Rwanda: Leta ya Paul Kagame ikomeje guhura n’ibihato mu ikinamico ryo kuburanisha Paul Rusesabagina!

“Isazi yarihandagaje yimya urutare, maze irangije igira iti :nubwo nimije uru rutare bizafata ahamana”! Iyi sazi twayigereranya na Leta ya FPR -Kagame iri mu ihurizo ryo kuburanisha Paul Rusesabagina! Kuri uyu wa gatanu taliki ya 25/09/2020, ikinamico ryo kuburanisha Paul Rusesabagina ryarakomeje,  imbere y’abacamanza ba Kagame, Paul Rusesabagina akaba yarerekanye ko atagomba kuburanishwa n’inkiko za Kagame kuko atari umunyarwanda! Sibyo gusa kuko Rusesabagina yerekanye ko afite n’uburwayi bukomeye mu Rwanda bananiwe ku muvura! Ibisobanuro abashinjacyaha ba Kagame batanze kuri izi ngingo zombi ntibisobanutse kuburyo batunguwe n’izo mbogamizi Rusesabagina yatanze!

Leta ya Paul Kagame yakoze icyaha gikomeye cyane cyo gushimuta Paul Rusesabagina , kugirango ayo mahano atavugwaho , abashinjabinyoma n’abahimbabyaha ba leta ya Kagame bihutiye kujyana Rusesabagina imbere y’abacamanza babo bakora nk’abacancuro maze bategeka Rusesabagina kuvuga ibyo bifuza byose ko yishinja bo bita ibyaha , banga ko abanyamategeko 7 bagombaga kumuburanira  binjira mu gihugu maze bamuha abavoka 2 babo bagomba kubafasha gufifika no gukina ikinamico ryo kuburanisha Paul Rusesabagina ariko uko ibintu bihagaze birerekana ko iryo kicamico ryabo ntacyo rizageraho, ahubwo rikaba rigomba guhagara!  Dore ibintu 3 bigaragaza ko Rusesabagina adashobora kuburanishwa na leta ya Paul Kagame :

1)Paul Rusesabagina yarashimuswe:

Kugeza ubu ntabwo Leta y’inkotanyi yari yashobora kugaragaza uburyo yagejeje Paul Rusesabagina mu Rwanda! Nta nubwo icyo kibazo cy’uburyo yageze mu Rwanda n’uburyo yafashwe abashinjabinyoma ba RIB na FPR bari bagira icyo bakivugaho uretse ibinyoma no kwivuguruza bagaragaje mu ikubitiro aho bavuze ko bafashijwe n’ibihugu byinshi mu gushimuta Rusesabagina nyuma igitutu kimaze kubabana cyinshi  bakavuga ko yizanye mu Rwanda ko kandi nta gihugu na kimwe cyabafashije mu kumushimuta!

Icyo kibazo cyo gushimuta Paul Rusesabagina akaba ari igikorwa cy’iterabwoba, ibyo akaba aribyo byatumye igihugu cya Leta Zunze Ubulwe z’Amerika (USA) cyarahamagaje Paul Kagame akaba agomba kujya muri Amerika taliki ya 29/09/2020 kugirango atange ibisobanuro kuri iryo shimuta, ese Kagame azava mu bwihisho arimo ajye muri USA cyangwa azarekura Rusesabagina mbere y’iyo taliki? Perezida w’Amerika Donald Trump akaba yaragennye abantu 2 bakomeye bagomba gukurikiranira hafi ikibazo cya Paul Rusesabagina mu Rwanda!

2)Paul Rusesabagina ntabwo ari umunyarwanda!

Bwana Paul Rusesabagina yambikwa umudali na perezida wa USA Bwana W. Bush

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 25/09/2020, ubwo yasobanuraga impamvu z’ubujurire bwe, umwe mubanyamategeko bunganira Rusesabagina yahawe na FPR yavuze ko inkiko z’u Rwanda nta bubasha zifite bwo kumuburanisha kuko atari umunyarwanda. Abashinjacyaha ba Kagame basabye ko Rusesabagina ariwe wasobanura neza icyo kibazo, akagaragaza neza ko atari umunyarwanda koko!

Mu gusobanura icyo kibazo, Rusesabagina yavuzeko yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1996 ahunze, agahabwa ibyangombwa by’uko ari impfubyi ya ONU, bityo akaba atari afite igihugu. Ibyo byangombwa yahawe na ONU bikaba byarafashwe n’igihugu cy’Ububiligi none bukamugira umuturage wabwo, bityo Rusesabagina akaba ntaho ahuriye n’ubwenegihugu bw’u Rwanda. Umunyamategeko umwunganira yongereyeho ko mbere y’umwaka w’1999, nta munyarwanda wari wemerewe kugira ubwenegihugu bubiri; uretse nibyo kandi amategeko mpuzamahanga avugako iyo wasabye ubuhunzi mu kindi gihugu kubera impamvu za politiki uhita utakaza ubwenegihugu wari ufite bw’igihugu wavukiyemo! Iri hurizo ry’ubwenegihugu FPR izarwana naryo kugera muri ONU! Uku gushimuta Rusesabagina bikaba bizagerekwa ku gahanga k’inkotanyi ko gushimuta abanyamahanga!

3)Uburwayi bwa Paul Rusesabagina.

Iki kibazo nacyo nticyoroheye Inkotanyi. Rusesabagina yasobanuriye abacamanza ba Kagame ko imwe mu mpamvu yatumye ajurira ari ukubera uburwayi bwe bityo akaba agomba kurekurwa akajya kuvurwa na muganga we uri mu Bubiligi aho kumwoherereza imiti mu Rwanda. Abashinjacyaha ba Kagame bavuzeko ibitaro bya Faïsal bifite ubushobozi bwo kumuvura maze Rusesabagina ahita asubizako ibyo bitaro ubwabyo aribyo byamubwiye ko bidafite ubushobozi bwo kumuvura kiretse agiye i Burayi! None se Inkotanyi zirashaka kwica Rusesabagina zikaburana n’umurambo nk’uko zabigenje kuri Kizito Mihigo? Ubundi ibyihebe nta kintu na gito bitinya ariko umenya inkotanyi zo zitinya urupfu!

Madame Espérance MUKASHEMA, umuyobozi wa radiyo Ubumwe.

Hatiriwe hagibwa impaka za ngo turwane, izi ngingo zirahagije kugirango ibyo kuburanisha Rusesabagina mu Rwanda bihagarare! Inkotanyi kandi zagaragaje ko zifite ubwoba bw’itangazamakuru ubwo zabazaga mu rukiko ibyerekeranye n’imikorere ya Radiyo Ubumwe na Madame Mukashema! Ese inkotanyi zifite ububasha bwo gucecekesha abanyarwanda bazihunze nk’uko zacecekesheje abanyarwanda bari mu gihugu zagize ingawate? Madame Espérance Mukashema kuri Radiyo Ubumwe yahaye igisubizo gisobanutse inkotanyi dore uko yazibwiye:

Madame Mukashema ati : ” …njyewe narabareze barabizi mfitanye nabo urubanza, barabizi ko banyiciye kandi barabyemeye, ibyo ngibyo ni ibintu bazi , ntabwo nshobora gucyeza, gupfukamira umuntu wanyiciye imfura!” None se koko , abicanyi b’inkotanyi bazaduhekura hanyuma budusubire inyuma tuzipfukamire? Igihe kirageze ngo abanyarwanda bave mu bwoba ahubwo bitandukanye na sekibi!

Fungura hasi aha ikiganiro cyose Madame Espérance Mukashema yagiranye na Radiyo Ubumwe:

S’abonner
Notifier de
guest
5 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Jean Pierre
27 septembre 2020 13 h 42 min

Leta ya PK:

yafunze umunyamerika Peter Erlinder,

ifunga umubiligi Père Theunis Guy,

Yivugana Abapari babarizwa muri Espagne na Canada

yica Abanyamerika muri Bwindi Impenatrable Forest (Uganda)…

None harya, ugusurira ntumusurire, akwita iki?

CESAR
CESAR
27 septembre 2020 23 h 32 min
Reply to  Jean Pierre

Vous avez raison. Kagame oppose à ses maîtres et sponsor leur hypocrisie et leurs incohérences manifestes. A ces emprisonnements et crimes qui ont frappé les citoyens US, Belge, Espagnols, Canadiens, le silence de ces pays a été flagrant.

CESAR
CESAR
27 septembre 2020 23 h 35 min

Pour les USA, Belgique, Canada, Espagnols, Pologne etc, Que vaut Rusesabagina? Au vu des faits actuels et passés, il ne vaut même pas un clou.

kalisa
kalisa
28 septembre 2020 9 h 33 min

En prison Rusesabagina a trouvé des avocats plus forts que ceux qui plaident pour lui (assignés par le Gouvernement rwandais).Pourqoui ces “avocats n’ont pas invoqués ces arguments bien avant! Mukomere banyamategeko ba Mageragere!

CESAR
CESAR
28 septembre 2020 11 h 34 min
Reply to  kalisa

Il est dit que Rusesabagina est président d’un parti politique. S’il a prétendu que ses droits fondamentaux ont été bafoués par le Rwanda, il lui appartenait de donner des instructions à ses avocats quant à sa défense. Et ses conseillers juridiques?