Rwanda : Kabuga Félicien ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yafatiwe i Paris mu Bufaransa

Kabuga Félicien

Inkuru “veritasinfo” ikesha ikinyamakuru cy’abafaransa “Express”iramenyesha  ko Kabuga Félicien ufite imyaka 84 y’amavuko  akaba ashinjwa icyaha cyo gushinga umutwe w’interahamwe zagize uruhare runini muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa.

Kabuga Félicien akaba ari umwe mu bantu bakomeye bamaze igihe bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda akekwamo kugiramo uruhare. Kabuga ashinjwa kuba yarakoresheje umutungo yari afite muri  jenoside yabaye mu Rwanda. Kabuga akaba yari amaze imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, none mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16/05/2020, Ubushinjacyaha bw’i Paris ndetsetse n’ubuyobozi bwa jandarumeri y’abafaransa bikaba byashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko Kabuga Félecien yatawe muri yombi afatiwe hafi y’umujyi wa Paris mu Bufaransa.

Kabuga Félicien akaba yari atuye mu mujyi wa “Asnières-sur-Seine” (Hauts-de-Seine)  ku mazina y’amahimbano, akaba yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi bikozwe n’ishami ry’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rw’Arusha TPIR , iryo shami rikaba rishinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’urwo rukiko.

Iyi ni inkuru ya “Express” yashyizwe mu kinyarwanda na “Veritasinfo”.

avatar
250
  S’abonner  
Notifier de