
Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda. Kuva ku italiki ya 1 Nyakanga 2020 impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yavuguruye inzego z’ubuyobozi bwayo nk’uko amategeko yayo abiteganya.
Mbere y’iyo taliki kandi, impuzamashyaka MRCD-UBUMWE yagize impinduka zerekeranye n’amashyaka ayigize.
Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE yifuje kubatumira mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba kuwa kane taliki ya 16 Nyakanga 2020 saa cyenda (15H00) ku isaha y’i Kigali.
Kubera ibihe bikomeye Isi irimo by’icyorezo cya COVID-19 ; icyo kiganiro kikaba kizabera ku muyoboro wa interineti uzamenyeshwa abanyamakuru bazatumirwa muri icyo kiganiro.
Icyo kiganiro kikaba kizibanda ku ngingo zikurikira :
- Gusobanura akamaro k’impuzamashyaka MRCD-FLN no gusobanura amashyaka ayigize muri iki gihe.
- Uko inzego nshya z’ubuyobozi bw’impuzamashyaka MRCD-UBUMWE zashyizweho kuva ku italiki ya 1 Nyakanga 2020 ziteye.
- Ivugururwa n’ikoreshwa ry’izina ry’ingabo za MRCD-UBUMWE arizo FLN.
- Kwamagana ibikorwa by’urugomo leta ya FPR-Kagame ikomeje gukorera abanyarwanda kimwe n’ikigomba gukorwa mu guhagarika ibyo bikorwa.
- Kwamagana ibitero bigabwa n’ingabo za FPR-Kagame muri RDC bigamije kwica impunzi, kimwe n’ibyatewe i Kalehe umwaka ushize hagapfa izitazwi umubare, izindi zigacyurwa ku ngufu.
- Ibindi
Impuzamashyama MRCD-UBUMWE iboneyeho umwanya wo kumenyesha abantu bose bifuza gukurikirana icyo kiganiro ko kizabageraho kinyuze mu bitangazamakuru bya MRCD-UBUMWE ndetse no mu bindi bitangazamakuru bizifuza kugeza icyo kiganiro ku bakunzi babyo mu gihe kizaba kiri kuba (transmission en directe / live).
Impinduka duharanira ni iy’abanyarwanda bose nta numwe uhejwe. Tubashimiye uko muzitabira icyo kiganiro.
Bikorewe i Buruseli taliki ya 12/07/2020
Bwana Faustin Twagiramungu
Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE
C’est Twagira Faustin est devenu la voix des Sans Voix Rwandais. En sus de critiques et propositions politiques, ne serait-il pas judicieux d’autopsier la gestion économique et sociale Kagame, secteur par par secteur? Le bilan est désastreux.