Rwanda : Inzira ndende « Bamporiki Edouard » yaciyemo yamugejeje ku ntera yo kuba “umucukuzi w’imva” z’abanyarwanda!

Bamporiki ari kumwe n'umudame we mu muhango wo gukwa mu mwaka w'2010

Izina rya “Bamporiki” nta bwo ari rishya mu matwi y’abanyarwanda,baba abakuru kimwe n’abato. Benshi bazi Bamporiki nka Depite, umuyobozi witorero ry’igihugu, umukinnyi w’amakinamico, umukinnyi w’amafirime, umuhanzi , ubu akaba ageze ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko.

Ntabwo aribyo gusa Bamporiki azwiho, abanyarwanda bamuzi nko: kuba ari umwe mubagaragu b’ingoma mpotozi ya FPR -Kagame, akaba ari umugabo watangije politike ya ruvumwa y’uko abana bavuka mu miryango y’ABAHUTU bazajya bahorana ipfunwe kandi bagasaba iteka imbabazi ABATUTSI, Bampariki akaba azwiho n’ibindi bikorwa byinshi tutarondora ngo tubirangize aha! Iyi myitwarire yose Bamporiki azwiho igaragazwa no gukoresha akarimi ke n’impano afite mu gutebya ashaka icyatuma abona  ibyo ashyira mugifu cye, guhakishwa abandi no kwikundwakaza ibukuru kimwe n’ibindi bibi byinshi akora kugirango abone amaramuko y’ako kanya atitaye kuri ejo hazaza.

Nubwo benshi bazi Bamporiki batyo, hari byinshi bamwe batazi bigaragaza neza Bamporiki uwo ariwe mubyukuri, ndetse naho akomora iyo myifatire igayitse. Benshi bazinutswe Bamporiki umunsi yandika amagambo yagashinyaguro yuzuyemo kwifuriza ikibi Nyakwigendera Kizito Mihigo; ubwo yavugaga ko ibibi byose Kizito yarimo akorerwa ariwe wabyiteye, mu ijoro ry’umunsi Bamporiki yavuze ayo magambo niryo joro Kizito Mihigo yishwemo! Ubu twandika ibi, Bamporiki yatangiye kwibasira Bwana Karasira Aimable, umucikacumu wa jenoside, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Karasira kandi akaba ari: Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu no kuvugira abababaye, umunyamakuru  kuri television ikorera kuri murandasi(You tube ) yitwa “UKURI MBONA”, umuhanzi akaba n’umuririmbyi. Uyu mugabo Karasira akaba ariwe Bamporiki arimo acukurira imva ngo nawe yicwe! Tutabatindiye rero mwakwibaza muti kuki Bamporiki ahora ashishikajwe nokuba igitiyo FPR iyoresha imyanda? (Ikoresha ibibi ) impamvu ntayindi nuko FPR ikunda gukoresha ba Mpemuke ndamuke ibi kandi akaba aribyo bigwi bya Bamporiki Edouard.

Ubuzima bwa Bamporiki bumeze nka filime!

Bamporiki Edouard ni mwene Mwitende Fabiyani na Nyiransabimana, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane, umwe akaba yaritabye Imana, bakaba basigaye ari batatu. Bamporiki niwe muhungu wenyine ababyeyi be babyaye, abandi bavandimwe be akaba ari abakobwa. Yavutse 1982 avukira mu ntara y’iburengerazuba akarere ka Nyamasheke, umurenge wa Kagano, Akagari ka Gako , akaba ari naho nyina umubyara atuye naho ise umubyara akaba yaritabye Imana.

Bamporiki Edouard kimwe nk’abandi bana bose bavuka mu miryango ikennye ndetse bakavukira mu cyaro,  mu mabyiruka ye yafashaga ababyeyi uturimo dutandukanye; nk’umwana w’umuhungu Nyina akaba yarakundaga kumwiyambaza mubikorwa bitandukanye nko kujya gufashanya n’abandi mu buhinzi  (kugurizanya ) cyane ko ise yapfuye akiri muto bityo akaba yarakuze ameze nk’umugabo mu rugo.

Cyakora, Bamporiki akaba yaraje gushyira nyina umubyara mungorane kuko kenshi abaturanyi bakundaga kumuregera umuhungu we ko aho atambutse hose yangiza imyaka yabaturage, ku buryo abaturage bigeze no kumufatira mumyumbati y’abaturanyi ari kuyiba! Ariko bitewe n’uko nyina umubyara ari umuntu ubana n’abantu neza kandi akaba inyangamugayo cyane,  byatumye  ikibazo cy’ubwo bujura bacyoroshya n’ubwo nyina yahageze bamukubise bikomeye ku buryo yari yabaye intere, nyina amujyana mu rugo kumukanda izo nkoni!

