Rwanda : Isi yose irasaba Paul Kagame gukora ibishoboka byose akerekana umusizi «Innocent Bahati » wanyerejwe !

Umusizi Bahati Innocent

Abanditsi, abanyabugeni, n’abasizi barenga 290 bo muri Africa, Aziya, Uburayi na Amerika zombi bandikiye perezida w’u Rwanda bamusaba gukurikirana ibura ry’umusizi Innocent Bahati « mu nyungu z’uburenganzira ku buzima bwe, ubwisanzure, no kubaho neza ».

Abo mu muryango wa Innocent Bahati bavuga ko kuva tariki 07 Gashyantare(2) 2021 yaburiwe irengero ubwo yari yagiye mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo guhura n’umuntu. Uwabanaga na Bahati yabwiye BBC ko ejo kuwa mbere – ubwo hari hashize umwaka bamubuze – bongeye kubaza ibye urwego rukurikirana ibyaha rukababwira ko « nta makuru mashya [ye bafite] » kandi ko « bakomeje kumushakisha« .

Abanditsi bageneye inyandiko yabo Perezida Paul Kagame barimo abazwi cyane : John Maxwell Coetzee, Haruna Kuyateh, Angye Gaona, Catherine Dunne, Margaret Atwood, cyangwa Burhan Sonmez ukuriye ihuriro ry’abanditsi ku isi na PEN International. Inyandiko yabo igira iti: « Tuzanye iki kibazo ngo ucyiteho, dusaba ngo hakorwe ikihutirwa, kuko umwaka umwe urashize, Bahati akomeje kubura kandi n’uko amerewe ntibizwi« .

Bongeraho ko bafite impamvu zifite ishingiro zo « kwibaza ko kubura kwa Innocent Bahati gufitanye ihuriro n’ubusizi bwe n’imvugo inenga bimwe mu bibazo byugarije abanyarwanda. »  Aba banditsi bavuga ko bamenye amakuru ko Bahati yigeze kubura nanone mu 2017 nyuma yo kwandika amagambo anenga kuri Facebook, ariko « nyuma y’iminsi yaje kuboneka, basanze  afungiye muri kasho ya polisi« . Abo banditsi bavuga ko « nubwo nta cyaha yarezwe, yafunzwe amezi atatu nta rubanza rubayeho, nyuma aza kurekurwa gusa bisabwe  n’urukiko. »

Dufite icyizere ko agihumeka

Illuminée Iragena yabuze mu 2016 na Eugène Ndereyimana nawe yabuze mu kwa karindwi 2019 bombi bari abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, ubu ntibaraboneka (photo internet).

Junior Rumaga ufata Bahati nka mukuru we mu busizi kandi babanaga nk’abasore mu nzu imwe i Kigali mbere y’uko abura, avuga ko Rwanda Investigation Bureau (RIB) yababwiye ko « nta kiragerwaho, bagikurikirana. » Bahati Innocent ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, nka «Imana ya Sembwa, Urwandiko rwa Bene Gakara » n’icyo yaherukaga gusohora yise «Mfungurira».

Abo mu muryango we bavuga ko bigoye kuba bacyeka ko Bahati yagiye mu mahanga atavuze kuko igihe yaburiye imipaka y’igihugu yari ifunze kubera Covid. Mu gihe bategereje inkuru ku ibura rye, Rumaga avuga ko abe n’inshuti ze bakora ibishoboka mu gusigasira ibihangano bye « hatagira ubikoresha mu nyungu ze bwite« .

Rumaga avuga ko nk’umuryango n’inshuti ze bagifite icyizere ko Bahati yaba agihumeka, nubwo ngo batashimangira icyo kizere kuko batazi aho ari. Ati: «Dutekereza ko hari icyabaye twaba twarakimenye, ngiyo impamvu iduha icyizere ko yaba akiriho ahubwo tukagira impungenge z’uburyo amerewe kuko igihe gishize ari kinini. Icyo cyizere nicyo gituma dusaba ko kumushakisha byashyirwamo imbaraga kurusha izashyizwemo mu bihe bishize. »

Iyi ni inkuru ya BBC – Gahuzamiryango

119 Comments

  1. That is a really good tip especially to those fresh to the blogosphere.
    Short but very precise information… Appreciate your sharing this one.
    A must read article!

  2. Somebody essentially lend a hand to make severely posts I would state.

    That is the first time I frequented your web page and up to now?

    I amazed with the analysis you made to make this particular publish incredible.

    Great process!

  3. This is really interesting, You are an overly skilled blogger.
    I’ve joined your rss feed and sit up for looking for extra
    of your great post. Additionally, I’ve shared your website in my social networks

  4. Howdy! I know this is kinda off topic but I was wondering if you knew where I could locate a captcha plugin for my comment form?
    I’m using the same blog platform as yours and I’m having trouble finding one?

    Thanks a lot!

  5. you are actually a good webmaster. The web site loading
    pace is amazing. It sort of feels that you are doing any unique
    trick. In addition, The contents are masterpiece. you’ve done a wonderful activity in this topic!

  6. Do you have a spam issue on this website; I also am a blogger, and I
    was wanting to know your situation; we have created some nice practices and we are looking to exchange methods
    with other folks, why not shoot me an email if interested.

  7. I don’t know whether it’s just me or if perhaps everyone else experiencing problems with your site.

    It appears as though some of the written text in your posts are running off the screen. Can somebody else please comment and let me
    know if this is happening to them as well? This could be a issue with my web browser because I’ve had this happen previously.
    Cheers

  8. I visited many websites, but yours is probably the most interesting I found, and your article "Rwanda : Isi yose irasaba Paul Kagame gukora ibishoboka byose akerekana umusizi «Innocent Bahati » wanyerejwe !" is very interesting ! Keep going 🙂 And have a look to my new website : https://www.taobao.fr/ !

  9. ariko kuki abategetsi b’u Rwanda bigiza nkana,bigira nyoni nyinshi bashaka kujijisha? nawe se yarimanitse n’amashuka? Byarangira ngo barashaka kwakira inama ya Commonwealth! abanyamakuru barafunze,abanyapolitike barafunze,abantu baburiwe irengero…Nzabandora1

Les commentaires sont fermés.