Rwanda: Imibiri y’Abanyarwanda bishwe na FPR itangiye kujya ahagaragara, ese izashyingurwa mu buhe buryo?

Ubwonko bwa Bizimana Jean Damascène bwogejwe ryari?

Mu karere ka Rurindo mu murenge wa Shyorongi akagari ka Rutonde hafi y’umujyi wa Kigali mu ntangiro z’iki cyumweru hatahuwe imibiri y’abapfuye mu mwaka wa 1994. Kuva iyo mibiri igera kuri ine yaboneka, havutse agasigane ko kuyishyingura.

Ni imibiri bigaragara ko bashyize mu makarito abiri mato agerekeranye bayorosa umufuka n’ishashi y’ibara ry’ubururu Ijwi ry’Amerika yasanze ku rubaraza.

Bwana Emmanuel Ndayisenga umwe mu bubakaga urubaraza rw’inzu rwari rushaje, avuga ko baguye kuri iyo mibiri yari yubakiyeho. Ndayisenga avuga ko bakimara kuyibona itahise ishyingurwa.

Imibiri ine yatahuwe ahubatse inzu harimo iy’abavandimwe ba Bwana Issa Habumuremyi, Se umubyara Francois Muhatanyi, Valerie Nyirabahinzi nyina umubyara na mukuru we Habiyaremye Bahati.

Yaba Issa Habumuremyi, yaba na mushiki we Patricia Mukanyirigira, babwiye Ijwi ry’Amerika ko muri 1994 babonye abasirikare b’Inkotanyi barasa abo bantu babo, icyo gihe bagahita bashyingura iyo mibiri.

Ijwi ry’Amerika yagerageje inshuro nyinshi kubaza ubuvugizi bw’igisirikare icyo gihe cyari icya FPR inkotanyi ariko ntibyayikundira. Iracyakomeje kubashaka ngo bagire icyo bavuga ku byo aba baturage batangaje.

Uwahaye Ijwi ry’Amerika yavuze ko iyi mibiri ikimara gutabururwa habayeho agasigane gakomeye ko kumenya aho yashyingurwa n’uwayishyingura. Mu irimbi rusange cyangwa se mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ari na ko gutinda.

Mukanyirigira avuga ko baba abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bari bazi ko abavandimwe babo biciwe aho babataburuye ariko bakavuga ko nta mikoro bafite ababataburuye bagombye kubaga bakifasha.

Ijwi ry’Amerika iganira na Bwana Papias Shumbusho uyobora akagari ka Rutonde yavuze ko ababonetse batazize jenoside, kandi ko batari bazi aho iyi mibiri yari iherereye.

Kanda aha usome iyi nkuru ku buryo burambuye.

2 Comments

  1. “Kagome Pilato” yarapfuye! AMARASO ya Kizito MIHIGO yamennye amukozeho. IMIVUMO ya “Padiri Thomas NAHIMANA” yamukozeho, kubera kwica Intumwa y’Imana, Mutagatifu “Kizito MIHIGO”. Jeanette NYIRAMONGI nawe AMARASO ya Kizito MIHIGO azamukoraho.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.