Rwanda: FPR yagiye gusembera i Burundi mu kwizihiza umunsi w’ubwigenge!

Burya koko ngo amateka yisubiramo kandi ngo « Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho! » U Rwanda n’uburundi ni ibihugu bibiri byaboneye ubwigenge umunsi umwe ku italiki ya 1 Nyakanga 1962, ubu hakaba hashize imyaka 59. U Rwanda n’Uburundi kandi byari byarakolonijwe n’igihugu cy’Ububiligi, mbere y’uko ibyo bihugu byombi bihabwa ubwigenge, byari bibumbiye mu gihugu kimwe kitwaga « Rwanda-Urundi », umurwa mukuru ukaba wari Usumbura (Bujumbura). Nyuma y’imyaka 59, Uburundi bwizihije isabukuru y’imyaka 59 bwikukiye,  u Rwanda rwohereje ministre w’intebe Ngirente i Burundi mu kwizihiza iyo sabukuru y’ubwigenge nk’aho ari igihugu kimwe!  U Rwanda rwatakaje ubwigenge bwabwo none rwibutse gusubira i Burundi nk’uko byari bimeze mbere y’ubwigenge!  Inkotanyi ntizishobora gutinyuka kwizihiza umunsi mu kuru w’ubwigenge kandi zaragaruye ubutegetsi busa n’ubwa cyami na gikolonize bwasezerewe mu mwaka w’1962!

Kuva inkotanyi zabohoza u Rwanda taliki ya 04/07/1994 mu muvu w’amaraso, zihutiye guhindagura ibintu byinshi mu butegetsi bw’igihugu zigamije kugarura ubutegetsi bufite isura isa n’iya cyami! Nyuma y’imyaka 27, inkotanyi zashyizeho ubutegetsi bukora nka cyami kandi zivuga mu magambo ko igihugu ari repubulika! Inkotanyi zakoze ibishoboka byose kugirango umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda wibagirane kuko zitemera ubwigenge bw’u Rwanda! Muri macye ubutegetsi bw’inkotanyi bukaba bumeze nk’umuntu udafite umutwe ntagire n’amaguru (igihundugembe)! Ntabwo ubutegetsi bw’inkotanyi ari cyami isesuye cyangwa ngo bube Repubulika isesuye! Imikorere y’ubutegetsi bumeze gutyo ikaba ikomeje gushyira Abanyarwanda mu gihirahiro. Akarengane kahozeho ku ngoma ya cyami, inkotanyi zarakagaruye, urugero rugaragara ni uko muri iki gihe Inkotanyi zifunga umuntu zisanganye amafaranga zitamuhaye (Aimable Karasira), zikamushinja gutunga amafaranga adafite inkomoko! Mbese ni nk’uko mu gihe cya cyami, umuhutu cyangwa umututsi w’umukene yamburwaga inka cyangwa imirima yabaga yarihahiye ubwe azirako atagiye guhakwa ku mututsi ukomeye! Hasi aha umusaza wavutse ku gihe cya Rwabugili arasobanura akarengane kariho ku ngoma ya cyami!

Mbere y’umwaka w’1962, rubanda rugufi mu Rwanda rwari rugizwe n’Abahutu n’Abatutsi b’abakene rwari rubangamiwe n’akarengane gakomeye yashyirwagaho n’ubutegetsi bw’ingoma ya cyami, ariko Abakoloni b’Ababiligi bari bashyigikiye ingoma ya cyami, nabo bazanye shiku n’ikiboko kuri rubanda rugufi! Muri iki gihe rubanda rugufi mu Rwanda rugizwe n’Abahutu n’Abatutsi bari mu gihugu mbere y’umwaka w’1994 rubangamiwe cyane n’imitegekere ya FPR imeze nk’iya cyami ndetse n’ubukoloni bw’Abanyamahanga bazanywe na FPR bahawe akazina k’ABAVANTARA bashyigikiye ingoma ya FPR! Mu buryo busesuye u Rwanda rukaba rwarasubiye mu bihe bya mbere y’ubwigenge bwo mu mwaka w’1962, amateka akaba yarisubiyemo, bikaba bigeze aho u Rwanda rwisunga Uburundi mu kwizihiza umunsi w’ubwigenge nk’uko byari bimeze ku gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi!

Kugirango Abafaransa bamutegetse kumvikana n’Uburundi bumve neza ko yasohoje ubutumwa bwe, Paul Kagame yagejeje ijambo ku Barundi ryo kubifuriza isabukuru nziza y’ubwigenge mu rurimi rw’igifaransa, ariko perezida w’Uburundi we amusubiza mu rurimi rw’ikirundi!

Abanyarwanda bakiri bato bakaba bagomba gutekereza inzira yo kugera ku bwigenge naho ubundi ibintu nibikomeza gutya Abanyarwanda bazaguma mu buyobozi bwa cyami ya FPR no mu bukoloni bw’abavantara!

Veritasinfo.

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.