Rwanda: Iyo Koronavirusi yifatanyije na virusi y’ubutegetsi bubi, bibyara “imvururu”!

Abaturage bafite inzara kubera ibyemezo by'ubutegetsi bibasaba kuguma mu nzu bafungiwe muri stade Amahoro nyuma yo kubeshywa ko bagiye gufata ibiribwa!

Icyorezo cya Koronavirusi mu Rwanda gikomeje kwiyongera; mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa hagaragaye umuntu umwe wafashwe n’iyo virusi avuye mu mahanga, ubu kuri iyi taliki ya 30/03/2020, umubare w’abarwaye Koronavirusi “COVID-19” mu Rwanda umaze kugera ku bantu 70. Icyo cyorezo cya Koronavirusi kikaba cyaraje gutiza umurindi virusi y’ubutegetsi bubi imaze imyaka 26 mu Rwanda!

Mu gihe Koronavirusi itaragira umuntu ihitana mu Rwanda muri ibi byumweru 2 bishize, Virusi y’ubutegetsi bubi bwa Kagame imaze guhitana abantu 4: abantu babiri biciwe i Nyanza barashwe n’inkoramaraso z’igipolisi cya Kagame, umuntu umwe yicwa n’ingona ubwo yari afungiye mu nzu ye maze agasohokamo agiye kuvoma amazi muri Nyabarongo ingona igahita imwica naho umuntu wa kane wishwe n’ubutegetsi bubi akaba ari Niyonzima Salom ukomoka muri Rubavu ku Gisenyi wishwe n’abaturage bitewe n’uko yibye igitoki kubera inzara!

Mu Rwanda rwa Kagame igitoki kiruta ubuzima bw’umuntu! Uyu Niyonzima yishwe n’abaturage azize kwiba igitoki!

“Akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve”

Uwo ni umugani wa kinyarwanda utwibutsa ko igihe umuntu amerewe neza afite n’ubushobozi ariko akirengagiza gufasha abakene, iyo igihe cy’ibyago kimugezeho abura umuntu umutabara. Uyu mugani twawucira leta y’abicanyi b’i Kigali twita “AKAGA-94″. Iyo leta imaze igihe yarafashe ingamba zo kwicisha abanyarwanda inzara: Kurandura imyaka mu murima, gutema intoki, gutegeka abanyarwanda guhinga igihingwa kimwe, kubategeka guhinga imbuto mvamahanga zahinduwe (OGM) n’izindi ngamba nyinshi zateje inza ya “NZARAMBA”.

Muri iki gihe Koronavirusi ikaba yaraje gusonga abanyarwanda, ariko kuribo bakaba basanga virusi y’ubutegetsi bubi ariyo ibateye ubwoba kurusha Koronavirusi! Ikigaragara ni uko leta y’abicanyi b’i Kigali iri kuvuga ururimi abaturage batari kumva! Fungura amashusho ari hasi aha wirebere uko ikinyoma cya virusi y’ubutegetsi bubi abaturage bamaze kuyitahura ubu bakaba barayimye amatwi!

Babivuze ukuri, “virusi ntishobora kwica indi” ariko ishobora kuiyitesha umutwe! Iyo urebye imikorere ya virusi y’ubutegetsi buri mu Rwanda ubona yarataye umutwe kubera Koronavirusi! Ubu noneho virusi y’ubutegetsi bubi buri mu Rwanda irashaka guhindura abanyarwanda nka za mbeba bakoreraho ubushakashatsi bwo gushaka umuti w’icyorezo! Kagame Paul amaze kumvikana n’umujyanama we witwa Clet Niyikiza ufte ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi kitwa “Leaf Pharmaceuticals” gikorera ubushakashatsi ku banyarwanda bwo gushaka umuri ufasha abarwayi ba coronavirus guhumeka neza badakoresheje imashini kuko zihenda!!

Ibi byose Kagame arimo gukora birerekana ko harimo guta umutwe, kuko ibyiza ni uko yashaka ibiribwa bihagije bigomba guhabwa abanyarwanda kuko inzara ariyo ibamereye nabi kurusha coronavirus! Kenshi Kagame yiyita intare ariko ntazi ko intare iteshwa umutwe n’ingunguru irimo ubusa! Muri iki gihe virusi 2 zihanganye (COVID-19 na AKAGA-194), ibyatsi (abaturage) nibyo bihababarira! Aya mashusho ari hasi aha arashushanya uburyo intare Kagame imerewe muri iki gihe:

Intare yananiwe kwikura mu ngungura kandi muzi imbaraga iba ifite!

Veritasinfo ifite amakuru ihabwa n’abaturage bashonje cyane bari mu mujyi wa Kigali ndetse n’ibinyamakuru byigenga byemeza ko abo baturage bari guhabwa ibiribwa n’abagiraneza b’abaturage bagenzi babo ariko leta ya Kagame ikaba iri kwiyitirira icyo gikorwa, ikagicuruza mu mahanga igenda ivuga ko iri guha abanyarwanda ibiribwa!

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments