Rwanda: Leta ya Kagame irabigenza ite? BARAFINDA SEKIKUBO FRED yongeye kumvikana mu itangazamakuru!

Barafinda yemeza ko yatoraguwe mu nkambi mu gihe cy'intambara yo muri Uganda akoherezwa mu Bwongereza akarerwa n'umwamikazi w'icyo gihugu.

Ku italiki ya 28/07/2020, umuyobozi wa RIB arirwo rwego rw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu Rwanda maze abatera ubwoba ababwira ko umunyamakuru uzongera kugirana ibiganiro n’umunyepolitiki Barafinda Sekukubo Fred ashobora kuzakurikiranwa n’ubutabera kuko azaba aguye mu cyaha cyo gucuruza ibiganiro by’umurwayi wo mu mutwe!

Abanyamakuru bose bari mu Rwanda bakaba barahise bubahiriza ayo mabwiriza y’uwo muyobozi wa RIB dore ko urwo rwego rumaze kwambura ubuzima abanyarwanda batari bacye! Igitangaje ariko ni uko icyo cyaha umuyobozi wa RIB yavuze kuri Barafinda cyo kugirana ibiganiro n’umurwayi wo mu mutwe nta tegeko na rimwe rizwi rihana icyo cyaha riba mu Rwanda! Umuvugizi w’ishyaka RU2DA Barafinda abereye umuyobozi abona icyo cyemezo cya RIB giharabika Barafinda ndetse kikanduza n’isura ye aribyo yise « Isebanyabuhanga«  kuko Barafinda azira kuvuga akarengane gakorerwa abaturage. N’abandi banyamakuru mu Rwanda ntibasobanukiwe n’icyemezo cya RIB, dore uko radiyo mpuzamahanga VOA mu kinyarwanda  isobanura ikibazo cya Barafinda na RIB:

Kuri iki cyumweru taliki ya 2/08/2020 Bwana Barafinda Sekikubo Frad yagiranye ikiganiro kirambuye na Radiyo Ubumwe » maze asobanura ku buryo burambuye amateka ye, ubuzima yabayemo, uko yafashije imbabare afatanyije n’abanyamahanga mu ntambara FPR yashoye ku Rwanda, yasobanuye icyo leta ya Kagame imuhora n’ingamba afite zo kuzahura igihugu.

Nyuma y’iki kiganiro cya Barafinda kuri radiyo Ubumwe twibajije ibibazo byinshi: Ese RIB izabigenza ite ngo icecekeshe Barafinda? Izamwica cyangwa izarega ibinyamakuru biri hanze y’igihugu ko biha ijambo umuntu ushinjwa uburwayi bwo mu mutwe? Ese RIB isobanura ite uburyo ibiganiro by’umurwayi wo mu mutwe bikundwa n’abanyarwanda? Ese ko Barafinda asigaye aramutswa n’abaturage aho anyuze hose nk’umukuru w’igihugu, abo baturage nabo bazahanwa na RIB?

Ubutegetsi bwa FPR bugeze mu marembera pee! Niba se abayobozi b’igihugu bafitiye ubwoba uwo bwita umurwayi wo mu mutwe, ubwo abayobozi b’igihugu bo bafite uburwayi bungana iki?

Hasi aha murumva ikiganiro kirambuye cya Barafinda nyuma y’aho RIB iburije abanyamakuru kumuvugisha:

2 Comments

  1. 888513 857838Hello there, just became alert to your blog through Google, and identified that its truly informative. Im gonna watch out for brussels. I will appreciate in the event you continue this in future. A great deal of men and women is going to be benefited from your writing. Cheers! xrumer 168595

Les commentaires sont fermés.