Rwanda: Kiliziya Gatolika yabaye insina ngufi RuPFuperi (RPF) icaho amakoma asasira politiki y’ubwicanyi! (Padiri Jean Bosco Mihigo Nsengiyumva).

Muvandimwe Claudine, uru rutonde rw’Abihayimana bishwe ni rurerure. Kugeza mu mwaka w’1995 twabaruraga abagera 248 bishwe; ni ukuvuga ko uwo mubare warengaga kimwe cya kabiri (½) cy’Abihayimana  Kiliziya y’U Rwanda yari ifiye icyo gihe. Ntutangazwe n’uko uriya mubare w’Abihayimana bishwe utarimo abandi bakomeje kwicwa nyuma yaho. Twavuga nka ba Padiri Dominique Karekezi, wayoboraga INATEK, wishwe urw’amarabira. Hari abakeka ko yishwe hagamijwe gusenya no kwigarurira universite yayoboraga; ibyo bakabivugira ko batari bushobore kuyisenya cyangwa kuyigarurira uriya mupadiri akiriho. Uru rutonde kandi rwakozwe Padiri Emmanuel Rutsindintwarane atarapfa. Uyu mupadiri nawe babeshye ko yishwe na Covid-19; nyamara hari abavuga ko yaba yarahawe utuzi (uburozi), azira ko yatabarije umushumba we abaza impamvu bamubuza kujya kwivuza.

Kiliziya Gatolika rero yabaye insina ngufi; mu by’ukuri yapfushije ubugira kabiri kandi yicwa ubugira gatatu. Yapfushije inshuro ebyiri kuko bamwe mu bana bayo bishe abavandimwe babo nk’uko Gahini yishe Abeli. Ikibabaje kandi giteye agahinda abicanyi, bamaze kurarika imbaga, mu gihe bashakishaga uwo basiga icyasha, bahereye kuri Kiliziya bayishinja kuba umwicanyi. Ndetse kugeza n’uyu munsi barakomeje, kuburyo bamwe mu bayoboke ndetse n’abayobozi ba Kiliziya bagifite ipfunwe baterwa n’ayo magambo y’urukozasoni.

Kuri iyi ngingo yo gupfusha kabiri, hari aho bigera bigahinduka umwanda; cyane cyane iyo tubonye ko Kiliya yishwe gatatu. Koko rero yarapfushije ntiyahamba. Yariciwe ntiyayagirwa cyangwa ngo ikore ikiriyo. Ahubwo abagize uruhare mu kuyicira abayobozi n’abayoboke bayisiga icyasha. Nuko bayita umwicanyi, kandi bazi neza ko bayibeshyera. Bamwe mu bayobozi bayo bararuca bararumira kugira ngo bamare kabiri. Ese aho si ibyo Bikira Mariya, Umugabekazi wa Kibeho yatuburiraga, atubwira ko ukwemera n’ubuhakanyi bizaza biri kumwe?

Cyakora rero, kuvuga ko Kiliziya gatolika yabaye insina ngufi #RuPFuperi (RPF) icaho amakoma isasiza politiki yayo y’ubwicanyi, bigaragazwa n’urutonde rw’abari mu nzego z’ubuyobozi muri Kiliziya bishwe, cyane cyane abaguye i Gakurazo. Kuba kugeza ubu bimeze nkaho nta cyabaye, ni ikimenyetso cy’uko urugamba rukiri rurerure mu nzira yo kuvuga ibyabaye. Nta kuntu Kiliziya y’u Rwanda izavugira abayoboke bayo batabarika batikiriye muri gahunda ndende igamije kurimbura imbaga, itamaganye kwigwizaho umutungo, ndetse no kwima ingoma yubatse hejuru y’imirambo n’ingongo #RuPFuperi (RPF) yararitse, ikoresheje imbunda, udufuni, amarozi, impanuka, akandoyi; n’ubundi buryo bwinshi abicanyi bakoresha.

Tugarutse ku gitekerezo twatanze cy’uko Kiliziya Gatolika yabaye insina ngufi, reka twibande ku rutonde rw’abihaye Imana, atari uko twiyibagije abandi bantu nabo bishwe tukaba dutegereje ko ukuri n’ubutabera bihabwa izo nzirakarengane.  Ku rutonde rw’abihaye Imana bishwe harimo:  Abepiskopi bane (4) n’ Abapadiri 103. Ni ukuvuga abapadiri 100 babarizwa mu bapadiri bwite ba za Diyosezi 9 zo mu gihugu; ndetse n’abandi batatu (3) bo mu miryango y’abiyeguriye Imana. Harimo kandi abafureri 47 babarizwa mu miryanfo irindwi (7). Abayozefiti  29, Abafaransiskani babiri (2), Abamariste batandantu (6), Abafureri b´Umusaraba mutagatifu bane (4), Abafureri b’Impuhwe batatu (3), Abamonaki ba mutagatifu Benedigito babiri (2), n’umufureri w’urukundo umwe (1).

Muri uru rutonde rw’abo twashoboye kumenya, dusangamo kandi Ababikira 65 bababarizwa mu miryango 11. Ni ukuvuga Ababikira bo mu Benebikira 10, Ababikira b’Umushumba mwiza 13, Ababikira bo mu muryango w’Abizeramariya 11, ababikira b’Ababenedigitina 8, Ababikira bo mu muryango w’Umugabekazi wajyanywe mu ijuru  (Assomptionistes) batandatu (6), Ababikira b’Abagiraneza b’i Namur babiri (2), Abamisiyonari bo muri Afurika babiri (2), Abakobwa bo mu muryango b’Abagiraneza babiri (2), umubikira umwe (1) wo mu bihaye Imana mu Batabazi ba Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza (Auxiliatrices), n’umubikira umwe (1) wo mu bavandimwe bato ba Yezu.

Ntidushobora kwibagirwa abalayiki 30, nabo biyeguriye Imana babinyujije mu miryango itatu. Harimo Abafasha b’abepiskopi mu ikenurabushyo 20, Abarimu umunani (8) bo mu muryango w’ubuzima n’amahoro (Vita et Pax), ndetse n’Abarimu babiri (2) mu muryango wa Mutagatifu Bonifasi. Aba bose, iyo wongereyeho miliyoni zirenga ebyiri, zigaragara ku ikarita yerekana ahantu hakorewe ubwicanyi, yatangajwe muri iyi minsi na Bwana Yohani Damasenti Rugomboka, uhita wumva neza ko abateguye irimburambaga ryakorewe mu karere k’Ibiyaga Bigali by’Afurika, ndetse n’irimburabanyarwanda (abahutu, abatwa, abatutsi) bakoze ibintu bateguye bitonze. Ku buryo kubavuguruza bya nyabyo bidusaba guhagarara ku kuri, nyuma  tugasaba ubutabera tutarambiwa. Biradusaba kandi guteganya no kwitegura kubabarira, bityo tukubaka u Rwanda rutandukanye n’urwo abicanyi bashaka kuturaga.

Nta waremewe kwicwa nk’uko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwica! Uwishwe wese tugomba kubaza impamvu yishwe, cyane cyane, mu gihe tuzi abamwishe. Uwishe wese agomba kudusobanura icyamuteye gukora ayo mahano. Kuko bamwe mu bicanyi baracyariho. Ndetse hari n’abishyira mu mibare y’abashobora kuyobora u Rwanda nyuma ya #RuPFuperi (RPF)! Oya, abo bose nabo nibumve amagambo Imana yabwiye Gahini:

«Uhoraho ati : Wakoze ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. 11 Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. 12 Nuhinga ubutaka, ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.»

Ntabwo twakubaka u Rwanda twifuza mu gihe abamennye amaraso bakitwihishemo. Amaraso y’abihayimana n’ay’abandi bose bishwe n’inkoramaraso aratabaza. Kiliziya Gatolika mu Rwanda nikomeza kuba insina ngufi icibwaho amakoma n’abanyaplolitiki b’inkoramaraso izaba ibaye umufatanyacyaha.

Padiri Jean Bosco Mihigo Nsengiyumva

15 Comments

  1. Sasa ubutegetsi bwanyu kwarubwo umuhoro gutegeka wica abaturage ushaka kubamaraho ntabutegetsi tuzabaha tuzajya tubashyira muri leta ariko pouvoir total wapi wapi nindi ntambara yaba uwabikora wese

  2. L’Eglise catholique au Rwanda est devenue une branche du FPR. C’est Kagame qui nomme les évêques. Il a approuvé préalablement la nomination du cardinal par le Pape, père Jésuite. Il convient de préciser que c’est une constante historique, les Pères Jésuites comme la France au surplus, ont toujours été pro-Tutsi. Il n’y a donc aucune surprise que le Pape nomme cardinal un oligarque du FPR à savoir Kambanda Antoine et père de deux enfants, selon les rumeurs qui restent à vérifier quant à leur crédibilité. La parfaite illustration est le refus du supérieur des Jésuites d’aider la Toute Jeune République Rwandaise aux fins de création d’une université nationale dont la mission était de former urgemment des cadres dont notre pays avait besoin. Par contre, les mêmes Jésuites ont proposé au gouvernement tutsi burundais de l’aider à créer une université nationale alors qu’ils venaient d’opposer une fin de non-recevoir au Président Kayibanda.
    L’Eglise catholique rwandaise a d’autres missions que celles de faire son travail qui constitue sa raison d’être. Les évêques rwandais sont les serviteurs et obligés du FPR et nullement les serviteurs de Dieu. La singularité du régime Kagame est sa cruauté impunie à l’encontre des Rwandais. Alors que les méfaits de Kagame et les siens sont de notoriété publique, force est de constater le silence de tombeau des évêques d’une part et du cardinal soi-disant serviteur de Dieu d’autre part. Leur silence constitue l’approbation des méfaits iniques et sui generis de Kagame et autres. L’attitude et les agissements des dirigeants de l’Eglise catholique rwandaise ont pour effet, la disqualification en tant que prélats et hommes de Dieu. Ils sont les associés des prédateurs qui ont transformé le Rwanda en patrimoine personnel et experts de renom dans le domaine de broyages des Rwandais aussi bien Hutu que Tutsi, indifféremment d’âge et de sexe. Certains évêques ont notoirement de enfants et petits enfants. Ils osent pourtant aller devant les fidèles pour prêcher: faites ce que je dis et ne faites pas ce que je fais. Aucun homme pourvu de discernement ne peut accorder une moindre crédibilité à leurs paroles. Les maux dont souffrent notre pays au premier rang la décadence morale, la hautes expertise dans les détournements de deniers publics par les oligarques y compris les dirigeants de l’Eglise catholique rwandaise et la déshumanisation des milliers des Rwandais sont très profonds. Les futurs dirigeants rwandais auront un travail immense à faire. Il faudra plusieurs années pour redresser le Rwanda.

  3. “Cardinal Antoni KAMBANDA” agomba kuzajyana na mwene wabo “Kagome PILATO”! Ntabwo bagomba kuzasigana dore ko, bombi ari ba « BASHIMIRA MU IRIRO »! Ibyo wabakorera byose, ntibanyurwa ahubwo, bakwitura inabi gusa. Aba « BASAYGA ba KAGUTA »! Uretse « UBUGOME NDENGA KAMERE »! Ubundi nta kiza na kimwe bavanye mu “BUSAJYA kwa PAPA wabo MUSEVENI”! Ntibazibeshye ngo bahunge, kuko tuzabakurikirana aho bazajya hose ku isi yose! Keretse nibajya inyuma y’ISI! Nabwo tuzabakurikirana tubahane, ntabwo tuzabareka! Uretse ko, twebwe tutazabica.

  4. Cardinal Kambanda kuva ari kwísonga ya Kiliziya Gatolika izakomeza kuba igikoresho cya FPR. Kuki adasaba ko abasenyeri biciwe hariya i Gakurazo hafi ya Byimana na Bukomero bashyingurwa mu cyubahiro hakurikijwe imihango ya Kiliziya? Ubonye ngo Kambanda yemere ko Cathedrale yubakwa hariya hahoze 1930,ese azi imirambo azataburura natangira gusiza hariya inyuma ya gereza?

  5. Ngo Inkotanyi zizayobora u Rwanda ingoma igihumbi! Hanyuma se nyuma y’izo ngoma igihumbi zizayobora bizagenda gute? None se ko Inkotanyi zagize Abanyarwanda benshi zasanze mu gihugu impunzi zitegereje ko nabo bazisuganya bagataha nabo bica Abanyarwanda bari mu gihugu nk’uko zabikoze? Iyo gatebe gatoki mubona izagezahe urwo Rwanda muyoboresheje imbunda?

    • Nonese Gasana ninde wababujije gutaha,abatashye baturutse no mubarwanya iyi leta,ntibayunganuwe mu gihugu cyabo? Ngo igihe muzisuganya? nonese ntihashize 27 mwisuganya ra, oya ntacyo bizabagezaho igihe cyose mushyize imbere ubwoko no kurimbura abadafite ibitekerezo bibi nkibyo mufite.

  6. Maze iyo mujya gukora politike mbi yanyu muzana ivangura dore ko ryabokamye, abagande bayoboye u Rwanda nibande? mbese mwumva abana barwo bari guhera ishyanga? Ese ko mutajta muvuga abo mwarimbuye. harya mutegereje kuyobora urwanda nibyo butekerezo byuzuyemo umwanda? oya pe n’Imana ntiyabyemera ingoma igihumbi kdi simbabeshya.

  7. Icyo mvuga kuri iyi nyandiko! Nuko ABICANYI ba MUSEVENI baduhekuye bayobowe na PILATO! Umunsi PILATO yavuyeho bazajyane na Cardinal Antoni KAMBANDA! Nta PILATO nta KAMBANDA. Ikindi ABAGANDA bamenye neza ko, u Rwanda ari GAKONDA NYARWANDA kandi ko, atari GAKONDO SAGYA, Babyumve neza! Niba badashaka kubyumva, UBUGANDA buzadusubize igipande cy’Igihugu cyacu badutwaye.

  8. Icyo mvuga kuri iyi nyandiko! Nuko ABICANYI ba MUSEVENI baduhekuye bayobowe na PILATO! Umunsi PILATO yavuyeho, Nta PILATO nta KAMBANDA. Ikindi ABAGANDA bamenye neza ko, u Rwanda ari GAKONDA NYARWANDA kandi ko, atari GAKONDO SAGYA, Babyumve neza! Niba badshaka kubyumva BUGANDA buzadusubize igipande cy’Igihugu cyacu badutwaye.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.