Rwanda : Kagame ageze aho ashakira amata ku kimasa ! Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya aramagana abasebya Lungu!

Bwana Chishimba Kambwili umukuru w'ishyaka rya NDC muri Zambiya

Bwana Chishimba Kambwili, umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya rya NDC, aramagana bikomeye abantu bari inyuma y’umugambi wo gusebya no guharabika perezida wa Zambiya Edgar Lungu, aho bamuhimbira icyaha cyo gutera inkunga umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kigali kugirango uwo mutwe ushobore kugaba ibitero ku Rwanda.

Ku wa mbere taliki ya 13/07/2020, Bwana Callixte Nsabimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ari kwiregura ku byaha 17 aregwa, yabwiye urukiko ko Bwana Lungu perezida wa Zambiya yahaye uwo mutwe ibihumbi 150 by’amadolari yo kubafasha mu kugaba ibitero ku Rwanda. Ibi Sankara akaba yarabivuze kuko ari gukorerwa iyicarubozo rikomeye kugirango atange amakuru leta  ya Kigali ishaka ko avuga. Bwana Kambwili akaba asanga ubwo buryo bwo gukora politiki bugayitse kandi budashyira mugaciro ngo burebe ingaruka mbi bushobora gutera kuko imikorere nk’iyo ishobora gukurura ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu byombi mu gihe itangazamakuru ryakomeza kwamamaza inkuru z’ibinyoma nk’ibyo !

Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Zambiya akaba yavuze ko ibyavugiwe mu rukiko mu gihe Sankara yaburanaga ari ibihuha ; akaba yabibwiye radiyo BBC muri aya magambo, yagize ati : « Kimwe na perezida ubwe, natwe twabisomye mu binyamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko hari umuntu wamuvuze, nta makuru ahagije dufite, ntituzi neza ukuri ku byavugiwe mu rukiko ». Bwana Kambwili akaba yavuze ko abanyepolitiki bagomba kugira aho bagarukira ntibakomeze gukora politiki yo guhimbira umukuru w’igihugu wa Zambiya inkuru z’ibinyoma kugirango bashobore kwigarurira urubuga rwa politiki !

Bwana Kambwili wanabaye  ministre w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu yavuze ko n’ubwo afite ibintu byinshi atumvikanaho na perezida Lungu ntabwo yemera ko Perezida wa zambiya ashobora kwishyira ku rwego rwo hasi cyane rwo gutera inkunga umutwe urwanya igihugu cy’amahanga ! Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru « ZNBC News » gikorera i Lusaka muri Zambiya, Bwana Kambwili yavuze ko amafaranga avugwa muri icyo kinyoma cyo gutera inkunga uwo mutwe adashobora gukora intambara !

Bwana Kambwili yasabye itangazamakuru ko rigomba kujya rishishoza rikabanza gusuzuma neza amakuru ritangaza bityo ibyo bikaba bigomba kurifasha kwirinda gutangaza ibinyoma n’ibihuha.

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
kalisa
kalisa
16 juillet 2020 10 h 22 min

Sankara yarapfuye harivugira FPR ifite ambassades muri Zimbabwe,SA,Zambia,Angola,Mozambique na DRC.Bafite amafaranga yo gutera inyoni!!!