Rwanda: Ikiganiro k’ishyaka “RDI-Rwanda Rwiza” n’abanyamakuru

Ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza bwishimiye gutumira abanyamakuru mu kiganiro mbwirwaruhame kizakorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya « ZOOM », kubera ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Icyo kiganiro kizaba kuwa kabiri tariki ya 06.04.2021 saa cyenda (15H00) ku isaha yo mu Burayi, ari nayo y’i Kigali.

Muri icyo kiganiro, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu, Prezida wa RDI, afatanyije n’abandi bayobozi b’Ishyaka, bazibanda kuri izi ngingo eshatu :

  • Uruhare rwa FPR-Inkotanyi na Generali Kagame mu mahano akomeje kuzahaza u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga bigari kuva tariki ya 01.10.1990.
  • Ikibazo cy’inyito « jenoside yakorewe Abatutsi » n’uburyo kwibuka abishwe byagombye gukorwa.
  • Ibisabwa urubyiruko rw’u Rwanda mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda n’impinduka ya politiki yatuma bugerwaho ku buryo burambye.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirasaba abanyamakuru bifuza kuzitabira icyo kiganiro, kubimenyeshya ababishinzwe bitarenze kuwa 06.04.2021 saa sita, babinyujije kuri imwe muri izi nimero Whats’App cyangwa adresses e-mail :

+33 6 77 83 65 72 ; rdimanager@gmail.com

+41 79 842 57 08 ; rdi_rwanda810@yahoo.fr

Murakaza neza muri icyo kiganiro ; murisanga !

Bikorewe i Siyoni mu Busuwisi, kuwa 02/04/2021.

 

Jean-Marie Mbonimpa

Umunyamabanga Mukuru wa RDI

Veritas

Leave a Reply