Rwanda: Iterambere ry’agatangaza muri Afurika rishingiye ku gitugu

Kuri iki cyumweru taliki ya 29/08/2021, televiziyo y’Abafaransa yitwa M6 yatambukije ikiganiro yise  » Rwanda: un miracle africain à marche forcée« , tugenekereje mu kinyarwanda tukaba twakita :  » Rwanda: Iterambere ry’agatangaza rishingiye ku gitugu ». Icyo kiganiro kikaba kigaragaza ko isuku n’umutekano bigaragara mu mujyi wa Kigali ari agakingirizo gakingwa mu maso y’abashoramari b’abanyamahanga kugirango bashore imari yabo mu Rwanda no kugaragariza amahanga isura nziza y’ubutegetsi bwa FPR  hagamijwe guhisha ubukene n’ n’imikorere mibi y’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bimereye nabi rubanda!

Nubwo imihanda ya Kigali irimo isuku idasanzwe, ahantu hose hakaba hari abasilikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano, imisoro ikaba iri hasi, ikoranabuhanga mu itumanaho rikaba riri gutera imbere, amahoteli meza ari ku rwego rw’amahoteli y’Iburayi akaba agaragara mu mujyi wa Kigali, iryo terambere rihishe ibibi byishi leta ya FPR ishaka guhisha amahanga. Mu Rwanda nta munyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi uharangwa, abenshi muribo barafunzwe abandi baburiwe irengero, abaturage barindishijwe imbunda nk’inyamaswa z’inkazi; nta muntu ushobora kunenga ubutegetsi buriho, iyo umuntu agiye kuvuga arakebaguza kugirango arebe ko ijisho ry’icyama ritari kumureba….

Muri iyo suku yo mu muhanda no mu magorofa mashya, hihishemo abana barara muri ruhurura, abo bana bakaba bahigwa bukware n’inkotanyi zibakura aho bihishe hose zikajya kubafungira ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu kugirango abanyamahanga batababona bigatuma isura y’igihugu ihindana! Ikirwa cy’Iwawa,  cyahindutse gereza yo gufungiramo urubyiruko rukennye! Urwo rubyiruko ruri ku Iwawa rubayeho mu buzima bubi cyane, rurakubitwa ndetse bamwe bakicwa bikarangirira aho! Nubwo urubyiruko rw’Iwawa rwateguwe neza kugirango rugaragarize Abanyamakuru b’abafaransa ko rubayeho neza, ntibyabujije abo banyamakuru kumenya ko umwe muri urwo rubyiruko wagiranye nabo ikiganiro yahuye n’akaga gakomeye aho yashinjwaga n’umuyobozi w’iyo gereza ko atisobanuye neza! Abaturage basenyewe amazu na FPR batinye kuvugana n’itangazamakuru ry’Abafaransa kuko bashobora no kwicwa!

Mu kurangiza icyo kiganiro, abanyamakuru ba M6 berekanye ko ubumwe n’ubwiyunge ari inzozi mu Rwanda kuko nyuma y’ikiganiro bagiranye n’abatutsi bacitse ku icumu, umwe muribo yavuze ko nubwo havugwa ko abantu babariranye ko we abona ibyo ari amagambo gusa, mu byukuri nta kubabarira kwabayeho! Muri macye iki kiganiro cya M6 kikaba cyerekana ko leta ya FPR na Paul Kagame bahinduye u Rwanda nka za mva Yezu avuga muri Bibiliya zisigwa ingwa y’umweru inyuma zikagaragara neza nyamara imbere zaraboze! Umujyi wa Kigali nawo FPR yarawutatse karahava kugirango yereke amahanga ko igihugu ari cyiza cyane nyamara mubyukuri abagituye ari imirambo!

Kanda aha ufungure icyo kiganiro cyose kuri M6

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.