Rwanda: Ibyo muri FPR byose biracuritse! Ngo abavutse nyuma ya jenoside nibo bagomba kuyigisha abayibayemo!

Kuri iki cyumweru taliki ya 06/06/2021 Bwana Vincent Biruta ubu wafashe intebe ya  Paul Kagame mu mayeri, yagiranye inama n’intore ziri mu mahanga. Ikibazo nyamukuru cyasuzumiwe muri iyo nama nk’uko bitangazwa n’urubuga “igihe.com” rwabaye umuzindaro wa leta y’abicanyi b’inkotanyi, kwari ukwigira hamwe ingamba zigomba kwifashishwa mu gucecekesha abantu bakomeje umurongo wo kugoreka amateka y’u Rwanda.

Ayo mateka agorekwa akaba ari ajyanye na jenoside yakorewe abatutsi gusa mu mwaka w’1994. Bwana Vincent Biruta  akaba afite impungenge ko umubare w’abagoreka ayo mateka uri gukomeza kwiyongera buri munsi kandi ukaba ugaragara cyane mu rubyiruko rugize 70% by’umubare w’Abanyarwanda bose! Vincent Biruta avuga ko abo bagoreka amateka y’u Rwanda barangwa n’imvugo zikurikira:

1)Kwirengagiza inyito ya jenoside nk’uko yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ONU.

2)Guhindura ibimenyetso by’iyo jenoside nk’umubare w’abo yahitanye aho bakoresha ibihumbi 800 kandi bizwi ko yahitanye abarenga miliyoni.

3)Kuvuga ko jenoside itateguwe ko ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

4)Kuvuga ko hari abandi Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe mu gihe cya jenoside n’ingabo za FPR kandi arizo zayihagaritse.

5)Kuvuga ko ingabo za FPR-Inkotanyi zakoze ubwicanyi ku mpunzi z’Abanyarwanda zari muri Zaïre /Congo ndetse zikica n’Abacongomani, ku buryo ubwo bwicanyi nabwo bwakwitwa jenoside bugejejwe mu nkiko. 

Ese hari umuntu uyobewe ko Kabarebe ariwe wari uyoboye ingabo za AFDL zirukanye Mobutu zikarimbura n’impunzi z’Abanyarwanda muri Congo? Ibi ni nde wabibeshyuza!

Biruta avuga ko ibyo bituma impungenge ziba nyinshi bitewe n’uko abakiri bato bayobywa, ntibashobore gusobanukirwa n’ukuri, bityo bikaba byazatuma bacika intege zo gukomeza kugaragaza uko ibintu byagenze; noneho bigatuma Jenoside igabanyirizwa ubukana. Bwana Vicent Biruta akaba avuga ko benshi muri abo bapfobya, muri iyi minsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi bazi ko byaborohera kugera ku rubyiruko; Biruta akaba yarasabye buri wese guhaguruka agashyiraho ake mu guhangana nabo bapfobya ayo mateka ku buryo bazatsindwa!

Vincent Biruta, mwene RUHAMBIRANSINA Claver, ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’Abatutsi; mbere y’umwaka w’1994 akaba yari umwe mubayobozi bakuru b’ishyaka rya PSD ryayoborwaga na Frédéric NZAMURAMBAHO wishwe muri jenoside yakorewe Abanyarwanda, Biruta we akaba yaragize amahirwe akarokoka. Ishyaka rya PSD ryatakaje abayoboke benshi baguye muri iyo jenoside barimo n’abayobozi baryo bakuru, ibyo Biruta arabizi neza cyane kurusha abandi Banyarwanda bari mu gihugu icyo gihe. Niba Vincent Biruta wari muri politiki mbere ya 94 kandi akaba yararokotse jenoside, ubu akaba ari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, adashobora kubeshyuza ziriya ngingo uko ari 5 avugako zivugwa n’abapfobya amateka y’u Rwanda, umwana wavutse nyuma y’umwaka w’1994 yazibeshyuza ate?

Ese Biruta yemerako nta Bahutu bapfuye muri jenoside yo mu 1994? Ese abayoboke ba PSD bishwe barimo n’abayobozi bayo, bose bari Abatutsi gusa? Ese Biruta ashobora kugaragaza icyemezo (résolution) cya Loni kigaragaza ko jenoside yabaye mu Rwanda yiswe “jenoside (génocide) yakorewe Abatutsi gusa”? Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda TPIR, rwemeje ko nta bimenyetso rwabonye byemeza ko jenoside yateguwe mu Rwanda kandi rwemezako iraswa ry’indege ya Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside; duhereye kuri icyo cyemezo cy’urukiko rwa Loni, urubyiruko Biruta ari gusaba kubeshyuza icyo cyemezo cy’urukiko rwa Loni  rwabyifatamo rute ? Ese nyuma y’imyaka 27 FPR ifite ubutegetsi bwose, ni iki cyayibujije gukora ibarura risesuye ngo igaragaze umubare nyakuri w’Abatutsi bishwe? Ibi bibazo kimwe n’ibindi byinshi umuntu yakwibaza, birerekana ko FPR igeze mu marembera, ikaba iri gutega zivamo ku buryo ibinyoma yabeshye igihe kirekire bitangiye kuyigaruka !

Mu itora rya Kamarampaka ryo gusezerera ubwami burundu ryabaye mu Rwanda mu mwaka w’1961, ishyaka rya UNAR ryatanze ikirego muri Loni, risaba ko n’abagore bagomba gutora kuko ryari ryizeye ko abagore benshi bazarishyigikira; Loni yemeye ko abagore batora ariko kubera ikinyoma Lunari yari yakwije ko ubwami nibuvaho mu Rwanda nta mugore uzongera kubyara, ntibyabujije iryo shyaka gutsindwa! None n’umwuzukuru wa Lunari ariwe FPR ntabwo ashobora kwigarurira urubyiruko akoresheje ikinyoma ku mateka y’u Rwanda ngo azatsinde, ntibishoboka! Urubyiruko ruba rufite umutwe ufungutse kandi rutekereza cyane , niyo mpamvu ibinyoma rwagiye rubwirwa mu ngando zinyuranye zabaye kuva mu 1994 ntacyo byatanze! Biruta ni areke guta inyuma ya Huye kuko ikinyoma ntabwo kizigera gitsinda ukuri!

Jenoside niwo musaraba wa FPR!

Veritasinfo

Veritas

Leave a Reply