Rwanda: Kwamagana ibinyoma bifatiye ku iburanisha rya Sankara

Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD-UBUMWE), ukomeje kwamagana wivuye inyuma, ibinyoma byubakirwa ku rubanza rw’uwahoze ari umuvugizi w’ibikorwa byawo bya gisilikali, Major Callixte Nsabimana SANKARA.

Uretse no kuba ahatirwa kuvuga ibyo ubutegetsi bushaka, ndetse no gushinja abo bushaka gucecekesha no gusiga isura mbi, umuryango wacu ukomeje gutangazwa n’uburyo ingirwabucamanza bwo mu Rwanda, bushaka gukururira ibihugu by’amahanga muri uru rubanza, cyane cyane igihugu cya Zambia n’umuyobozi wacyo. MRCD-Ubumwe, ifashe uyu mwanya ngo itangaze ku mugaragaro ko ibi biri kuvugwa ari ibinyoma, nta kuri na gucye kurimo, ko ahubwo ari propagande ya Leta ya kagame n’agatsiko ke muri gahunda yako ndende yo kwibasira impunzi aho ziri hose, cyane cyane mu bihugu byo mu majyepho ya Afrika (SADEC) nk’uko James Kabarebe – umujyanama wa Perezida Kagame – aherutse kubitangaza ko impunzi ziri muri ibyo bihugu ziri gutera imbere mu bukungu no mu bumenyi, bityo zikaba zigomba kwibasirwa.

Uku kwibasira igihugu cya Zambia kandi, bikaba bituruka ku mpamvu z’uko Kagame n’agatsiko ke batishimira ibihugu byo mu karere iyo bifite demokarasi, ndetse binubahiriza amategeko mpuzampahanga, yaba areba abaturage bacyo ndetse n’impunzi, nk’uko giherutse guha Abanyarwanda bagihungiyemo, ubwenegihugu, ari na byo bitashimishije ako katsiko. MRCD-Ubumwe isabye buri wese wumva ayo magambo, kutayaha agaciro no kuyamaganira kure, ndetse no kuyitera inkunga mu gusobanura ikibazo ubutegetsi bwa Kagame butera Abanyarwanda aho bari hose ndetse no guhungabanya umutekano w’ibihugu byose baherereyemo.

Murakoze turabashimiye.

MRCD-Ubumwe

Bikorewe i Buruseli taliki ya 16/07/2020

Faustin TWAGIRAMUNGU Vice-Président akaba n’umuvugizi wa MRCD
S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Mwepesi
Mwepesi
24 juillet 2020 12 h 19 min

Niki cyemeza ko ibyo Sankara avuga atari ukuri