Rwanda: Intambara y’ubutita iri mu gatsiko ka FPR i Kigali irahitana abantu benshi!

Les gardes de parc de Virunga tués à Rumangabo

Kuva taliki ya 17/02/2020 ubwo  hatangazwaga ko Mutagatifu Kizito Mihigo yakubiswe agafuni ku itegeko ryatanzwe na Paul Kagame agahita ashiramo umwuka, ibintu byahise bihindura isura mu butegetsi bwa Kagame. Amakuru “Veritasinfo” ikura mu bayoboke ba FPR i Kigali yemeza ko nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo, agatsiko k’abatutsi b’indobanure kavuye muri Uganda, ako gatsiko kayoboye FPR kagizwe n’abasilikare n’abasivili kacitsemo ibice 2 bihanganye kuburyo Kagame atagishobora kuyobora igihugu kubera amakimbirane ari muri utwo dutsiko twombi tumugaragiye. Buri gice muri ako gatsiko kikaba gifata ibyemezo bivuguruza ibyemezo byafashwe n’ikindi gice!

Ibyo bice byombi bikaba bikora mu bwihisho bukomeye kuburyo bigoye kumenya igice gifite imbaraga kurusha ikindi! Umwuka mubi hagati y’ibyo bice byombi bihanganye muri FPR ukaba ukomeje gututumba kuburyo abagize ibyo bice byombi bashobora kurasana kumanywa yihangu kubera urwicyekwe bifitanye; mbese ibintu byifashe nabi cyane i Kigali ku buryo nta muntu numwe uri kubona aho ibintu bigana! Abazi amateka y’u Rwanda bakaba bemeza ko muri FPR hari umwuka mubi umeze nk’uwaranze iminsi yabanjirije intambara yo Kurucunshu igihe abari bashyigikiye umwami Rutarindwa bari bahanganye n’umuryango wa Kabare na Ruhinankiko bari bashyigikiye mushikiwabo KANJOGERA. Dore ibimenyetso nibura 5 bigaragaza ko ishyamba atari ryeru i Kigali:

1)Ibitero by’ingabo za Kagame RDF muri Congo: Hakurikijwe amasezerano Kagame yagiranye na Kabila ndetse na Tshisekedi yo kurimbura impunzi zose z’abanyarwanda ziri muri Congo, agatsiko kamwe kagaragiye Kagame kafashe icyemezo cyo kugaba ibitero muri Congo muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Ibitero bikomeye bikaba bikomeje kwibasira FDLR muri Kivu y’amajyaruguru. Akandi gatsiko kagaragiye Kagame kaboneyeho umwanya wo guha ingabo zoherejwe muri Congo amabwiriza yo kwica impunzi z’abanyarwanda ariko bakica n’abanyecongo; ni muri urwo rwego ejo kuwa gatanu taliki ya 24/04/2020, ingabo za Kagame RDF ziri ku butaka bwa Congo zateze igico abarinzi ba pariki y’Ibirunga kuruhande  rwa Congo ahitwa Rumangabo barasa imodoka 2 z’abarinzi ba pariki y’ibirunga b’abakongomani bicamo abarenga 13! N’ubwo kwica abakongomani atari ikintu gishya ku nkotanyi, biratangaje ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi inkotanyi ziyemeje kubikora muri ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus kandi zikabikora zinjiye muri Congo rwihishwa, ibi bikaba birushaho kugaragaza isura mbi y’ingabo z’inkotanyi!

2)Inkunga yo kurwanya Coronavirus: Kamwe mu gatsiko gashyigikiye Kagame kafashe icyemezo cyo gufungira abanyarwanda mu mazu yabo nyuma y’aho bigaragariye ko hari abarwayi ba coronavirus bari mu Rwanda; ibyo bikaba byaratumye ako gatsiko gateza ubwega mu gusaba imfashanyo n’inkunga umuryango mpuzamahanga yo guhangana na coronavirus. Akandi gatsiko nako kahise gatanga amabwiriza yo kurasa no gufunga abaturage n’abanyamakuru muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza ya “Guma mu nzu”! Ako gatsiko kandi kakoze amashusho y’amahimbano ya Kagame kifashishije ikoranabuhanga aho kagaragaje ko Kagame yemereye umuryango w’Ubumwe bw’Afurika inkunga ingana na miliyoni y’amadolari yo kurwanya coronavirus!

 

“Veritasinfo” yakoze ubushakashatsi bwo kumenya niba koko iyo nkunga bavuga ko yatanzwe na Kagame ari ukuri, ariko haba mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika UA, haba mu itangazamakuru mpuzamahanga, nta hantu na hamwe hagaragara kugeza ubu ko Kagame yatanze inkunga muri UA yo kurwanya coronavirus! Iyo usesenguye amashusho yatangajwe aho Kagame uvuga ko yatanze iyo nkunga, ubona ari amashusho ya Kagame yafashwe ikindi gihe bakayahuza n’amagambo yo gutanga inkunga bakoresheje ijwi rye! Ntabwo byumvikana uburyo u Rwanda rusaba inkunga yo kurwanya coronavirus, noneho Kagame nawe agatanga inkunga yo kurwanya coronavirus ayihaye abanyamahanga kandi abanyarwanda badashobora kubona n’udupfukamunwa! Aha hakaba harimo kuvuguruzanya gukomeye kandi hakaba harimo n’urujijo rukomeye..

3)Iyirukanwa rya Olivier NDUHUNGIREHE : Ihangana ry’utwo dutsiko turi muri FPR kwigaragaje mu iyirukanwa rya Nduhungirehe kuko agatsiko kamwe kari kamushyigikiye akandi kamurwanya akaba ari nako kahise gategeka ministre w’intebe Ngirente gusohora itangazo rimwirukana! Nduhungirehe yashinjwe icyaha cyo kwibuka abanyepolitiki bazize jenoside abandi bakavuga ko abo banyepolitiki batagomba kwibukwa, kandi mubazize jenoside harimo abanyepolitiki bagizwe intwari kandi bibukwa buri gihe mu cyunamo ku italiki ya 13 Mata ya buri mwaka! Ivuguruzanya hagati y’udutsiko twombi ryatumye abaministre benshi ba leta ya Kagame batagishobora gukora akazi no kugira icyo bavuga kuko batazi ufite ububasha mu byukuri hagati y’utwo dutsiko twombi kuko babona Kagame byaramurenze!

4)Guhohotera impunzi zavuye muri Libiya: Impunzi zavuye muri Libiya ziri mu Rwanda zarahohotewe bikozwe n’abashinzwe umutekano bafite inshingano zo kurinda iyo nkambi muri ibi bihe bya “Guma mu rugo”. Icyo kibazo cyagejejejwe mu muryango mpuzamahanga ushinzwe impunzu HCR basaba ko abo bashinzwe umutekano bahohoteye izo mpunzi babihanirwa kandi bagakurwa kuri iyo nkambi! Ibyo byifuzo ariko ntibyashoboye gushyirwa mu bikorwa kubera ihangana ry’utwo dutsiko twombi tugaragiye Kagame.

 

5)Gusambanya abagore ku ngufu no gusahura ibya rubanda: Agatsiko kamwe muri utwo dukikije Kagame kahaye abasilikare ba RDF amabwiriza yo kurinda no kubahirisha icyemezo cyafashwe cyo gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akandi gatsiko gaha abo basilikare amabwiriza yo gusambanya abagore no gusahura abaturage ibyabo,abo baturage bakaba batuye mu gace kitwa Bannyahe mu mujyi wa Kigali. Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu HRW wandikiye ministre w’ubutabera Busingye ibaruwa imusaba gukurikirana icyo kibazo ariko kubera imbaraga utwo dutsiko twombi dufite uwo mu ministre yananiwe kugira icyo akora! Igisilikare nacyo cyavuze ko cyafashe abasilikare batanu bagaragaye muri ibyo bikorwa ariko icyagaragaye cyo ni uko abo basilikare badafunze ahubwo hakaba harafunzwe abanyamakuru batangaje iyo nkuru!

Izo ni zimwe mu ngero nke cyane tubagejejeho zigaragaza ko ingoma ya Kagame iri kugana ahantu habi cyane ku buryo Kagame ubu atagishoboye kuyobora igihugu; ubwo bushobozi bucye akaba aribwo buri gutera abantu benshi kuvuga ko Kagame yarwaye cyane akaba arembye ndetse bamwe bakavuga ko yapfuye! Ntabwo bisanzwe ko abasilikare b’inkotanyi basambanya abagore ku ngufu, bagasahura ibya rubanda, bakica abaturage b’abakongomani ku mugaragaro Kagame ntagire icyo akora! Niba rero inkotanyi ziri gukora ibyo zishatse mu gihugu Kagame agaceceka agomba kuba afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwe! Ibi bikaba bitwibutsa perezida w’Uburusiya witwa “Staline”wamaze igihe kirekire yarapfuye abantu bose bagatinya kujya kureba uko ameze kuko batinyaga ko yabica nyuma bikagaragara ko uwo batinyaga yapfuye cyera cyane!

Imana ifashe abanyarwanda no kubarinda akajagari n’imvururu zishobora guterwa no kubura k’umwicanyi Kagame!

Veritasinfo

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments