Rwanda: Imyaka 30 y’ijambo »rukokoma » muri politiki no « kwibeshya » kuri FPR-Inkotanyi irashize!

Mu kinyarwanda baca umugani ugira uti : « utaraganiriye na se, ntamenya icyo sekuru yasize avuze »! Duhereye kuri uyu mugani, Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko,  bagomba gutega amatwi inama bahabwa n’abasheshe akanguhe muri politiki y’u Rwanda kugirango nabo batazagwa mu mutego abakurambere babo baguyemo.

Inararironye muri politiki y’u Rwanda kandi akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya RDI-Rwanda rwiza,  Bwana Faustin Twagiramungu bita Rukokoma, yagiranye ikiganiro kirambuye n’Ikondera Libre maze asobanura amavu n’amavuko y’ijambo « rukokoma » ryamwitiriwe ndetse avuga n’ikosa rikomeye ryakozwe muri politike y’u Rwanda ryo « kwibeshya » kuri FPR-Inkotanyi kugeza ubwo ifashe igihugu ku ngufu none ikaba igejeje u Rwanda n’Abanyarwanda aho umwanzi ashaka!

Kuwa gatatu taliki ya 11/08/2021 niho Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro n’Ikondera Libre kandi iyo taliki ikaba yibutsa isabukuru y’imyaka 30 ishize ijambo « rukokoma » rimaze rivugwa muri politiki y’u Rwanda. Ese ijambo « rukokoma » ryavutse rite? ni iyihe mpamvu ituma Faustin Twagiramungu avuga ko habaye ikosa ryo kwibeshya ku Nkotanyi? Ku buryo bw’amajwi kandi mu ncamacye Bwana Faustin Twagiramungu  yabisobanuriye Ikondera Libre muri aya magambo:

Ijambo « rukokoma ryavuzwe bwa mbere muri mitingi ya MDR yabaye taliki ya 11/08/1991 yabereye i Nyamirambo, iryo jambo rikaba ryavuzwe na Bwana Faustin Twagiramungu. Ijambo « rukokoma » rikaba ryarakiriwe neza n’urubyiruko rwari runyotewe impinduka kandi iryo jambo rikaba ryarashegeshe cyane ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi. Muri icyo gihe kandi intambara ya FPR-Inkotanyi niko yacaga ibintu mu gihugu, amashayaka ataravugaga rumwe na MRND yari imaze gushegeshwa n’ijambo rya « rukokoma », yasabye ko habaho imishyikirano hagati y’abarwana  (FPR na leta y’u Rwanda)  kugirango himakazwe inzira ya demokarasi nk’uburyo bwo kugera ku butegetsi aho kwitabaza intambara.

Inkotanyi zikaba zaremeye kujya mu mishyikirano bya nyirarushwa kugirango zibone uburyo bwo gutegura intambara karundura no gufata ubutegetsi bwose burundu kandi ku ngufu ari nabyo byabyaye jenoside yo muri Mata 1994! Aho niho Bwana Faustin Twagiramungu ahera avuga ko habaye ikosa rikomeye ryo kwibeshya kuri FPR Inkotanyi.

Kanda kuri iyi nteruro wumve ikiganiro cyose ku buryo burambuye mu majwi no mu mashusho bwa Faustin Twagiramungu yagiranye n’Ikondera Libre.

Veritasinfo

 

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.