza kuvuga ko yapfuye! Byaba byiza kandi na David Ndahiro yiyerekanye aho gukomeza kuvuga ko ariwe wihindura Kagame! Gukuraho izi mpuha z’urupfu rwa Kagame ni FPR ibifitemo inyungu mbere na mbere kuburyo itagombye gutinda mu makoni niba Kagame Paul ariho koko!

Veritasinfo

10 Comments

  1. Hi there! I know this is kinda off topic but I’d figured I’d ask.

    Would you be interested in trading links or maybe guest authoring a blog article or vice-versa?

    My site discusses a lot of the same subjects as yours
    and I believe we could greatly benefit from each other. If you’re interested
    feel free to send me an email. I look forward to hearing from you!
    Wonderful blog by the way!

  2. This is really attention-grabbing, You are a very skilled blogger.
    I’ve joined your feed and look forward to in quhest off extra of your fantastic post.
    Additionally, I’veshared your site in mmy social networks

  3. Uwo kuri photo na HE Pres Kagame no amabassadeur wa somali mu Rwanda nabo ari David Ndahiro. David nfahiro we nimugufi cyane nabo agera kuri 1m65 kandi HE Pres Kagama arenga 1m90.

  4. Uwo kuri photo na HE Pres Kagame no amabassadeur wa somali mu Rwanda nabo ari David Ndahiro. David nfahiro we nimugufi cyane nabo agera kuri 1m65 kandi HE Pres Kagama arenga 1m90.

  5. Ariko freeman we n’uwanditse iyi nkuru mukwiye namwe kujyanwa indera cg murukiko niba muri bazima,ni ukuvuga ko ,ubuyobozi bw’ibihugu bikurikira; Tanzania,RDC,Turk, France n’ibindi byakira utari nyakubawa umukuru w’igihugu cyacu. Ese ko mumuhatira harya kujya mubaturage nkaho adafite abayobozi babishinzwe?Ese mwananiwe iy’imbunda none mwafashe iy’ubugoryi koko? uuuuu sha bigaragara ko mufite ihungabana y’amabi mwakize. Nawe se abantu mwizera barafinda koko wumusazi uuuuu. Cyakora mvabwire,muri injiji kabisa,puuuu

  6. Ibyo Padri Thomas yavuze; ibyo Idamange yavuze; ibyo Fred Barafinda yavuze: twagombye kubiha agaciro kuko bifite imvano byongeye nta cyakozwe n’ubutegetsi bw’Urwanda ngo kibitesha agaciro cyerekana by’ukuri ko uwo bavuga ko yzpfuye ariho.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.