Rwanda: Ishyaka RDI ryongeye guhamagarira Abanyarwanda guharanira impinduka batizigamye.

Kw’italiki ya 20/02/2021, inama ya Biro Politiki ya RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Fawusitini TWAGIRAMUNGU. Bamaze gusuzuma uko Abanyarwanda bakiriye ibyavugiwe mu kiganiro mbwirwaruhame ishyaka RDI ryakoresheje ku itariki ya 28/01/2021, abari mu nama bageze ku myanzuro ikurikira :

1.Muri rusange, Abanyarwanda bakiriye neza ubutumwa bubahamagarira gusezerera bidatinze ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi, bukomeje kubavutsa uburenganzira bwabo mu buryo bunyuranye : hari abicwa, imirambo yabo ikajugunywa ku gasozi, hari abanyerezwa bakaburirwa irengero, hari abafungirwa ubusa, hari abarandurirwa imyaka, hari abasenyerwa amazu, tutibagiwe kwicishwa inzara, gusabwa imisoro n’imisanzu idasobanutse, n’ibindi bikorwa by’urugomo bikomeje kubuza amahwemo abaturage.

2.Ishyaka RDI rishyigikiye Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, batangiye gushiruka ubwoba no kugaragaza ubutwari, bakavugira ku mugaragaro ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, n’akarengane gakabije bakomeje kugirirwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame. Rwose ni ngombwa ko abaturage bamagana bivuye inyuma, urugomo rw’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano, ariko zikitwara nk’abagizi ba nabi, zihohotera abo zihimbira ibyaha, akenshi nta kindi bazira, uretse gukekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Inkotanyi.

3.Ishyaka RDI rishyigikiye byimazeyo Madamu Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA, washize ubwoba agashyira ahagaragara ibibazo bikomereye abacitse ku icumu rya jenoside, n’akaga gakabije Abanyarwanda muri rusange barimo, baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi. RDI irasaba ikomeje ikigo cya RIB kurekura Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA bidatinze, kandi ku neza. Bitabaye ibyo, RDI irahamagarira Abanyarwanda bakunda ukuri n’ubutabera kandi barwanya akarengane, gushiruka ubwoba, bagahagurukira rimwe, bagasaba bashishikaye irekurwa ry’intwari Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA, hamwe n’abandi Banyarwanda bose bafungiwe ibitekerezo byabo.

4.Ishyaka RDI rishyigikiye impuruza Madamu Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA yatanze ku italiki ya 16/02/2021, aho yasabye Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo guhaguruka, bagatangira révolution igamije impinduka yasezerera ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame, ikazanira u Rwanda, binyuze mu nzira y’amahoro, ubutegetsi bwiza bwubakiye ku bumwe bw’Abenegihugu, butegerejwe na benshi. Muri urwo rwego, Ishyaka RDI ryongeye gushimangira icyifuzo ryagejeje ku Banyarwanda, cyo kudaha imbaraga izari zo zose ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, cyane cyane birinda gutanga imisoro n’imisanzu idasobanutse, dore ko agatsiko ka FPR kigaruriye ubuyobozi bw’igihugu, kayikoresha mu guhohotera rubanda.

5.Ishyaka RDI riramenyesha Abanyarwanda bose ko ritagambiriye kurwanya Paul Kagame nk’umuntu, ko ahubwo rirwanya igitugu n’imikorere mibi y’ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ryiremyemo agatsiko kamaze imyaka 27 yose gahohotera Abanyarwanda. RDI isanga kandi Paul Kagame yaratatiye inshingano z’Umukuru w’Igihugu, dore ko hashize hafi umwaka wose yiyerekana mu mashusho gusa, akavugana gusa n’Abanyamahanga, ntagaragare imbona nkubone imbere y’Abanyarwanda, kandi bari mu bibazo bibakomereye, cyane cyane ibyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, n’inzara ikomeje kugarika ingogo mu turere twinshi tw’u Rwanda.

Ni ngombwa ko agatsiko kigaruriye ubuyobozi bw’igihugu, gasobanurira Abanyarwanda uko ubuzima bwa Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu buhagaze, byaba ngombwa agasimburwa mu buryo bwateganyijwe n’Itegeko nshinga, cyangwa binyuze mu butegetsi bw’inzibacyuho bwumvikanyweho, hagati ya Leta iriho n’abatavuga rumwe na yo. Ibyo ari byo byose, nubwo abaturage bakomeje kuvutswa uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure icyo batekereza, nta gushidikanya ko abenshi mu Banyarwanda barambiwe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bwubakiye ku bwicanyi n’ikinyoma ; bityo rero, bene Kanyarwanda bazashirwa ari uko ubwo butegetsi ruvumwa busezerewe burundu, bugasimburwa n’ubutegetsi buzima, bwubahiriza koko amahame ya demokarasi no kurengera ikiremwamuntu, kandi bugashishikariza Abanyarwanda kubana mu bumwe n’ubwubahane.

6.Ishyaka RDI rirashimira by’umwihariko Abari n’Abategarugori b’Abanyarwanda bakomeje gutinyuka kuvugisha ukuri ku bibazo by’igihugu cyacu, bakaba bagomba gushyigikirwa n’abantu bose bashyira mu gaciro kandi bifuriza u Rwanda amahoro arambye. Ishyaka RDI ryongeye kandi gusaba urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri imbere mu gihugu no hanze yacyo, kwima amatwi disikuru zibacengezamo ingengabitekerezo y’amoko, hagamijwe kugumisha bamwe mu bucakara.

Ahubwo abasore n’inkumi nibahagaruke, bagire uruhare rugaragara mu guharanira impinduka yihuse, kugirango biteganyirize ejo hazaza heza, dore ko urubyiruko ari rwo rugomba kwitegura gufata ubuyobozi mu bihe biri imbere. Aha twakwibutsa ko u Rwanda Rwiza RDI iharanira, ari igihugu kirangwa n’ubwisanzure bwa buri wese, ubutabera burengera uburenganzira bwa muntu, na politiki ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ishingiye ku kuri kw’amateka y’igihugu cyacu, kandi ishyira imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abaturage.

7.Mu minsi ya vuba, Ishyaka RDI rizageza ku Banyarwanda ikiganiro mbwirwaruhame, kizarushaho gusobanurira Abanyarwanda ibibazo bikomeye igihugu kirimo, n’ingamba zigomba gufatwa mu guharanira impinduka y’ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro.

 

Bikorewe mu Busuwisi tariki ya 26/02/2021,
 kandi bishyizweho umukono na

Mbonimpa Jean-Marie

Umunyamabanga Mukuru
w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments