Rwanda: ‘Igitabo cya Kizito Mihigo’: Ibintu 12 ushobora kuba utaramenye ku buzima bwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 y’uku kwezi kwa karindwi, umuryango Kizito Mihigo Peace Foundation washinzwe n’uyu muhanzi wapfuye mu kwezi kwa kabiri, uteganya gukora ibirori ku mbuga zihuza abantu byo kwizihiza imyaka 39 Kizito yari kuba amaze avutse, n’imyaka 10 uwo muryango ugamije amahoro n’ubwiyunge umaze ubayeho, ndetse ukamurika igitabo cye.

Abateguye uwo muhango bavuga ko hari na gahunda yo kumurika n’indi ndirimbo ye ya nyuma y’urupfu rwe no kumurika kumugaragaro iki gitabo cye cyasohotse bwa mbere mu Gifaransa mu kwezi kwa kane, cyitwa ‘RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et Mourir Heureux‘, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Rwanda: Kuyoboka ubwiyunge: Kugira ngo ubeho mu mahoro kandi upfe wishimye’.

René Mugenzi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba i London mu Bwongereza wagisohoye, avuga ko Kizito yatangiye kucyandika mu kwezi kwa cumi mu 2016 ubwo yari afunze, ngo akajya amwoherereza ibice bikigize yifashishije telefone ngendanwa yari atunze rwihishwa – cyo kimwe n’izindi mfungwa zimwe nkuko abivuga. Bwana René yabwiye BBC Gahuzamiryango ko nyuma yuko Kizito afunguwe mu kwezi kwa cyenda mu 2018, yongeye gushyira ku murongo ibyo yari yaranditse, ngo ibice bya nyuma byacyo abimwoherereza mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.

Ngo impamvu yamuteye kucyandika ni uko yifuzaga kuvuga ku buzima bwe no kugaragaza uruhande rwe ku byamubayeho kuva yafungwa bwa mbere mu 2014, kandi akaba yari afite n’impungenge ko ashobora gupfira muri gereza. Bwana René avuga ko ntacyo yigeze ahindura ku bikigize, usibye amagambo avuga ko yanditse agize ijambo ry’ibanze rigitangira. Umuhanzi Kizito yafunguwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Mu 2015 yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kwica umukuru w’igihugu no kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Urupfu rwe rwatangajwe na polisi y’u Rwanda ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ivuga ko yiyahuye nijoro yimanitse akoresheje amashuka yo muri kasho yari afungiyemo i Remera mu mujyi wa Kigali, hashize iminsi afashwe mu cyavuzwe na polisi ko kwari ukugerageza kujya i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwifatanya n’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariko imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itsinda ry’abavuga ko barokotse jenoside yo mu Rwanda baba hanze, ntibashize amakenga ibyatangajwe n’u Rwanda ku rupfu rwe, basaba ko hakorwa iperereza ryigenga mpuzamahanga. Ntiryabaye.

BBC Gahuzamiryango imaze amezi abiri igerageza kumva icyo abo muri leta y’u Rwanda bavuga ku birego by’ingenzi bashinjwa muri iki gitabo, ariko kugeza ubu polisi y’u Rwanda ni yo yonyine yasubije, ivuga ko ibivugwa mu gitabo ko Kizito yashimuswe na polisi mu 2014 ubwo yafungwaga bwa mbere, agakorerwa iyicarubozo, akanahatirwa kwemera ibirego atabigenza gutyo akicwa, ko ibyo byose “atari ukuri”, ko ari “propaganda [amakuru ayobya] y’umwanditsi”.

Bwana René wagisohoye asubiza bamwe bakimwitirira bavuga ko ari we ubwe wacyanditse nk’umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda agamije kubuharabika, ati: “Ibintu biri muri kiriya gitabo ni ibitekerezo bya Kizito. Harimo n’ibintu birimo njyewe wenda ntemeranya na we…” BBC Gahuzamiryango yaragisomye, yegeranya ibintu 12 ushobora kuba utaramenye kuri Kizito Mihigo.

ICYITONDERWA:Hari abasomyi bamwe bashobora guhungabanywa na bimwe mu biri muri iyi nkuru.

Kanda kuri iyi nteruro usome inkuru yose kurubuga rwa BBC gahuzamiryango

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments