Rwanda: Leta ya Paul Kagame iri kuvugishwa kubera urubyiruko ruyiteye ubwoba!

Niba urubyiruko rw'abahutu rufite ibitekerezo by'ababyeyi babo, Kizito Mihigo, Ntamuhanga na Niyomugabo bo bafite ibitekero byande? Ibitekerezo ntibigira ubwoko kandi ntibipfa n'ubwo nyirabyo yaba atakiriho byo birakomeza.

[Ndlr : Muri ibi bihe ubutegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame butangiye ibikorwa byo kugaba ibitero by’inyandiko zuzuye iterabwoba buri kunyuza mu binyamakuru byayo, ibyo bitero bikaba byibasiye urubyiruko rw’abanyarwanda ruri mu mahanga ruharanira demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bamwe muri abo bibasiwe ni aba bakurikira : Gatebuke Claude (Amerika), Denise Zaneza (Ububiligi),Urubyiruko rugize ishyirahamwe rya Jambo asbl (Ububiligi), rené Mugenzi (Ubwongereza), Peter Mutabaruka (Ubwongereza), Nelson Muhirwa (Australie), Robert Mukombozi (Australie), Kalisa Mubarack (Australie),Louise Uwacu (Canada), Eric Udahemuka (Australie) … Aba bose leta y’abicanyi ya Kagame iramutse ibashyikiriye yaborosa ishuka nka rirya yoroshe Kizito Mihigo ! Aho ikibazo kiri ni ukumenya ibisobanuro bya let aya Kigali, niba urubyiruko rw’abanyarwanda ruyishinja kuniga demokarasi no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibona igisubizo cyo kuvuga ubwoko bwabo gihagije ?  Hasi aha turabagezaho ubutumwa « veritasinfo » yagejejewo n’umwe mu rubyiruko ruri imbere mu gihugu, dore uko abibona :]

Muraho, Sinshaka kuvuga izina ryanjye kuko nk’uko mubizi ndivuze byangiraho ingaruka mbi ndetse zikagera no ku muryango wanjye.  Ndagira ngo ntange umusanzu wanjye ndetse n’ibitekerezo byanjye mu bijyanye no kubaka u Rwanda ruzima. U Rwanda rwagwiriwe n’amahano akomeye cyane. Mfite imyaka 31, ntabwo ndi inararibonye ariko nagiye nkunda gusoma amakuru ku gihugu cyanjye. Ibyo benshi twita amoko ariyo Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa, nagiye mbisoma ahantu henshi ko ibyo bitari amoko nyayo, ko ahubwo byari bimeze nk’ibyiciro by’ubudehe, byabaga bishingiye ku mibereho y’abantu runaka n’imirimo yabo, nkaba nemera ko ibyo byari ukuri nshingiye ku kintu gikomeye cyitwa « kwihutuza no kwitsutsura« .

Kuba umuntu yaragiraga umubare runaka w’inka kandi yari asanzwe ari umuhutu, nyuma akitsutsura agahinduka umututsi kubera ko afite umubare w’inka nyinshi, nicyo nshingiraho nemeza ko amoko y’abahutu n’abatutsi bitari amoko ahubwo ko byari ibyiciro by’imibereho, bityo tukaba tudakwiriye kuguma kubyita amoko, kuko no kubivuga cyane ubwabyo bituma abantu bamwe na bamwe bumva ko batandukanye n’abandi. Kubera iyo mpamvu nkaba ntemera « amoko »! Amahano yagwiririye u Rwanda yashingiye kuri ubu burozi bw’amoko, nifuzako umuntu wese wumva afite umutima wo kubaka u Rwanda, akwiye kutazongera kuvuga ko ari umuhutu cyangwa umututsi. Ndizerako ibyo bigenze gutyo byafasha abantu benshi cyane!

Abanyarwanda ni bamwe. Imibereho umuntu abayemo ishobora gutuma aba mwiza, muremure, mugufi, mubi, cyangwa se akagira intoki ndende, izuru rirerire n’ibindi ; ndetse iyo sura afite ahabwa n’iyo mibereho ikaba ituma igihe abyaye umwana nawe avuka afite isura nk’iy’umubyeyi we aribyo bita « kwibyara ». Urugero natanga ni uko umwana uvuka kwa Minisitiri, azagira imibereho myiza, akarya icyo ashaka, akambara neza, akisiga amavuta meza, n’ibindi byiza byinshi (privilèges), ntabwo uwo mwana wo kwa ministre ashobora kuzasa n’umwana w’umuhinzi ukaraba rimwe mu cyumweru kandi akabona ibyo kurya bimugoye bidafite n’intungamubiri zihagije.[Ndlr: mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yakoreye kuri radiyo « Urumuri »kuri uyu wa kane taliki ya 7/05/2020 yagize icyo asaba urubyiruko rujijutse mu gutabara rubanda, dore uko abivuga:]

Dukwiriye gutangira gutoza urubyiruko cyane cyane turwumvisha ko nta moko abaho, tukarutoza kumva ko rudakwiye guterwa ipfunwe no kuba rwitwa abahutu cyangwa abatutsi bitewe n’uko muri iki gihe ubutegetsi bufitwe n’abiyita abatutsi. Ningombwa gusobanurira urubyiruko ko bamwe murirwo baterwa ishema ryo kwitwa abatutsi cyangwa abacikacumu kuko ubutegetsi bufiitwe n’abiyita uko ! Abanyarwanda twese turi abacikacumu. Abatari abacikacumu ni abavutse nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu mwaka w’1994, uretseko n’uwashaka yavuga ko ubucikacumu bugikomeje mu gihe u Rwanda rukomeje kuyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bw’abicanyi buhohotera rubanda, kuko iyo mutabanye neza n’ubwo butegetsi, urapfa n’umuryango wawe bikawugiraho ingaruka mbi !

Nasomye igitabo cya Kizito Mihigo, kinyigisha ikintu gikomeye cyane. Iyaba Kagame yicaga uwamukoze mu jisho gusa ariko umuryango we usigaye ntubigenderemo, naba uwa mbere kujya mu muhanda kumwamamaza. Ibyo Bwana Faustin Twagiramungu avuga ngo Kagame narekure ubutegetsi, ntabwo bishoboka. Ntabwo uwo mutima Kagame awufite, ubanza kwica bituma yumva yishimye. Nasomye inshuro Kizito yabwiwe n’intumwa za Kagame ko ashobora kwicwa, nibwira ko bidashoboka ko yakomeza gutsimbarara kubitekerezo bye byo kunga abanyarwanda, numvaga amaherezo azamanika amaboko, ariko yabaye intwari idasanzwe yemera kwicwa azize ibitekerezo bye ! Hari inshuti yanjye twaganiriye imbwira amagambo akomeye arimo ubwenge ateye atya, yagize ati : «Paul Kagame yiyumvamo kuba umugande kurenza uko yiyumvamo kuba umunyarwanda. Niyo mpamvu iterambere ry’igihugu ntacyo rimubwiye! »

Kuba hari abaturage bamwe basingiza Kagame ngo yabahaye inka, nyamara akaba agabira amakipe y’umupira w’amaguru y’abazungu nka « Paris Saint Germain » yo mu Bufaransa  yahaye miliyoni 39 z’amadolari y’abanyamerika, agaha « Arsenal » yo mu Bwongereza akayabo k’amadolari , mbona ari nk’uburyo bwo gusingiza ibidakwiye ! Kagame si umuntu, ni dayimoni yambaye umubiri! « Iteka iyo imbwa iyobowe intare, ihora yikekakeka, ntishobore gusinzira kuko iba iziko isegonda imwe gusa rihagije ngo intare iyihindukirane iyirye! Yewe iyo intare isitaye rimwe gusa ihita yica ya mbwa kuko iba yibwira ko iyo mbwa yayiteze umutego, ibyo bigatuma ya mbwa ihorana ubwoba, ubwo nibwo buzima abanyarwanda na Kagame babanyemo !

Kagame ahorana ubwoba bw’uko hari abanyarwanda bamutega imitego bashaka ku mwica kandi ariwe ubayobora, abanyarwanda nabo bagahorana ubwoba bw’uko Kagame yabikanga ko bagiye kumugirira nabi maze akabamarira ku icumu ! Dufite abantu benshi bagizwe imfubyi n’ubutegetsi bwa Kagame, badafite aho bavugira agahinda kabo nk’uko Aimable Karasira akunda kubivuga. Dukwiriye gushira ubwoba nk’urubyiruko, tukavuga kandi tugatinyuka tukamukora mu jisho, imbehe ariraho ikubama kuko ubuzima bwacu nibwo aba akiniraho imikino ye. Abasirikare bamuri hafi nibo bakwiriye kumva mbere y’abandi icyo bagomba gukora, bagomba kumenya ko Kagame atazahora abatonesha iteka ryose. Bajye bicara batekereze abasilikare amaze kwicaza ku gatebe n’abo amaze gufunga nka ba Tom Byabagamba n’abandi… kandi muge muzirikana ko Kagame yashwanye n’umuhungu we Cyomoro bapfuye gufunga Byabagamba !

Urubyiruko rwize ruba mu mahanga rwiyemeje guhangara ingoma y’umwicanyi Kagame

Ese Kagame aratekereza ? Ni gute umuntu muzima aca amazi (asuzugura) umuntu umurusha amashuri n’ubuhanga n’imbaraga z’umubiri imbere y’abantu? Agafata Porofeseri muzima akamukora mu jisho, akamubwirako nta bwenge agira? Ubwo utagira ubwenge ni ubwirwa ibi cyangwa ni ubimubwira?  Ikindi nsaba, ni uko abatugezaho ibitekerezo bari ahantu bibashobokera ko bajya babikora mu buryo bw’amashusho (vidéo) nk’uko Faustin Twagiramungu  ndetse na Gatebuke kimwe n’abandi babikora bakicara imbere ya camera bakatugezaho ibitekerezo byabo tubareba. Ikindi cyifuzo cyanjye ni uko hatekerezwa uburyo bwo gukora filime mbarankuru (pourquoi ne pas penser à faire un documentaire) y’ubuhamya bw’abanyarwanda bafite inkuru zitavugwa mu Rwanda(untold stories), iyo filime ikaba iri mu kinyarwanda, kugirango abanyarwanda bakiri impumyi ku kuri kw’ibibera mu gihugu bamenye byinshi. Hari benshi badakunda gusoma ariko bakishimira kureba amashusho (vidéos).

Ndashimira mwe mwese mudahwema kudukangurira guhaguruka ngo turwanye ikinyoma gitunze FPR, ndashimira cyane cyane Bwana Faustin Twagiramungu, ni intwari cyane. Hari umuntu wakoze muri Minisiteri imwe hano mu Rwanda mu minsi ishize, wambwiye ukuntu abakozi ba za Minisiteri benshi bambara écouteurs(utwuma two mu matwi) bari kumva ibitekerezo by’uyu mugabo w’intwari cyane Faustin Twagiramungu. N’ubwo benshi bakorera kandi bakanasingiza ubu butegetsi buriho kugirango babone amaramuko, ariko ntabwo iyi ngoma bayikunda ! Nk’uko Twagiramungu yabivuze, abanyarwanda ni abanyabwoba bwinshi cyane! Gusa bigomba guhinduka byanze bikunze! Mukomereze aho, turabakunda kandi tuzatsinda uyu mwanzi!

Imana ibarinde !

Umusomyi wa « Veritasinfo » i Kigali

1 Comment

  1. 761223 459764Thank you, Ive just been searching for info about this topic for a while and yours is the greatest Ive discovered till now. But, what in regards to the conclusion? Are you certain concerning the supply? 618711

Les commentaires sont fermés.