Rwanda : Kuki Kabarebe ashinja Paul Kagame wenyine icyaha cyo guhindura FPR-Inkotanyi ikimashini cy’ubwicani (Killing Machine) ?

Nuko Yezu ajyanwa kwa Pilato, ageze imbereye, Pilato aramubaza ati : « Ni wowe mwami w’Abayahudi ?», Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye». Nuko rubanda itera hejuru ibwira Pilato iti : «Undi mugabo ushaka ni uwuhe ko abyivugiye ?» Iki gisubizo Yezu yahaye Pilato gihuye n’igisubizo Kababere yahaye Abanyarwanda n’isi yose ku bwicanyi bwa Kagame n’Inkotanyi zose ! Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyeshuri wiga muri kaminuza ku byerekeranye n’akazi yakoze muri FPR, Kabarebe yaratandukireye maze avuga ikimuri ku mutima ; yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Paul Kagame yakoresheje inama y’abarwanyi baku ba FPR, maze ababwira ko FPR igomba kuba « Killing Machine – Ikimashini cyo kwica abantu»!

Iyo uganiriye n’abahoze ari abarwanyi ba FPR-Inkotanyi ukababwira ko ari abicanyi ruharwa, bagutera hejuru bavuga ko FPR ari umuryango mwiza, ko nta bwicanyi abawugize bakoze, ngo kiretse abarwanyi bawo bamwe bakoze ibyaha by’urugomo kandi ngo barabihaniwe ! Abashakashatsi n’abanyamakuru bakomeye barimo Dr Charles Onana, Judi Rever, Pierre Péan n’abandi benshi, bagaragaje ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’Inkotanyi burimo gutegura no gukora génocide mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ; ariko abo banditsi bose Inkotanyi zavuze ko bapfobya génocide yakorewe Abatutsi ! Intore zikomeye zirimo Bizimana Jean Damascène zo zigenda zivuga ko Inkotanyi ari abacunguzi b’abatutsi ndetse ko ziri hejuru y’Imana !

Nubwo bimeze gutyo ariko, ijambo rimwe gusa Kabarebe yavuze ryashimangiye ubwicanyi bwa FPR, rikaba  rivuguruza ibinyoma Bizimana yirirwa yigisha ! Mu kiganiro Kabarebe yagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza z’u Rwanda yavuze ko Inkotanyi zatangiye urugamba zirwana nk’ibyihebe, mu gusubiza ikibazo yabajijwe ku ruhare rwe mu rugamba rw’Inkotanyi , Kabarebe yavuzeko yari umusilikare mukuru ushinzwe gufasha Kagame mu gushyira mu bikorwa gahunda zose zerekeranye n’urugamba bakoraga, maze asoza, Kabarebe yagize ati : «…Kagame (excellence) yatanze amabwiriza mu myitozo ya RDF, kandi icyo umuyobozi avuze gihinduka itegeko, yaravuze ngo – ndashaka ko RDF ihabwa imyitozo maze igahinduka KILLING MACHINE (Ikimashini cyica abantu) kuburyo aho igomba kunyura hose nta kintu na kimwe kigomba gusigara!» (umva hasi aha mu majwi uko Kabarebe yabivuze).

Nyuma yo gushinja Kagame Paul kuba yaratanze amabwiriza ku Nkotanyi yo kurimbura imbaga, ku mbuga nkoranyambaga hatanzwe ibitekerezo binyuranye, muribyo tukaba twabahitiyemo ibitekerezo 3 bikomeye byatumye Kabarebe avuga aya magambo :

1)Paul Kagame ntawuhari cyangwa se ntabubasha agifite bwo gufata icyemezo ! Abazi Kagame neza bemeza ko Kabarebe adashobora gutinyuka kumushinja icyaha cyo kuba nyirabayazana w’ubwicanyi bwose bwarimbuye imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga kandi ubwo bwicanyi bukaba bugikomeza gukorwa n’Inkotanyi , ngo amusige amahoro ! Kuba Kabarebe yaratinyutse gushinja Kagame iki cyaha (Killing Machine) ni uko Kagame adahari cyangwa se akaba atagifite ubusha bwo kugira icyo yamutwara, Intare Kagame ikaba yarakutse amenyo cyera !

2)Amaraso arasama ! Mu muco wa kinyarwanda ndetse n’abahanga mu iyigamuntu (psychologie) bemezako umuntu wamennye amaraso y’inzirakarengane nta mahoro agira ku mutima, ko buri gihe ahorana ikidodo ku mutima n’ubwoba bidashira kandi ibyo akaba aribyo biranga Inkotanyi kubera amaraso menshi zamennye kandi zikomeje kumena.

Umukozi w’Imana, Marie Esther Murebwayire akaba yaratanze ibisobanuro birambuye kubyerekeranye n’amakuba Inkotanyi zizahura nayo bitewe n’ubwicanyi zakoze kandi zikomeje gukora ! Murebwayire agira ati : «Abapfuye bamariye iki abazima? Igisubizo ni uko umumaro wabo ari uwo gutesha umutwe abazima, kubateza ibibazo by’uburyo bwose nk’uko imirimo ya Satani iri, ari yo : kubima amahoro yo mu mutima, kubica umubiri (kuwangiza), kubarimburira ubugingo (Yohana 3:16; Yohani 10:10, Jean 10:10). Abazima se bo bamariye iki abapfuye? Igisubizo ni uko ntacyo babamariye, uretse kimwe ko baba bashaka kubasangayo byihuse.»

3)Impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda ! Abakurikirana hafi imyitwarire y’Inkotanyi muri iki gihe barabona ubutegetsi bwazo bugeze mu minsi ya nyuma, Kabarebe akaba abona igihe kigeze cyo kugezwa imbere y’ubutabera kw’Inkotanyi bityo ubwicanyi bwose bwazo akaba ashaka kubugereka kuri Paul Kagame wenyine ! Ibimenyetso bigaragaza ko impinduka y’ubutegetsi mu Rwanda iri hafi bikaba byigaragaza buri munsi, bimwe muri ibyo bimenyetso tukaba twavuga ibi bikurikira :

a)Ubutetsi bwa Amerika (USA) bushinja u Rwanda gutanga amakuru y’ibinyoma !

Kuba ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumaze imyaka igera kuri 30 bubikesha kuba bwarakingiwe ikibaba n’igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ariko aho ibintu bigeze muri iki gihe, icyo gihugu kikaba gitangiye gushyira hanze ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi nk’uko byagarajwe na raporo  y’ibanga y’umuryango mpuzamahanga OCCRP ugizwe n’abanyamakuru bibanda ku nkuru zicukumbuye. Uwo muryango uvugako urwego rw’ubugenzacyaha rw’Amerika-FBI, rwemeza ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rukorera k’ubutaka bw’Amerika ibikorwa by’ubutasi no kubeshya inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha by’Amerika!  u Rwanda rwatanze amakuru y’ibinyoma agamije guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR baba muri icyo gihugu (fungura amajwi hasi aha wumve iyo nkuru ku buryo burambuye).

b)Kugaba ibitero ku butaka bwa Congo mu izina rya M23 !

Inkotanyi zamenyereye gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Congo rubifashijwemo n’ibihugu bikomeye nk’Amerika. Iyo leta ya FPR igize ikibazo cyo kubona amafaranga ihita ishoza intambara muri Congo ikajya kwiba amabuye y’agaciro ari muri icyo gihugu ! Muri iki gihe ariko, leta ya Congo ndetse n’abaturage bayo barashaka gushyira iherezo kuri ubwo busahuzi bw’u Rwanda ! Leta ya Congo ikaba yarashoboye kwereka amahanga ko umutwe wa M23 ugizwe n’ingabo z’Inkotanyi kandi Congo ikaba yiteguye kurwana n’u Rwanda kugirango ikibazo cy’ubushotoranyi bwabwo kirangire burundu ! Indege y’intambara y’igihugu cya Congo yaguye ku Gisenyi kuri uyu wa mbere taliki ya 7/11/2022 yatitije Inkotanyi ; Congo ikaba yareretse Inkotanyi ko amazi atakiri yayandi kuburyo intambara ya M23 ishobora kurangirira i Kigali !

Muri iki gihe Abanyarwanda bari mu gihugu bari kwicwa, gufungirwa ubusa , kwamburwa imitungo yabo no gukorerwa ibikorwa by’urugomo binyuranye! Abo banyarwanda usanga barimo batakambira FPR ngo nibarenganura! None se ko FPR ari ikimashini kigomba kubica kikabarimbura burundu barumva yabarenganura ite? Ntacyo Kabarebe atakoze aburira Abanyarwanda ko FPR yaje kubasya! Abwirwa benshi akuvywa na beneyo, kandi ngo « Agapfa kaburiwe n’Impongo »!

Abanyarwanda bagomba gufata umugambi wo kwirengera  naho niba batabikoze bazashira bose!

Veritasinfo