Rwanda: Inkotanyi zifite amayeri y’uko Sankara na Rusesabagina umwe aba ishumi y’undi!

Gushimuta Paul Rusesabagina bishobora kuba amahirwe kuri Nsabimana Callixte Sankara ! Kuri uyu wa kane taliki ya 10/09/2020, Inkotanyi zasubukuye urubanza rwa politiki ruregamo Sankara nawe washimuswe zishinja ibyaha byinshi cyane! Ibyo byaha bishinjwa Sankara akaba ari nabyo izo nkotanyi zishinja Paul Rusesabagina nawe zashimuse!

Mu rukiko uyu munsi, havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza rwa ‘Sankara’ ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, nyuma nawe akaza gushimutirwa muri DR Congo n’inkotanyi zikamwohereza mu Rwanda. Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha bitanu Bwana Nsengimana aregwa byose abihuriyeho na ‘Sankara’, nubwo kuri ‘Sankara’ hari ibindi byaha birengaho.

Iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha bw’inkotanyi Callixte Sankara yagiteye utwatsi, yagize ati:” Ibyaha ndegwa byose ndabyemera, ubwo rero ndumva imiburanire yanjye yabangamira Herman kuko we ntazi neza niba yemera ibyo ashinjwa nkanjye! Ndabona guhuza dosiye yanjye n’iye byaba bidindije urubanza rwanjye kandi niba mubona ko mwahuza imanza zacu kuko twembi twari muri FLN ubwo byasaba ko izo dosiye zacu nazo zashyirwa hamwe n’iya boss wacu Rusesabagina!

Uru rubanza rwo gushimuta no kuburanisha abanyepolitiki ba MRDC inkotanyi zishoyemo rurazisiga ku gasi! Rusesabagina ni umusivili wabaga i Burayi, Sankara nawe ntabwo yabaga mu mashyamba ya Congo, Herman ntabwo ariwe wari uyoboye FLN! Ese guhuza aya madosiye ntibizahinduka isupu? Ko muri abo bose nta muntu numwe wari uyoboye ingabo za FLN mu mirwano, Inkotanyi zirabona ari iki zizabakuraho? Kiretse niba bazazisomera manifeste ya MRCD! Igitangaje kandi ni uko abo bose uko ari 3 bashimuswe n’inkotanyi bahanganye nazo none nizo ngo zigiye kubacira urubanza! Muri macye inkotanyi ni “ababuranyi zikaba n’abacamanza icyarimwe”! Ni nde wakwemera ko izo manza zizaba zinyuze mu mucyo?

Ku italiki ya 01/10/2020 , ari nayo taliki y’isabukuru y’imyaka 30 inkotanyi zizaba zimaze zizanye urupfu mu Rwanda ngo niho icyemezo cyo guhuza imanza z’abo banyepolitiki kizafatwa! Dutegereje kuzareba uko abantu bari ku migabane itandukanye bose bazahurira ku cyaha kimwe cyo gusahura amaduka yo muri Nyaruguru!

Ariko ubutabera bwarushaho kuba ubutabera koko mu gihe n’abasahuye abaturage ndetse bakanabica guhera taliki ya 1/10/1990 uvuye i Byumba ukazenguruka igihugu cyose nabo bagezwa imbere y’ubutabera!

“Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”, amaherezo abo bicanyi nabo bazagerwaho!

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
2 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
karundi
karundi
10 septembre 2020 17 h 05 min

Ikintu kibababaje
ko muvuga ngo “Sankara no Rusesumugina,… ngo bari bahanganye n’ Inkotanyi, ngo none sibo bobacira urubanza,…..”na Thomas n’ukumufata
Ese ugomba bigende gute erega bafatiwe kurugamba, ahubwo n’ugushimira inkotanyi zitabishe! none

karundi
karundi
10 septembre 2020 17 h 07 min

ubundi iyo iba FDLR/FLN yofata afender wa RDF ntimwice,
izo ntozo nibazibohe
hasigaye Thamas na Kayumba ko bibesha bagahamagara number atariyo nka RUSESUMUGINA!!!!