Rwanda:« Gushinja ingabo z’Ubufaransa gukora jenoside ni ubusazi kandi ntibishobora kwihanganirwa » (General François Lecointre).

Général François Lecointre umugaba Mukuru w'ingabo z'Ubufaransa

[Ndlr:Général François Lecointre, Umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa ni umwe mu basilikare bakuru boherejwe mu Rwanda  mu mwaka w’1994 muri opération Turquoise, Lecointre yari ayoboye ingabo z’Ubufaransa zari muri perefegitura ya Kibuye. Iyo avuga jenoside yabaye mu Rwanda n’uburyo ingabo z’Ubufaransa zabyitwayemo, ntabwo bisaba ko haba inzobere igomba kubimusobanurira kuko yari ahibereye. Iyi nkuru ya BBC iragaragaza neza ko umubano wa leta ya FPR-Inkotanyi na leta y’Ubufaransa ukiri kure nk’Ukwezi ! Ese Macron yiteguye kuzasaba imbabazi Inkotanyi ubwo azaba ageze i Kigali ?)

Umugaba w’ingabo z’Ubufaransa général François Lecointre yahakanye ibirego bishinja izo ngabo uruhare muri jenoside mu Rwanda, avuga ko ari « igitutsi ku basirikare bacu« . Ingabo z’Ubufaransa zishinjwa gufasha leta yateguye ikanakora jenoside mu Rwanda mu 1994, yiciwemo Abatutsi bagera ku 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi. General Lecointre, nawe wari mu ngabo z’Ubufaransa zaje mu Rwanda mu kiswe opération Turquoise, yabwiye BFM TV ko yasomye ibyo birego akabona « birimo ubusazi » kandi « bitakwihanganirwa« .

Yagize ati: « Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga n’Abahutu« . Yongeraho ati: « Nta njyana kandi nta kuri kurimo gutekereza ikindi kintu. Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu. » Uruhare rushinjwa leta y’Ubufaransa muri jenoside rwakomeje kuba igitotsi hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka irenga 25 ishize. Ibibazo ku ruhare rw’Ubufaransa byongeye kwibazwa nyuma y’uko mu kwezi gushize hatangajwe ubutumwa bwa telegaramu, buvuga ko mu kwezi kwa karindwi 1994 Ubufaransa bwasabye abategetsi b’u Rwanda baregwaga gukora jenoside ko bahunga, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Iyo telegaramu yabonywe mu nyandiko z’uwari umujyanama wa Perezida Francois Mitterrand, ivuga ko Yannick Gerard wari uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda yari yandikiye abamukuriye abaza ikigomba gukorerwa abategetsi bakekwaho uruhare muri jenoside. Mu kumusubiza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamubwiye ko yakoresha uburyo bwose « cyane cyane abo muziranye muri Africa, utigaragaje ubwawe, ukamenyesha abo bategetsi icyifuzo cyacu ko bava mu gace kizewe k’ubufasha« , agace kagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa. Mu kiganiro yatanze ku cyumweru, General Lecointre yavuze ko « adahakana » ibivugwa n’iyo telegaramu kuva igihe yabonekeye.

Ubutegetsi bw’Ubufaransa buheruka kwemera iperereza no gufungura ubushyinguranyandiko (archives) burimo n’ibivugwa ku ruhare buregwa mu byabaye mu Rwanda.

Iyi ni inkuru ya BBC Gahuzamiryango

9 Comments

  1. Nyuma y’AMASEZERANO ya ARUSHA! “KINANI” yasabye KAGUTA M7 kumuhuza na “Kagome Pilato” ngo, bivuganire bombi amaso ku yandi. KAGUTA M7 yabahurije ENTEBBE muri Uganda “KINANI” yaherekejwe na “RUKOKOMA”. Kagome Pilato agira ubwoba, yanga ko bavugana.

  2. AMASEZERANO ya ARUSHA: President Yuvanali HABYARIMANA yasinyanye na Alex KANYARENGWE! Bombi ABAHUTU! Ariko Yuvenali HABYARIMANA we; Yifuzaga gusinyana na Kagome Pilato. Kuba “KINANI” atarasinyanye AMASEZERANO na “Kagome Pilato” byaramubabaje cyane.

  3. ABIRUKANYE INGABO z’ABAFRANSA mu Rwanda President Yuvenali HABYARIMANA atabizi: Dismans NSENGIYAREMYE = Alex KANYARENGWE [“Bombi ABAHUTU”]  NOTE: Bamaze kwicaza INYENZI kubutetsi, zirabivuna! FULL STOP. Muri make ABAHUTU Bimitse Inyenzi.

  4. ABAHUTU BASHYIZE INYENZI KU BUTETGETSI! URUGERO: 1). IMISHYIKIRANO ya ARUSHA: Boniface NGURINZIRA = Pasteur BIZIMUNGU Ni ABAHUTU »!  2). ABASINYE AMASEZERANO: Yuvenali HABYARIMANA = Alex KANYARENGWE [« Ni ABAHUTU »]. Bose Inyezi zarabakocoye.

  5. ABAFRANSA barajenjetse cyane! Kuko bananije cyane President Yuvenali HABYARIMANA! Bamuca intege, Baramunaniza batuma Inyenzi zifata igihugu. Bareke nabo ZIBAKOMESHE.

  6. Général Lecointre est furieux des accusations scatologiques à l’endroit des soldats Français. Il a sauvé des milliers de Tutsi dont la mort était certaine. Le comble est que l’accusateur: Ibuka, est logé et nourri par son pays et qui reste muet.

  7. Les Francais ont chasse les Belges au Rwanda, ces derniers se sont allies aux anglosaxons pour chasser les Francais au Rwanda pour accedere aux ressources duCongo.La Belgique esperait reconquerir le Congo! suivez le jeu!!!

  8. La France a soutenu l’opposition alliée du FPR contre le Président Habyarimana et intégré le FPR dans le jeu politico-militaire rwandais. Kagame, en application de sa devise, a remercié la France par les infamies contre ses soldats et dirigeants.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.