Bamporiki yaje kurangiza amashuri abanza, nyina akora iyobwabaga ashobora gukomereza amashuri yisumbuye muri E S Rangiro, cyakora  ageze muri iryo shuri, ingeso yo gukorakora ntiyayiretse kuburyo byaje kumuviramo kwirukanwa ageze mu mwaka wagatatu ubwo bamufataga yatorotse ikigo akajya kwiba ibyuma bya moteri  (Moteri itanga umuriro) ahitwa KAMATSIRA  (RANGIRO)!

Bamporiki Edouard nyuma yokwirukanwa mu ishuri ubuzima bwamubereye bubi cyane, yagiye gukora akazi k’ububoyi mu Bugarama karamunanira, agaruka mu rugo afata akazi ko gucukura imisarani nako karamunanira,  nibwo yafashe icyemezo cyo kujya i Kigali aho yakoze akazi ko mu rugo n’ubwubatsi; cyakora akaba ataratindaga mu ngo yabagamo kubera ingeso yogukorakora ndetse no kwisimbukuruza! Amakuru twavanye muri rumwe mu rugo yakozemo nuko Bamporiki yigeze gufatwa arimo yifotoza yambaye imyenda ya shebuja! Bamporiki akaba yarahoranaga irari ryo kugira ibintu byinshi no kwifuza ibyabandi cyane!

Bamporiki Edouard atarazamurwa mu ntera

Bamporiki wari waracikije amashuri ye mu mwaka wa gatatu ubwo yirukanwaga, yaje kuzigira inama yo guhimba indangamanota (bulletin) zo mu mwaka wa kane, uwa gatanu, n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, maze ajya kwiyandikisha kuzakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye nk’umukandida wigenga  (cyari kizwi nka Candidat libre ). Bamporiki utari wizeyeko yatsinda icyo kizamini  akabona Diplome mu ishami ry’ubumenyamuntu  (Sciences humaine) yari yiyandikishijemo, yinginze umuntu wari inshuti ye kuva mu bwana  (amazina ye ntituyavuga kubera impamvu zumutekano we ) maze amwemerera kuzajya kumukorera ikizamini mumazina ya Bamporiki Edouard.

Bitewe n’uko iyo nshuti ya Bamporiki yari umuhanga, icyo kizamini yagitsinze ku buryo bworoshye ndetse abona amanota meza amuhesha gukomeza kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (UNR); cyakora Bamporiki ntiyagiye kwiga muri kaminuza  kuko yatinyeko byazamenyekana ko atarangije amashuri yisumbuye, maze ahitamo gukomeza gushakishiriza ubuzima mu gukina amakinamico ndetse ibyo bikaba byaraje kumuhira ariko nabwo bitewe n’uburiganya yakoze bwo kwiba Filime yiswe iye igatuma amenyekana cyane yitwa “Long Coat” !

Iyo filime ntabwo ari Bamporiki wayanditse , yayiriganije umuntu tudashaka kuvuga amazina ye aka kanya (adacukurirwa imva) kiretse biramutse bibaye ngombwa ko tumuvuga ariko abiduhereye uburenganzira. Twabibutsako kubera ubuhemu no kutazirikana nyuma y’ aho azamuriwe mu ntera, Bamporiki ntashobora kwitaba telefoye iriya nshuti ye yamukoreye ikizamini ikamuhesha diplome iyo imuhamagaye cyangwa ngo abe yanamusuhuza  bahuye! Nibyinshi twavuga ku buzima n’imiterere ye, gusa muri macye Bamporiki mubona uyu munsi si mushya mu kubeshya, uburiganya, ubujura no guhemuka kugirango agere kunyungu ze bwite.

Mugusoza twabibutsa ko Bamporiki ari umugabo wubatse urugo kuva 2010 akaba afite umugore cyakora akaba ntamwana bafitanye. Ni umugabo wabaye mu itorero rya ADEPR akaba ari naho yasezeraniyemo n’uwo bashakanye, cyakora aho ubuzima buhindukiye akajya mu nzego zubuyobozi bwo hejuru, ibyo gusenga yabaye nkuciye ukubiri nabyo.  Reka dusoze dusaba uyu mugabo Bamporiki kwisubiraho agasubiza amaso inyuma akareba ubuzima yabayemo n’imibereho y’abanyarwanda kandi tukaba twifurije umufasha we kurwara ubukira aho amaze igihe arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali i Kigali.

Gusa rero Paul Kagame akaba akunda Bamporiki cyane kuko adashobora guhakana akazi aba amuhaye ko gucukurira imva abanyarwanda Kagame yita abanzi be! Nkaba ntuye Bamporiki indirimbo y’Impala yitwa “Niba Utaravuzwe si ibicuma bagucaga, ahubwo ni ibanga bakugiraga“.

Umusomyi wa Veritasinfo i Huye/Rwanda

 

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments