Rwanda: Kuki leta y’inkotanyi yambuye Rusesabagina abanyamategeko bamuhaye?

Rusesabagina hagati y'abanyamategeko 2 yahawe na FPR

Abicanyi b’inkotanyi bakomeje gutega zivamo! Kuba Rusesabagina yarashimuswe n’inkotanyi, akaburanishwa n’abacamanza b’inkotanyi noneho akunganirwa n’abanyamategeko b’inkotanyi bikomeje kuba ihurizo kuri izo nkotanyi! Icyaha cy’iterabwoba cyo gushimuta Rusesabagina gikomeje kuzibyinisha muzunga! Kuri uyu wa gatanu taliki ya 06/11/2020 nibwo abakozi b’inkotanyi babiri aribo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza bivanye mu ikinamico ryo kubeshya ko bari kunganira Rusesabagina mu mategeko ahubwo bari bafite gahunda yo kumurindagiza no kwica dosiye y’urubanza rwe!

Nta kundi ziriya ntore z’abanyamategeko zari kubigenza uretse kwikura mu rubanza rwa Rusesabagina kuko bari bakabije kuba umuti w’amenyo! Kimwe mu bibazo bikomereye inkotanyi mu kibazo zishoyemo kuri Rusesabagina ni ukwerekana uburyo yageze i Kigali. Abo banyamategeko b’inkotanyi bahawe Rusesabagina bagerageje guhunga icyo kibazo ariko abanyamategeko 7 batanzwe n’umuryango wa Rusesabagina bavumbura uwo mutego maze batanga ikirego mu rukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC kuko inkotanyi zari zanze ko bakandagiza ikirenge mu Rwanda!

Kuba rero abanyamategeko b’inkotanyi bavuye mu maso ya Rusesabagina, birasobanura ko agiye kuburanirwa n’abanyamategeko yatoranyirijwe n’umuryango we badafite gahunda yo kumutega imitego. Inkotanyi zirarega Rusesabagina ibyaha byo gushinga umutwe wa gisilikare wa FLN urwanya ubutegetsi bwazo, nyamara mu kwezi kwa Kamena 2020, byagaragaye ko nta bubasha Rusesabagina yari afite kuri FLN, ibyo bikaba ari nabyo byatumye CNRD yitandukanya n’impuzamashyaka ya MRCD. None se Inkotanyi zifite ibimenyetso bigaragaza ko FLN ari ingabo za PDR mu gihe CNRD ivuga ko ari ingabo zayo?

Mu gihe Inkotanyi zikirwana n’ikibazo cyo gusobanura ibya FLN, abanyamategeko baburanira Rusesabagina bo bareze inkotanyi icyaha cy’iterabwoba gishingiye ku ishimutwa rya Rusesabagina. Ku italiki ya 31/08/2020 nibwo inkotanyi zigambye ko zifashijwe n’ibihugu byinshi by’amahanga zashoboye kugeza Rusesabagina i Kigali! Mu gihe gito cyane inkotanyi zisubiyeho zivugako nta gihugu cyazifashije gushimuta Rusesabagina ko ahubwo zamufatiye ku kibuga cy’indege cya Kanombe!  Icyo gisobanuro inkotanyi zitanga nacyo ntigisobanutse, none se Rusesabagina yageze i Kanombe ate? Inkotanyi se zashimuse indege yari arimo zirayiyobya ziyigusha i Kanombe? Ese iyo ndege Rusesabagina yari ayirimo wenyine?

Uwavuga iby’inzuki ntiyarya ubuki bwazo! Tugomba gutegereza uko inkotanyi zizisobanura kuri iki cyaha cyo gushimuta no kuyobya indege, kuko abanyamategeko baburanira Rusesabagina bavuga ko iyo Rusesabagina agira ibyaha aregwa u Rwanda ruba rwaragejeje idosiye ikubiyemo ibyaha aregwa ku gihugu cy’Ububiligi cyangwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , ubutabera bwo muri ibyo bihugu akaba aribwo bufata icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda, niba rero inkotanyi zarahisemo inzira yo ku mushimuta ni uko nta cyaha zimurega kandi koko bikomeje kwigaragaza kuko kugeza ubu inkotanyi zivuga ko zikirimo zishakisha (zihimba ) ibimenyetso bigaragaza ibyaha zishinja Rusesabagina!

Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
CESAR
CESAR
7 November 2020 18 h 37 min

Le cas Rusesabagina est la preuve éclatante de la nature intrinsèque du régime Kagame et de l’agonie dans laquelle il se trouve actuellement. Le comble est le silence flagrant des prédicateurs des droits de l’homme telle que la FIDH et autres.

CESAR
CESAR
7 November 2020 18 h 46 min

Au regard du danger particulièrement grave qui pèse sur la vie de Rusesabagina, la priorité est sa libération. Dès lors, ses avocats doivent invoquer la fin de sa séquestration et conséquemment sa libération immédiate. A défaut, ce sera tard.