
Amakuru y’ibikorwa biri gukorwa n’ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda muri iki gihe, yahindutse urukerereza! Burya iyo umutwe urwaye n’ibice by’umubiri byose biba birwaye. Igihugu cy’u Rwanda gifite ikibazo cy’uko nta mukuru w’igihugu gifite kuburyo akajagari kari kugenda kigaragaza mu nzego zose! Ntabwo byumvikana ukuntu umucamanza uri mu kazi ke, arimo aburanisha, yibagirwa inshingano ze maze agahita ahinduka umugenzacyaha, agafata akazi ko kujya gufunga umunyamakuru!
Kuri uyu wa kabili taliki ya 09/03/2021 umucamanza yarimo asomo urubanza rw’intwari Madame Yvonne Idamange, ariko uwo muncamanza ageze mu gihe cyo gufata umwanzuro yikanga ko agiye kuvuga amafuti kandi ko imbere ye hari abanyamakuru bazageza kuri rubanda ubuswa bwe! Uwo mucamanza yahise yibasira telefone y’umunyamakuru Madame Nkusi Uwimana Agnès bitewe n’uko aziko adahisha ukuri. Ubwo umucamanza yahise afata telefoni y’Uwimana Agnès maze arayisiba ndetse aranayica! Iyo ngirwamucamanza yavugaga ko amakuru umunyamakuru Uwimana Agnès arimo gushyira kuri telefoni ye azayajyana ahandi! Aho handi yagombaga kujyana ayo makuru ni he? Kuki afite ubwoba ko amakuru y’urubanza rwa Idamange amenyekana muri rubanda?
Inkuru y’ifungwa ry’Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès mu rubanza rwa Madame Idamange, yakwiriye isi yose mu gihe kitarenze iminota 10 gusa; ese uwo mucamanza azirikana uburemere bw’igikorwa cye mu kugaragaza isura mbi y’ubutegetsi bwa FPR mu mamahanga? None se ko urubanza rwabereye mu ruhame kandi hakaba hari n’abandi banyamakuru, ni iyihe mpamvu Umucamanza yahindutse umugenzacyaha akajya kwibasira umunyamakuru Agnès? Buri wese ushobora kumva ibisobanuro bya Madame Nkusi Uwimana Agnès muri iryo fungwa rye , aribonera igisubizo.
Kanda kuri iyi nteruro wumve ibisobanuro by’umunyamakuru Uwimana Agnès
Veritasinfo
Excellent. That article was just what I am hoping to find!
261129 962075I feel other site owners ought to take this internet site as an model, quite clean and superb user genial design and style . 980397
54731 544108I like the valuable information you supply in your articles. Ill bookmark your weblog and check again here often. Im quite certain Ill learn a lot of new stuff appropriate here! Very best of luck for the next! 500499