Rwanda: Itsembatsemba rya bucece ku bagororwa bari mu magereza anyuranye

Mu gihe abanyarwanda bari gusenyerwa amazu bagashyirwa ku gasi nk’amatungo, abandi bakaba banyerezwa buri munsi n’abicanyi ba FPR- Inkotanyi nyuma imirambo yabo igatoragurwa mu mazi aho iba yajugunywe; ikibazo cy’inzirakarengane zifungirwa ubusa zikaba ziri kwicirwa mu magereza hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka ntabwo kivugwa!

Igiteye agahinda kurushaho ni uko abakozi ba Leta y’abicanyi ba FPR aribo bacunga amagereza izo nzirakarengane zijya kwicirwamo aribo bari gutabaza abagiraneza bo mu madini anyuranye kugirango bagoboke izo nzirakarengane bafungiye mu mazu y’urupfu (Gereza) aho gutabaza iyo ngirwa-leta yabafunze ngo abe ariyo ibaha ibibatunga! Urugero rutangaje ni ibaruba umuyobozi wa gereza ya Gicumbi  Bwana Innocent IYABURUNGA yandikiye umuyobozi w’itorero ry’ADEPR rya Byumba amusaba inkunga y’ibiribwa byo guha abagororwa bari kwicwa n’inzara!

Ntabwo byumvikana uburyo abitwa abayobozi b’igihugu bafunga abantu maze bagaterera iyo, ntibabahe izo nzirakarengane ibyo kurya kugirango bose bicwe n’inzara, muri macye, umuntu wese ufunzwe na FPR Inkotanyi aba ahawe igihano cyo kwicwa urupfu rw’agashinyaguro! Ese iyi yo ntabwo ari jenoside? 

Nyuma y’aho uyu muyobozi wa gereza ya Gicumbi yandikiye ibaruwa amatorero asabira abagororwa ibyo kurya kuko bari kwicwa n’inzara, Leta y’abicanyi ya FPR-Inkotanyi yahise imufata nawe imujugunya muri gereza ngo kuko yasebeje igihugu! Abayobozi b’amagereza bakorera iyi leta y’abicanyi bagomba kwegura bose bagahunga igihugu niba badashaka kuzabazwa ubwicanyi buri gukorerwa mu magereza naho ubundi kwicecekera bigaragaza ko ari abafatanyacyaha n’aba bicanyi b’inkotanyi.

Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi, CSP Iyaburunga Innocent, amaze iminsi afunze nyuma y’uko hasakaye amakuru y’uko ari we watabarije imfungwa n’abagororwa bafite ikibazo cy’imirire mibi

Inkuru irambuye ku ifungwa rya CSP Innocent IYABURUNGA mushobora kuyisoma mukanze aha

S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Moses
28 septembre 2020 12 h 13 min

Pays des mille collines oui!

Mais pays des mille problèmes, comme l’a dit le pape Jean Paul II, lors de son unique voyage au Rwanda.

La “réconciliation nationale” est rêve.

Mu by’ukuri, ntabwo ari RPF ibyifuza. Question de profit.