Rwanda: Ishimutwa rya Paul Rusesabagina rishobora gutuma leta y’agatsiko ka FPR ishyirwa ku rutonde rw’ibyihebe!

Bwana Paul Rusesabagina yambikwa umudali na perezida wa USA Bwana W. Bush

Imikorere y’agatsiko k’inkotanyi zabohoje igihugu itangiye kuba inshoberamahanga! Kuva Paul Kagame yazimira akajya agaragazwa gusa mu mashusho n’amajwi by’amacurano, ako gatsiko gakomeje kwiyambika ubusa mu ruhando rw’amahanga! Kuva inkotanyi zabohoza u Rwanda ku italiki ya 04/07/1994 zikoresheje igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa ku ndege ya gisivile yari itwaye perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana na Perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira ku italiki ya 06/04/1994, icyo gikorwa akaba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, amahanga yakomeje gukingira ikibaba izo nkotanyi! Kuva icyo gihe inkotanyi zafashe iterabwoba nk’igikorwa cy’ubutwari maze zicengezamo ko kubeshya no kuba ikihebe bizahora bizihira!

Igikorwa inkotanyi zakoze cyo gushimuta Paul Rusesabagina cyo ariko gishobora gusiga leta yose isenyutse! Rusesabagina yahawe igihembo cy’uko yakijije abatutsi n’abahutu bahigwaga n’interahamwe zivanze n’inkotanyi muri jenoside yo mu mwaka w’1994. Perezida w’Amerika (USA) W.Bush akaba ariwe wambitse bwa mbere umudari w’ubutwari nk’ubwo Bwana Rusesabagina; ihabwa ry’uwo mudali ryakururiye Rusesabagina urwango rukabije rw’inkotanyi kugeza ubwo zimuhimbiye ibyaha maze zimwita ikihebe. Uko gushimuta Rusesabagina ariko kweretse amahanga ko ahubwo agatsiko k’inkotanyi aribyo byihebe maze bishimangira ibyo abanyarwanda bahereye kera bavuga ariko amahanga akabima amatwi! Igitutu cy’amahanga cyatangiye kugera ku nkotanyi kuburyo ziri kuvugishwe! Munsi ya buri foro murumva amagambo buri wese yavuze kuri iki kibazo cy’ishimuta rya Rusesabagina;  Professeur Kambanda Charles umuhanga mu mategeko arerekana ko urubanza rwa Rusesabagina rutazaba rworoheye agatsiko:

Ku italiki ya 31/08/2020 umuvugizi wa RIB Bwana Murangira B. THierry yemeje ko amahanga yafashije mu gikorwa cyo gushimuta Rusesabagina kandi yemeza ku mugaragaro ko n’abandi banyarwanda benshi bari hanze y’igihugu bagiye gushimutwa:

Ku cyumweru taliki ya 06/09/2020, nyuma y’igitutu kinshi cy’amahanga, Kagame Paul bakinnye muri mudasobwa bakatwereka amashusho ye kuri televiziyo y’u Rwanda, yemejeko Paul Rusesabagina yashutswe maze akisanga i Kigali kandi ko icyo cyaha cyo gushukana acyemera!

Kuwa mbere taliki ya 07/09/2020, Umuyobozi wa RIB umutwe ushinzwe guhiga abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko Col.Jeannot Ruhunga yabonye ko ijambo rya himbiwe uwitwa Kagame ryarushijeho gukurura igitutu cy’amahanga maze yiha kuvuga abeshyuza maze ahimba ikinyoma cy’uko Rusesabagina atashimuswe ko ahubwo ariwe wizanye i Kigali! Ese yahizanye ate? Niba iyi RIB yaranze ko amahanga akora iperereza ku iyicwa rya Kizito Mihigo noneho yiyemeje kwemera ko ayo mahanga azakora iperereza ryo kumenya uko Rusesabagina yizanye i Kigali?

Bwaba Prof.Charles Kambanda, umwarimu w’amategeko muri kaminuza zo muri leta Zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzakoza isoni leta y’agatsiko kabohoje u Rwanda, Kambanda ati : “baritonde ntabwo ruriya ari urubanza rwa Kankwanzi na Bushombe, amahanga menshi azarwivangamo kuburyo ibyiza ariko barekura Rusesabagina hakiri kare”:

Padiri Thomas Nahimana we araburira agatsiko, asanga karibeshye cyane mu gushimuta Rusesabagina kakibwirako kafashe injangwe kandi ari ingwe kafashe amaherezo ikazagahindukirana!

Hari n’abandi benshi batangaje ko gufata Rusesabagina bakamushinja ibyaha by’iterabwoba ari ubukunguzi! Umuryango we ukomeje kwinubira ko udashobora kumuvugisha mu bwisanzure ko kandi abanyamategeko bagomba kumwunganira mu rubanza rwe bangiwe kwinjira mu Rwanda, ubu hakaba haratangiwe inzira yo gushyikiriza ikirego inkiko mpuzamahanga kugirango Rusesabagina arenganurwe! Igihugu cy’ Amarika n’Ububiligi bikaba bikeneye ko urubanza rugomba kunyura mu mucyo.

Iminsi iri imbere iduhishiye udushya twishi kuri uru rubanza rwa Rusesabagina

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments