Rwanda: Gutabariza abasore bari kunyerezwa na FPR muri ibi bihe bya « Guma mu rugo » bakajya kwicirwa muri Congo!

Umusore Ntakirutimana Thierry wanyerejwe mu gihe cya coronavirus

Ishimuta n’ubwicanyi biri gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kandi arizo zagombye kurengera abanyarwanda bikomeje gufata indi ntera iteye ubwoba. Veritasinfo ifite amakuru y’uko  igisilikare cya Kagame kiri gushimuta abasore n’inkumi kikabohereza muri Congo kujya mu bikorwa byo kwica impunzi, bamara gukora ubwo bwicanyi nabo bakicwa kugirango batazagaruka mu gihugu bakamena ibanga bakavuga ubwo bwicanyi bashowemo. Veritasinfo ikaba itabariza uyu musore Ntakirutimana ufite mama we yitwa  Mukankaka Béata nawe washimuswe akaba yaraburiwe irengero!

Ntakirutimana Thierry,ni umusore wari ucumbitse Kiruhura mu mugi wa Kigali. Kuwa gatandatu taliki ya 18/4/2020 ku mugoroba yavuye gusura nyina umubyara aho asanzwe avuka mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jali, akagari ka Nyaburiba; ntiyongeye kuboneka haba kuri telefone cyangwa Kiruhura aho yari acumbitse.

Aheruka kuboneka nyina amuherekeje kuri uwo mugoroba nyine, ni naho yavuganye kuri telephone na mukuru we witwa Jules uba mu Bugande. Kuva icyo gihe umuryango we wagize ubwoba bwo kumenyesha ibura cyangwa ishimutwa rye  kugeza n’aho batinya no kwitaba telefone zose zabahamagaraga batazi ba nyirazo bitewe no gutinya iterabwoba n’ubwicanyi biri mu gihugu,  aka ariyo mpamvu bamenyekanishije iri shita batinze.

Ntabwo ari abasore n’inkumi bari gushimutwa gusa ahubwo n’impunzi zitahutse cyangwa se zizanywe ku ngufu zvuye muri Congo nazo ziri gusubizwayo kujya kwica impunzi zene wabo zasize mu mashyamba ya Congo zarangiza ako kazi ko kwica nazo zigahita zicwa kugirango zitazamena ibanaga!

avatar
250
  S’abonner  
Notifier de