Rwanda: Inama y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM)yari iteganyijwe i Kigali yongeye gusubikwa

Muri iyi minsi leta y’abicanyi ba FPR-Inkotanyi iraca ibiti n’amabuye, ikaba iri gufunga abantu bose ngo badafite akazi kagaragara mu mujyi wa Kigali muri gahunda yo gusukura umujyi wa Kigali witegura kwakira inama y’agatangaza y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyonereza , iyo nama ikaba izwi ku izina rya CHOGM. Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu taliki ya 7/05/2021, Umunyamabanga mukuru wa CHOGM yashyize ahagaragara itangazo rimenyeshako ko iyo nama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi kwa Kamena 2021 isubitswe, ikaba yashyizwe  mu gihe kitazwi.

Nubwo mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga mukuru wa CHOGM rivuga ko iyo nama yasubitswe kubera ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bigize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza; amakuru « Veritasinfo » ikura mu buyobozi bw’uwo muryango avuga ko leta ya Kigali yananiwe kumvikana n’ubuyobozi bwa CHOGM ku murongo w’ingingo zagombaga gusuzumwa n’iyo nama. Ubuyobozi bwa CHOGM bwifuzaga ko mu nama yayo y’i Kigali hagombaga gusuzumwa ibibazo bya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize uwo muryango ariko leta y’Inkotanyi ikaba yaranze ko iyo ngingo yavugwaho.

Kubera uko kutumvikana ku ngingo zigomba gusuzumwa muri iyo nama , ibihugu 15%  gusa nibyo byari bimaze kwiyandikisha ko aribyo bizitabira inama ya CHOGM i Kigali , ibindi bihugu 85% byose bikaba byari byifashe.  Mugushyira ayo makimbirane ku ruhande, icyorezo cya COVID-19 kibaye impamvu nziza yo kutajya i Kigali kugeza igihe kitazwi.

 

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.