Rwanda : « Ibigwi byo kumena amaraso – Eloge du sang » ! Igitabo cya Judi Rever mu rurimi rw’igifaransa cyasohotse kuri inerineti.

Umunyamakuru « Judi Rever » ufite ubwenegihugu bwa Canada ubu afatwa nk’intwari kuko yemeye guhara ubuzima bwe maze yandika igitabo kirimo ubushakashatsi bwerekana uruhare rukomeye « FPR-Inkotanyi » yagize muri jenoside yo mu Rwanda yabaye mu mwaka w’1994.

Uyu munyamakuru yashyizweho iterabwoba rikomeye na leta  ya Kigali kugirango adasohora icyo gitabo ariko ntibyamuciye intege kuko yiyemeje gusohora icyo gitabo mu rurimi rw’icyongereza, nyuma akaba yaraje gushyira icyo gitabo mu rurimi rw’igiholandi, nubwo abambari b’ingoma y’abicanyi b’i Kigali bari bahagurukiye kukiburizamo. Madame Judi Rever amaze gusohora icyo gitabo kigaragaza amahano akomeye y’ubwicanyi Paul Kagame na FPR-Inkotanyi bakoze kuva mu mwaka w’1990, abaturage bavuga ururimi rw’icyongereza n’igiholandi bahise bashyira Kagame na FPR-Inkotanyi ku rutonde rw’abantu bateguye kandi bagashyira mu bikorwa jenoside yabaye mu Rwanda !

Madame « Judi Rever » yashatse gusohora icyo gitabo mu rurimi rw’igifaransa ariko leta  ya Kagame ihagurukana imbaraga zikomeye maze ibuza amacapiro yose yashakaga gusohora icyo gitabo mu gifaransa kutabikora ! Kagame n’inkotanyi bavuga ko icyo gitabo cya Judi Rever kivuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri bityo ngo icyo gitabo kikaba gipfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse kigasebya na Kagame wiyise umucunguzi wabo kandi ahubwo yarabagize ikiraro cyo gufata no kugundira ubutegetsi burundu, abacitse kuri iryo cumu ubu akaba abageze kure abica buhoro buhoro !

Madame Judi Rever yakomeje guhatana kugirango igitabo cye gisohoke mu rurimi rw’igifaransa cyane ko urwo rurimi ruvugwa mu bihugu byinshi bw’Afurika (ibihugu 33 kuri 54 bigize Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa). Icapiro rya « Maxi Milo » rikaba ryaremeye gucapa icyo gitabo kikaba kizasohoka ku italiki ya 27/08/2020 ariko mbere y’uko icyo gitabo kijya ku isoko , uyu munsi taliki ya 16/08/2020 abantu bashobora kukigura kuri interineti ku isoko ry’ Amazon.

Madame Judi Rever akaba yarahaye icyo gitabo izina ry’igifaransa ryitwa « Eloge du Sang », tugenekereje mu kinyarwanda rikaba risobanura « Ibigwi byo kumena amaraso ». Iki gitabo gisohotse mu gihe Madame Espérance MUKASHEMA wacitse ku icumu kandi umwana we SHEJA akaba yarishwe na FPR mu gihe yicaga abihaye Imana i Gakurazo, yari amaze gushyira kuri interineti inyandiko ihamagarira abanyarwanda n’abandi bantu bose bakunda ukuri gushyigikira ko iki gitabo cya Judi Rever cyanditse mu rurimi rw’igifaransa gishyirwa ku isoko (Soutien au projet de faire sortir le livre de Judi Rever en français) !

Kubera ubwoba no « kuburana urwa ndanze », agatsiko nk’inkotanyi kagaragiye Kagame nako kari kashyize kuri interineti inyandiko ihamagarira abakunzi bako kwamagana ko icyo gitabo  cya Judi Rever kiri mu rurimi rw’igifaransa gishyirwa ku isoko ! Ibinyamakuru bimwe byo mu Bufaransa byahawe amafaranga n’abicanyi b’i Kigali bikaba byari byatangiye kwamamaza inyandiko y’agatsiko ka Kagame byamagana isohorwa ry’icyo gitabo, none amaherezo kirasohotse !

Ntabwo ushobora gupfukirana ukuri ubuzima bwose ngo bizakunde , amaherezo ukuri kujya ahagragara ! Abanyarwanda bakomere ku rugamba rwo guharanira impinduka ya demokarasi kandi amaherezo Icyiza kizatsinda ikibi.

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
2 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
kalisa
kalisa
17 août 2020 13 h 13 min

Kurwanya isohoka ry’igitabo cya Judi Rever ni kurwana intambara warangije gutsindwa. Kuva cyarasohotse mu cyongereza kuki bibwira ko mu gifaransa bitashoboka? kuki batinya ukuri?

Member of Parliamemt
18 août 2020 13 h 07 min

Paradoxalement, je pense que les véritables révisionnistes et/ou négationnistes, ce sont ces gens, qui font du génocide un épouvantail.
Lequel épouvantail sert à étouffer dans l’œuf, tout ce qui dévie de la ligne préétablie de son exploitation.