Rwanda: Ijambo rya Kagame ritangiza icyunamo ku nshuro ya 26 ririmo urujijo! Nta jambo “Jenoside” yigeze avuga!

Amaraso arasama ariko aya Kizito Mihigo yo, yakururiye umuvumo Kagame!

Nyuma y’aho Paul Kagame afatiye icyemezo cyo kwica Mutagatifu Kizito MIHIGO, urupfu rwe rugashyirwa ahagaragara n’abicanyi be bo muri RIB ku italiki ya 17/02/2020; abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’abanyamahanga bamwe na bamwe babonaga Kagame nk’umuntu muzima bahise bamukuraho amaboko! Kuva icyo gihe Kagame ntarongera guhagarara imbere y’abantu ngo ababwire ijambo rivanzemo agasuzuguro nk’uko abizwiho; nawe ubwe kandi biragaragara ko asigaye yiyumvamo ko amaraso ya Kizito Mihigo yamugize “Ikivume”!

Ijambo Kagame yavugiye mu bwihisho bwa “coronavirus” ryo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 26 kuri iyi taliki ya 7 Mata 2020, rigaragaza neza ko Kagame ari mu bihe bikomeye! Kagame yatangiye gutegura imitima y’abatutsi aho agomba kubumvishako batakorewe jenoside, ko ahubwo bahuye n”Amahano” yabaye mu gihugu; ibyo kandi birumvikana kuko jenoside yabaye mu Rwanda (iy’abahutu n’abatutsi) ariwe wayiteguye kandi akayishyira mu bikorwa! Ku mbuga nkoranyambaga, James Munyandinda uzi neza Kagame yadukoreye isesengura ririmo ibibazo kuri iri jembo rya Kagame . Dore uko Munyandinda abitubwira:

Bavandimwe banyarwanda, nifatanyije namwe mwese kwibuka abatutsi n’abahutu bishwe n’interahamwe zifatanyije n’abakomando bohorejwe n’umujenosideri Paul Kagame kuzicengeramo bagafatanya nazo kwica abatutsi n’abahutu n’abandi bantu bari mu Rwanda icyo gihe.

Ni ngombwa ko tuzirikana n’abahutu Paul Kagame yiciye mu nkambi z’ikibeho hamwe na jenoside Paul Kagame n’agatsiko ke bakoreye abahutu muri Congo nkuko byemezwa na UN mapping report yo mu mwaka wa 2010.

Ntitugomba no kwibagirwa ko tugomba kuzirikana abanyarwanda bishwe mu majyaruguru y’u Rwanda mbere ya jenoside, twibuke n’abo Paul Kagame akomeje kwica kugeza ku Mutagatifu Kizito Mihigo wo aherutse kwica.

Bose Imana ikomeze ibakirane imbabazi zayo. Twese hamwe dufatane mu mugongo twibuka abacu bose bishwe nta vangura. Amahoro y’Imana abe muri mwe. Maze kumva ibyo Kagame avuga muri iyi videwo, hari ibyo nibajije:

Ijambo rya Kagame ritangiza icyunamo ku nshuro ya 26 ritarimo jenoside!

1. Kuki ntaho yavuze ijambo ” jenoside”, kandi ariryo yajyaga akangisha umuhisi n’umugenzi?

2. Ntaho yavuze:”jenoside yakorewe abatutsi”, kandi ariyo turufu yajyaga arisha?

3. Ntaho yigeze avuga ijambo: “gupfobya jenoside“, kuki atongeye kuvuga iryo jambo kandi ariryo yajyaga akangisha abatavugarumwe na leta ye?

4. Kuki atigeze avuga ijambo: “ingengabitekerezo ya jenoside”? Kandi ariryo jambo akoresha iyo yamagana abo badahuje ibitekerezo?

5. Mu gusoza, yabwiye abamwumva ngo: “Imana ibahe Imigisha”, nibajije niba iri jambo ritamucitse, kuko Kagame ntiyemera Imana ndetse yanga Imana urunuka kuburyo byanagaragariye mu cyemezo cye cyo gufunga insengero ibihumbi mu gihugu hose. Ni iki cyatumye Kagame yibuka ko Imigisha y’Imana ikenewe ku banyarwanda?

Wowe urabyumva ute?

James Munyandinda (Facebook)

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments