Rwanda: Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame isimbuwe n’uko agiye kwegura ku butegetsi burundu!

Irangira ry’ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR ririmo rigenda nka filime! Abanyarwanda benshi bari hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu usanga bose baba bavuga bati ” Mana ndagusabye uzanyereke uko ubutegetsi bwa Kagame na FPR buzarangira! ” Umenya icyo gihe abanyarwanda bifuje kubona aricyo gihe tugezemo, ibyo turi kubona muri iki gihe biraca amarenga y’irangira ry’ingoma ya Kagame!

Padiri Thomas Nahimana niwe kugeza ubu watanze impuruza ku mugaragaro agatinyuka kuvuga ko Paul Kagame yarwaye akaremba bikomeye kuburyo ndetse yitabye Imana bikagirwa ibanga! Intore n’abandi bantu benshi banyuranye bahise bikoma Padiri Thomas Nahimana bavuga ko ari gukwiza ibihuha ku rupfu rwa Paul Kagame. Thomas Nahimana akaba nawe yaranze kuva ku izima  akomeza kwemeza urupfu rwa Paul Kagame! Nk’uko Thomas wo muri Bibiliya yabigenje akanga kwemera ko Yezu Christu yazutse, akavuga ko azabyemera ari uko amwiboneye n’amasoye kandi akabona inkovu z’aho bamuteye icumu mu rubavu, Yezu Christu yihutiye kumara amatsiko Thomas maze aramwiyereka kandi amwereka n’inkovu iri mu rubavu rwe aho bamuteye icumu, bityo Thomas ajya yabona kwemera ko Yezu Christu yazutse koko!

Padiri Thomas Nahimana nawe arasaba Paul Kagame ikintu cyoshye cyo kuva mu bwihisho arimo maze akiyereka rubanda imbonankubone bidakozwe mu buryo bw’amashusho abikwa mu byuma, bityo Thomas Nahimana nawe akamwibonera n’amaso ye bityo nawe akajya yakwemera ko Kagame atapfuye koko! Aho kugirango Kagame akureho inkuru zivuga ko yapfuye ahubwo hari kugaragazwa ibindi bimenyetso byinshi bigaragaza ko Paul Kagame ashobora kuba yarahamagawe na Kizito Mihigo!  Mu cyumweru kimwe gusa, Paul Kagame agiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba RBA (radiyo na televiziyo bya leta) taliki ya  06/09/2020, hagaragaragaye utundi dushya duteye amakenga ku buzima bwa Kagame. Nyuma y’icyo kiganiro, Freeman Singirankabo umuhanga mu gusesengura amashusho n’amajwi akoresheje ikoranabuhanga yemeje ko amashusho ya Kagame yerekanywe kuri televiziyo y’u Rwanda muri icyo kiganiro ari ukuri! Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mulindahabi Jean Claude wo kuri radiyo Urumuri , Freeman yagize ati (kandi munsi y’ifoto ye):

Padiri Thomas Nahimana nawe yagize icyo abwira Mulindahabi kuri icyo kiganiro cya Kagame n’isesengura ry’amashusho ryakozwe na Freeman Singirankabo, Thomas Nahimana yakomeje kwemeza ko Paul Kagame yitabye Imana, Thomas yagize ati (kanda munsi y’ifoto ye):

Ntabwo byahagarariye aho, kuko kuwa mbere taliki ya 07/09/2020, Paul Kagame wari waraye agiranye ikiganiro kirambuye n’abanyamakuru 2 bo kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda, yagombaga gutangiza inama nkuru y’ubucamanza nk’uko itegeko nshinga ribiteganya. Kuri uwo munsi wo kuwa mbere , abacamanza bambaye udupfukamunwa neza, babwirwa ko perezida wa Repubulika agiye kwinjira mu cyumba cy’inama kugirango avuge ijambo ritangiza umwaka w’ubucamanza w’2020-2021. Mu gihe buri wese mu bari mu cyumba yari yiteguye guhaguruka ngo asuhuze perezida wa repubulika , bahise babazanira televiziyo bayibatereka imbere maze bakurikira ijambo rya Kagame mu mashusho! Igitangaje ni uko ishusho rya Kagame wababwiraga iryo jambo ryari ritandukanye n’ishusho rya Kagame wanyuze kuri televiziyo mbere y’umunsi umwe gusa w’iyo nama barimo! Ese koko  uko kwiyerekana mu mashusho kwa Kagame sibyo byongera igihuha cy’uko perezida yapfuye?

Kuwa kane taliki ya 10/09/2020, Paul Kagame yagombaga kuyobora inama y’abanyamuryango bakuru ba FPR barenga 2000 bari baturutse mu gihugu cyose. Muri abo batumiwe muri iyo nama , buri mu nyamuryango yagombaga gutanga amafaranga 100000Frw yo kwipimisha COVID-19 kugirango ashobore kwinjira mu cyumba cy’inama. Buri munyamuryango kandi yagombaga gushaka itike y’urugendo rwo kuva mu ntara agera i Kigali agiye kubonana na chaiman wa FPR ariwe Paul Kagame. Izo ntore zose zahuriye i Kigali zimara amasaha 3 zicaye mu cyumba zitegereje ko Paul Kagame aza kubakorera inama. Amakuru “veritasinfo” yahawe n’umuntu wari muri iyo nama yemeza ko nyuma y’ayo masaha 3 abasilikare binjiye muri icyo cyumba cy’inama babwira buri wese ko agomba gusubira mu rugo kuko umuyobozi w’inama atabonetse kandi akaba nta wundi muntu ufite uburenganzira bwo kuyobora iyo nama! Ku mbuga nkoranyambaga, intore zabeshye ko iyo nama yasubitswe kubera ikibazo cya coronavirus! Buri wese akaba yarasubiye mu rugo yibaza mu mutima we ati ” ese aho koko Kagame ntiyaba yarapfuye bakabiduhisha?

Kuri iki cyumweru taliki ya 13/09/2020 hari hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari i Goma , ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye Radio RFI ko iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri i Goma yasubitswe igitaraganya kubera ko Abayobozi bahuze cyane kubera inama y’Inteko Rusange ya ONU izaba ku wa Kabiri w’iki cyumweru kigiye kuza i New York. None se mbere y’uko iyi nama y’i Goma itegurwa ntabwo iriya nama y’abakuru b’ibihugu yo muri ONU yari izwi? Twizere ko Paul Kagame azitabira iyi nama y’i New York! Nyuma y’aya makuru yose, hatangiye ikindi gihuha i Kigali kivuga ko Paul Kagame agiye kwegura ku mwanya wa perezida! Urubuga rwitwa “mediamass.net” rwatangaje ko Paul Kagame agiye kurekura ubutegetsi ku bushake bwe ndetse akareka n’ibikorwa byose bijyanye na politiki! Dore uko iyo nkuru iteye (kanda munsi y’iyi foto):

Iyi nkuru y’uko Kagame agiye kwegura iteye amakenga, mu byukuri ubu ni uburyo bwo gutegura imitima y’abanyarwanda ngo batangire bitegure ko Kagame atakiriho ahubwo bagiye guhabwa undi muyobozi mushya! Ese niba Kagame agiye kwegura ku butegetsi azabuha nde? Itegeko nshinga rivuga iki mu gihe perezida yaba yeguye ku butegetsi? Icyo abanyarwanda bagomba kwitegura ni intambara ikomeye cyane y’udutsiko tw’abasilikare ba FPR turi kurwanira gufata intebe ya Kagame. Buri ruhande rukaba ruri kwegeranya abasilikare barushyigikiye no kwegeranya imbunda n’amasasu! Ikibazo gikomeye cyane kiri mu gihugu no hanze yacyo ni uko abantu bose bafite ubwoba bwo kuvuga ko Kagame yitabye Imana; umwe mu basirikare ba FPR wavuganye na Veitasinfo yagize ati: “ayo makuru y’uko Kagame atakiriho natwe atugeraho kandi ntabwo natwe tumubona ariko nta musilikare numwe watinyuka kuvuga kuri iyo nkuru kuko yahita yicwa! Nta n’undi muntu numwe ushobora gutinyuka kuvuga iyo nkuru mu gihugu“!

Gusa rero kuba Kagame akomeje kutagaragara mu gihugu ahubwo tukamubona ku mashusho gusa , ibyo birarushaho gukwiza inkuru y’urupfu rwe kuko aramutse yiyerekanye ibyo Padiri Thomas avuga nta gaciro byaba bigifite. Indi mpamvu ituma abantu batinya kuvuga ko Kagame yapfuye ni uko bashidikanya ko yaba yarapfuye koko,  bakaba batinya ko aramutse agarutse mu buzima busanzwe bahita bicwa, cyane ko atari ubwa mbere Kagame abitswe ko yapfuye nyuma akagaragara ari muzima!

Imana yonyine niyo izatabara abanyarwanda naho ubundi ntabwo ibintu byoroshye!

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
4 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Bosco
Bosco
14 septembre 2020 10 h 57 min

Ariko se ko PK adakoze muri plastic, cg umuringa bakwemeye ko yapfuye bagahamba iriya gasiya ikava mu nzira? nkurunziza we ntiyari pdt? Asyigariwe. Umva Sha rupiyefu we, ngizo ingaruka zo guhindura umuntu akagirwamana.

karundi
karundi
14 septembre 2020 16 h 46 min
Reply to  Bosco

ariko uzi ko abanyarwanda beshi ari ibigoryi
ariko aba bahutu bifuza ko Kagame apha baca bavyandika!!! ngo n ‘ukuri
mbe yopha hoho mwe ntimuzopha? Kagame yirukanya Havyarimana n’agatsiko naho yosaza ivy isi yarakoze
bandanya MUKUGA

NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
14 septembre 2020 22 h 03 min

“RUKARABANKABA – PILATO – BARUSHYIHAMBA” apfuye nabi. Yishe benshi! Ariko “AMARASO” ya “Mutagatifu Kizito MIHIGO” amukozeho. Genda “BARUSHYIHAMBA” ihamba ryawe rizagorana cyane.

Gasimba
Gasimba
14 septembre 2020 22 h 44 min

Paul Kagame azize kwanga gushyira umukono ku masezerano aha ingabo z’amerika uburenganzira busesuye mu Rwanda. Ayo masezerano yashyizweho umukono n’umuntu utaramenyekana ku wa 28 Gicurasi 2020, ubwo Kagame yararimo gusambagurika.